Inyigisho: Maze So umenya ibyihishe azabikwiture (Mt 6,1-6.16-18)

Inyigisho yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 11 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 19 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Maze So umenya ibyihishe azabikwiture (Mt 6, 1-6.16-18)

Bavandimwe,

Dukomeje kuzirikana inyigisho Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi. Uyu munsi aradushishikariza ibintu bitatu by’ingenzi bigomba kuturanga mu buzima bwacu. Mbese umuntu yavuga ko ari inkingi eshatu ubukristu buhagazeho: gusiba, gusenga no gufasha abakene. Ibyo byari bisanzwe mu idini y’abayahudi. Muti ese igishya Yezu yongeyeho ni ikihe uretse kongera kubyibutsa no kubitsindagira?

Icyo Yezu yasobanuye ku buryo bunoze ni impamvu yo kubikora. “Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo bababone”. Ese iyo nsenga, iyo nsiba, iyo mfasha abakene ni nde mba nshaka ko amenya ubutungane bwanjye? Igihe mparanira ko abantu banshima, bakampa amashyi bakamvuga neza, ingororano nzaba nayishyikiriye hano ku isi. Umukristu we aharanira gushimwa n’Imana. Mbese Imana niyo akorera. Atinya ijisho ry’Imana rireba n’ibyihishe mu mutima, aho gutinya amaso y’abantu. Yego abantu badushimye nabyo si bibi, ariko guhagararira ku byo abantu bashima, no kubihihibikanira kwaba ari ukureba hafi. Yezu ashishikariza abigishwa be kureba kure, hirya y’ibigaragara.

Intero “So umenya ibyihishe azabikwiture” iragenda igaruka. Ni ukuvuga ko ari wo mutima w’inyigisho Yezu ashaka kuduha. Gusiba, gusenga, gufaha abakene n’Abayisilamu barabikora, n’Abayahudi barabikora ndetse n’abapagani bashobora kubikora bagamije inyungu izi n’izi. Umukristu abikora agamije kumvira Yezu no guharaninira gushimwa n’Imana.

Mbese ubuzima bw’umukristu ni ugusabana na Data uri mu ijuru. Yezu nibyo byamuranze, ni nabyo bigomba kuranga abamukurikiye. Ivanjili ya Yohani niyo ibivuga neza. Ikibazo cyose babajije Yezu, igisubizo ni kimwe: Data. Ese waturutse he? Naturutse kwa Data. Uragana he? Ndajya kwa Data. Wigisha iki? Nigisha ibyo numvanye Data. Ese ibyo ukora ubikura he? Ntabwo ari byanjye, ni ibyo nabonye kwa Data. Yezu ahora yunze ubumwe na Se.

Arashaka natwe kutwinjiza mu ibanga ry’umushyikirano n’Imana Data. Arashaka ko ibyo tuvuga byose n’ibyo dukora byose ari We biturukaho kandi akaba ari We biganaho. Ikitugira umukristu si ibikorwa byiza ahubwo ni ukunga ubumwe n’Imana muri Yezu Kristu.

Ikindi kandi ni uko ugiye ukora neza uharanira gushimwa n’abantu ntiwatinda gucika intege. Hari ubwo abantu baba indashima. Ngira ngo abenshi mwarabibonye. Mu minsi ishize naganiraga n’abanyarwanda bakuze b’abakire bavuga ko muri rusange abanyarwanda turi indashima. Bakibuka abajyaga babaha amafaranga atanu, icumi, ababacumbikiraga bajya ku ishuri… Ariko aho bamariye gukomera nta wigeze asubira inyuma ngo ashimire wa muturanyi wamuguriye ikayi, wa mukecuru wamucumbikiye, wa mukristu wamugiriye inama nziza, wa mugenzi we bafatanyaga urugendo bagiye ku ishuri, wa mwarimu wamwigishije.

Muri za 89, i Kabgayi bashatse gushinga ikigega kizajya gifasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye. Batumije inama yahuje abantu benshi, mbese abakire bo mu Rwanda bari bakoranye. Baje gusohora ilisiti y’abantu batangiwe amafaranga y’ishuri na Caritas, nako abo yagurije kuko bagombaga kurangiza babona akazi bakishyura. Lisiti rero yariho abambuye Caritas. Muri ba bakire baje mu mamodoka meza cyane, bicaye mu myanya y’imbere … hari bamwe bari kuri iyo lisiti. Mu kwisobanura, hari abavugaga bati “Ndumva narayahaye Padiri akibagirwa kubyandika”. Byashoboka ariko byateye abari mu nama kwibaza. Koko ngo uwiturwa ineza yagize aba agira Imana.

Yezu asaba abamukurikiye kugira neza badategereje inyiturano. Bizatuma bahorana umutima ukeye. Bamushima, bamugaya, azahora akora ibikorwa byiza, mbese nka cya giti umuhanuzi Yeremiya atubwira, cyatewe ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi. Nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Ntakigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto » (Yer 17,8)

“Igihe usenga, ujye winjira mu nzu yawe ukinge”. Iriya nzu Yezu avuga nkeka ko ari umutima wawe. Hari ababyumva nabi. Bakumva ko Yezu atubuza gusengera mu makoraniro cyangwa mu ngo zacu. Yezu icyo arwanya ni ukwibonekeza kwa bamwe, mbese ni uburyarya.

Bavandimwe dusabirane kugira ngo twirinde uburyarya mu mubano wacu n’Imana no mu mubano wacu na bagenzi bacu. Roho wa Nyagasani atwigishe gusenga, gusiba no gufasha abatishoboye bityo tuzabone ingororano kwa Data mu ijuru.

A.Uwizeye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho