Inyigisho: Kunga ubumwe ni bwo buzima kuko bigeza ku munezero n’amahoro

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 7 cya Pasika, Umwaka A

Ku ya 05 Kamena 2014

Amasomo: Intu 22,30; 23,6-11// Yh 17,20-26

 

Kunga ubumwe ni bwo buzima kuko bigeza ku munezero n’amahoro.

 

Bavandimwe, tumaze iminsi dukurikirana Ivanjili uko yanditswe na Yohani. Turimo kuzirikana y’umwihariho amagambo, inyigisho, impanuro n’umurage Yezu Kristu yasigiye abigishwa be mbere yo kuva kuri iyi si ngo asange Se. Kuva ejo, twatangiye kumva inyigisho n’isengesho rya Yezu byerekeye ubumwe. Ubwo bumwe Yezu adusaba ni ngombwa; burakenewe kandi burashoboka. By’akarusho, Yezu abiduhamo urugero, akabidutoza kandi akabidukomezamo. Ubumwe n’urukundo tumufitiye nibyo bituma tumubona kandi tukamwumva igihe aje kudukomeza ati “komera, komeza umbere umugabo n’umuhamya!”

  • Ubumwe bwacu n’Imana ni ishingiro ry’ubuzima bw’ukuri

Bavandimwe, ubumwe Yezu yaturaze adusaba ndetse adusabira bufite ishingiro. Bushingiye ku Mana no mu Mana. Yezu ati “babe umwe muri twe (…) nk’uko natwe turi umwe.” Ubumwe Nyagasani Yezu adutoza ni ubumwe butagatifu kandi bushyingiye ku Butatu Butagatifu. Ni ubumwe budufasha kurenga ibidutanya tukimakaza ibiduhuza, tukarenga ibyo dupfa ngo twimike ibyo dupfana. Ubu bumwe kandi bufite inzego eshatu: ubumwe n’Imana, ubumwe n’abavandimwe bacu n’ubumwe dufitanye n’ibindi biremwa (ibidukikije).

Ubumwe bwacu n’Imana ni ubumwe buhatse ubundi bwose kandi ni bwo shingiro y’ibindi byose. Ntabwo twunga ubumwe n’Imana kubera gusa ko “tutari kumwe na Yo ntacyo twakwimariraahubwo ni ubumwe bushingiye ku rukundo n’ubutabera. Nicyo gituma Yezu akomeza avuga ati “nabamenyesheje izina ryanjye kandi nzakomeza kuribamenyesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, nanjye mbabemo.” Bitwereka ko mu kunga ubumwe n’Imana bidusaba guhura na Yo, kuyimenya, kuyemera, kuyemerera no kuyikunda. Aya magambo rero ya Yezu arakomeye kandi atwereka ko hadakenewe ubumwe bushyingiye ku buhake, ku bwoba, kurangiza umuhango no gucengana. Ahubwo ni ubumwe bw’ubuzima, butanga ubuzima kandi burengera ubuzima. Duharanira ubumwe n’Imana kugira ngo tubeho kandi tubeho neza ndetse tube aheza uko Yezu Kristu abidusabira ati “baze aho ndi, tuhabane!” Bityo uwunze ubumwe n’Imana yunga ubumwe n’abandi ndetse akiyunga by’ukuri n’abandi.

 

  • Yezu adusaba kandi akadusabira kunga ubumwe muri We

Ubumwe bwacu, abantu, bushingiye kandi bwishingikirije ubumwe bwacu n’Imana. Yezu Kristu ni We bumwe bwacu kuko ari We wahuje byose (Ef 1,10). Kuko iyo umuntu yunze ubumwe n’Imana aba yiyunze muri we bityo kunga ubumwe n’abandi bikamworohera. Ubumwe bwacu burahubangana cyangwa se turabuhungabanya kuko twatakaje ubumwe bwacu n’Imana. Nyamara ubumwe turabukeneye kuko umuntu abereyeho kubana neza n’abandi ndetse “nta mugabo umwe.” Abafaransa bongeraho ko “ubumwe butanga (nizo) imbaraga.” Kubera ko abantu tworoherwa no kuba ba “Nyamwigendaho n’Abadahambana”, bitwereka ko iri sengesho rya Yezu rifite ishingiro ndetse natwe tugomba kumufasha tugasaba ubumwe nyabwo: ubumwe mu mitima y’abantu kuko hari abantu bifitemo umwiryane; tugasaba ubumwe mu miryango yacu no mu baturanyi, ubumwe bw’abemera, ubumwe bw’abenegihugu. Tugasaba ndetse n’ubumwe bw’inyokomuntu kuko dusangiye Imana nk’Umuremyi n’Umubyeyi; dusangiye kubaho, gupfa no gukira. Imana yaturemeye kubaho no kubana bityo nitubura ubumwe muri ubu buzima ntabwo tuzunga ubumwe nyuma y’urupfu: icyakora urupfu rwo tuzarunyuranamo. Ibi ariko ntibitwibagiza ko ubumwe butavuga kuba kimwe, kumva ibintu kimwe no kubaho kimwe. Ariko uko gutandukana kwa hato na hato kugomba kubaka no kubakira ku bumwe bwifuzwa kandi buharanirwa: kugira intego imwe n’icyerekezo cyiza kimwe cy’ubuzima. Icyakora abantu dushoboye kubaho nk’abana b’Imana; ibindi byikora rwose! Byatuma ubumwe buva mu magambo n’ahagaragara gusa ahubwo bukajya mu ngiro ndetse bukaba ubuzima. Abantu rero tubatoze kuba beza, kubaho neza no kuba heza: ibindi tubiture Imana.

Ntabwo kandi twakwirengagiza ubumwe bwacu n’ibindi biremwa ndetse n’ibidukikije kuko nabyo byatubera isoko y’umwiryame wagera wangiza umubano wacu n’abandi. Bikagira ingaruka ku mubiri, imiterere y’isi, imitekerereze n’imibereho muri rusange. Iyi si Imana yayiremye ari nziza, abantu ntabwo tugomba gukomeza kwihindanya no kuyihindanya uko dushatse. Ahubwo dusabe inema n’imbaraga zo kurushaho kuyigira nziza no kuyitunganya!

 

  • Kubumbatira ubumwe bisaba imbaraga, ubutwari no kwitanga

Ibi biri mu isomo rya mbere aho Pawulo yizirika kuri Kristu n’ubutumwa yamushinze. Ejo twumvise Pawulo asezera ku bavandimwe be. None uyu munsi bamufatiye i Yeruzalemu, baramuboha none agiye gucirirwa urubanza. Mu myumvire ya muntu, wakwibaza akamaro ko kunga ubumwe n’Imana niba bishobora no kutugeza mu kababaro, kugirirwa nabi ndetse n’urupfu. Ariko kuri twe abemera, tubona ko n’Umwana w’Imana yabinyuzemo kubera urukundo kuko “ntawagira urukundo rwaruta urw’utanga ubugingo bwe kubera inshuti ze.” Natwe rero, kubera urukundo tumukunda, ibyo bishobora kutubaho; tukabyemera kuko “ibyo bamukoreye, natwe bishobora kudukorerwa” kandi n’ibyo yakoze n’uko yabikoze natwe tumusaba imbaraga ngo abidushoboze. Nicyo gituma aduhora hafi ngo adukomeze nk’uko yabonekeye Pawulo amubwira ati “Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma:” Ibi kandi niko byagenze kuko amaze guteza umwiryane hagati y’Abafarizayi n’Abasaduseyi, byateye amakimbirane. Bituma Pawulo yisabira kujya kuburanira i Roma kuko yari afite ubwenegihugu bwa Roma. Ariko bwari n’uburyo bwo gukomeza kwamamaza no guhamya Inkuru Nziza. Pawulo yagaragaje ko aho kubaho witandukanije n’Imana cyangwa se ushimisha abantu gusa, wemera kwicwa wunze ubumwe na Yo! Ibi kandi nibyo byaranze Mutagatifu Bonifasi duhimbaza uyu munsi kuko ari umwepisikopi wemeye guhorwa Imana. Natwe adusabire muri uru rugendo rw’ubuzima turimo ngo tube intwari n’intaganzwa.

Natwe rero, biradusaba kumenya igikwiye tugomba guhitamo. Ari ukwitandukanya n’Imana cyangwa kunga ubumwe na Yo; ari ukwirirwa duharanira amacakubiri n’ivangura mu bantu cyangwa se gushyigikira ubumwe n’ubuvandimwe bwubaka; ari ukubumbatira ibyiza Nyagasani yaduhaye cyangwa se kubiribata no kubyangiza. Ubumwe burubaka kandi bukarumbuka, amacakubiri yo arasenya kandi akarimbura.

Ubwo dutegereje imbaraga za Roho Mutagatifu, dusabe Nyagasani ngo uwo Roho azane ububyutse mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu gihugu cyacu, ku isi yose no muri Kiliziya ye. Atureme bundi bushya, yirukanire kure umwanzi uhora atwugarije maze atubuganizemo urumuri rwe n’urukundo kugira ngo tube abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi. Tubisabye twiringiye ubuvunyi bw’Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’isi n’ijuru. Amina.

 

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho