Ku ya 18 Ukwakira 2012:
Mutagatifu Luka, Umwanditsi w’Ivanjili
AMASOMO: 1º.2Tim 4,9-17a
2º.Lk 10, 1-9
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Luka ni we wenyine turi kumwe
LUKA mutagatifu, yanditse Ivanjili dusanga muri Bibiliya ku mwanya wa gatatu. Yanditse kandi n’Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa. Mu isomo rya mbere, twiyumviye ko yakoranye na Pawulo intumwa. Iyo ntumwa idahinyuka iravuga ibigwi bya LUKA. Mu gihe benshi bari baragendanye na Pawulo bageze aho bakisubirira mu byabo, LUKA we yakomeje kumuba hafi akamufasha mu butumwa. Ni cyo twamwigiraho none: gukomeza ubutumwa kugera ku ndunduro.
Mu isi ducika intege ariko ni ngombwa kwirinda kureka umurimo wa gitumwa dukuruwe n’ amaronko yo mu isi. N’umutima ushengutse, Pawulo aduhaye urugero rw’abamutabururiye bakigendera. Demasi yamutaye abitewe no gukunda iyi si. Tuzirikane abavandimwe bitandukanyije na YEZU babitewe no gukunda isi. Natwe dusabe imbabazi YEZU kubera igihe cyose tutabanye na We bitewe na rukuruzi yo mu isi.
Dushobora kudohoka mu buyoboke bwacu no mu mirimo ya gitumwa bitewe n’impamvu nyinshi harimo n’izitaduturutseho nk’uburwayi, ubusaza n’izindi. Usibye kwa gutwarwa n’iby’isi twavuze, ikibi cyane, ni ugutana (guta inzira) bigeza n’aho guhemuka. Pawulo ashenguwe umutima bikomeye n’uwitwa Alegisanderi wari umucuzi. Uwo nguwo mu mizo ya mbere yari yarakiriye Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU ndetse akorana na Pawulo. Ariko igihe cyarageze ahemukira Pawulo ndetse yiha kujya mu gice cy’abarwanya bikomeye Inkuru Nziza y’Umukiro Pawulo yamamazaga. Tuzirikane abaduhemukiye mu butumwa twari dushinzwe bwo kwamamaza YEZU. Tubababarire tubasabire mu Izina rya YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Dukurikize urugero rwa Pawulo ugira ati: “Alegisanderi w’umucuzi yangiriye nabi cyane; Nyagasani azamwitura ibihwanye n’ibikorwa bye. Na we umwirinde”. Kwirinda abaduhemukira kandi batwanga mu butumwa dushinzwe, ni kwa kubakunda, kubababarira no kubasabira. Si uguhangana. Ni ukwiyumanganya no gutuza muri Roho Mutagatifu. Uko biri kose, uwo Roho aradukomeza tukaba intasubirinyuma mu kwamamaza YEZU KRISTU. Kumukurikira tumukurikiza kandi tumuyoboraho n’abandi benshi bashoboka, iyo ni yo ntego yacu kugera ku ndunduro. Abakristu ba mbere babiduhayemo urugero kuko bemeye no kugera aho bicwa aho kwitandukanya n’ URUKUNDO rwa KRISTU.
Dusabire abiyemeje bose kwamamaza YEZU KRISTU nka Pawulo na LUKA bafatanyaga. Tubasabire kubona abandi babunganira mu butumwa. Kwiyumva uri wenyine, ubwo bwigunge buca intege ku buryo bukabije. N’aho umuntu atakwiyumvamo ingabire y’akataraboneka yo guhamya YEZU mu magambo no mu bikorwa bigaragarira abandi, iyo ayobowe na Roho Mutagatifu, ntashobora kurwanya inyigisho zibwirijwe na Roho nyine. Abarwanyije bikomeye inyigisho za Pawulo bari baritandukanyije batyo na YEZU KRISTU ubwe. Ikindi kiranga uwo mutima wa gikristu koko, ni ukwifatanya n’intumwa mu mibabaro zishobora guhura na yo. Ubwo Pawulo yajyanwaga mu rukiko, abenshi baramutereranye biramushavuza. Ariko yarababariye kandi Nyagasani we ntiyigeze amutererana. Ni cyo natwe dukwiye gusabirana. Igihe cyose tuzagirirwa nabi, tuzakomere duhange amaso YEZU KRISTU, ntazigera adutererana. Azatwigaragariza kandi na BIKIRA MARIYA azaba aturi hafi. Tuzirikane impanuro zose YEZU yahaye ba Mirongo irindwi na babili ubwo yaboherezaga mu butumwa. Nta kindi dukwiye kwishingikirizaho kitari UKURI kwa KRISTU udutuma kandi udukomeza kugira ngo bose baronke umukiro.
YEZU KRISTU ASINGIZWE.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.