Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 19 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 17 Kanama 2013
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Yoz 24, 14-29; 2º. Mt 19,13-15
Umuntu wese wabatijwe yiyemereye mu buzima bwe kuyoborwa n’Imana Data Ushoborabyose. Kubatizwa mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho mutagatifu, ni ukwiyemerera kubaho ugengwa n’Amategeko y’Imana. Abantu babatijwe si bake cyane, ubasanga mu nzego zose uhereye ku bihayimana, ku bayobozi n’abashinga amategeko mu bihugu ukagera kuri rubanda rwa giseseka. None se ko aho hose usangamo abatijwe, ibintu bipfira he ku buryo ureba ugasanga ikibi gifite intumbero yo kwiganza mu isi?
Twibuke ukuntu umunsi umwe Yozuwe wari Umucamanza mu mbaga y’Abayisiraheli yabakoranyije akabibutsa Amasezerano bagiranye n’Uhoraho. Yabaye nk’ubacanira ababwira mu mvugo yumvikana abasaba guhitamo gukorera Uhoraho cyangwa ibigirwamana, abagaragariza n’ingaruka bahura na zo baramutse bivumbuye kuri Uhoraho. Inyigisho ye yabageze ku mutima maze bashyira mu gaciro biyemeza gutandukana n’ibigirwamana byose.
Ni ngombwa ko natwe muri iki gihe dusaba Imana dukomeje kugira ngo haboneke abantu hirya no hino mu bihugu kandi mu nzego zinyuranye biyemeza gukorera Imana nta kuvangavanga. Bene abo biyemeza kuyoborwa n’Imana nta manyanga, ni na bo bashobora kwigiramo imbaraga zo gushishikariza abandi kuva mu mwijima. N’aho batavuga menshi, isi yamenya ko inzira barimo ari iy’Ukuri, ko nta we ubashakiraho amafuti. Yozuwe yagize ati: “…jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho”. Yozuwe yari umuyobozi usobanukiwe. Yabashije gufasha bose kugaruka mu nzira nziza.
Kuvuga ko turi abakristu twabatijwe biratworohera kandi bigasa n’ibidutera ishema. Ariko nyamara kubaho uko KRISTU ashaka ni ikibazo. Dukwiye kubaza no kwibaza impamvu twemera Imana ku by’inyuma gusa! Mbere y’uko ibikorwa byacu biduta kure y’ijuru, ni ngombwa kubanza kwibaza hakiri kare ikitubeshejeho. Ni ngombwa ko umuntu mukuru wese wemera ko yabatijwe afasha abakiri bato gukangukira kugendera mu nzira iboneye. Iyo twitegereje neza ibibera mu isi, tubonamo imigirire myinshi iciye ukubiri n’Amategeko y’Imana. Akenshi dusa n’abishyira mu mutuzo utari wo tukabirenza amaso! Duhangayikishijwe n’abana babyirukira mu bibi bitubaka neza ejo hazaza kandi twitwa ko twababatirishije. Kubarera mu nzira Imana ishaka, ni umurimo wihutirwa kandi ureba buri wese. YEZU KRISTU yabahaye umugisha anatwereka ko Ingoma y’Ijuru ikinguye tugomba kuyinjiramo kuva tukivuka. Dusabire abana bato kandi tubafashe. Abayobywa n’abakuru ni benshi ariko abayobozi ku nzego zose bakwiye kwiyumvisha ko bafite inshingano zo kurera neza abo Imana yabaragije kugira ngo batavutswa Umukiro w’iteka.
YEZU KRISTU NASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.
ABATAGATIFU DUHIMBAZA NONE:
Hiyasenti, Liberati, Uwuzebe, Beyatirisa wa Silva, Kalara wa Montefalco na Yohana Delanoue
Mutagatifu Hiyasenti wa Poloniya (1185-1257)
Mutagatifu Hiyasenti yavukiye muri Polonye ahitwa Breslau mu 1185. Ababyeyi be bari ibikomangoma by’i Konskie bakagira ubuzima bwa gikristu buhebuje.
Mutagatifu Hiyasenti yakuranye ubukristu n’urukundo rw’Imana rutangaje. Yifuje kwiha Imana maze yigira kuba Padiri. Mu 1220 yaherekeje i Roma nyirarume wari umwepiskopi wa Krakoviya. Ageze i Roma, Hiyasenti yatangajwe cyane n’igitangaza Domingo wa Guzmani yari amaze iminsi ahakoreye. Koko rero muri iyo minsi, mwishywa wa Karidinali Esteban yarapfuye maze Domingo aramusabira arazuka. Hiyasenti yahise yiyemeza gukorana na Domingo wari warashinze umuryango w’abigisha Inkuru Nziza. Yitangiye ubutumwa atiganda, agasingiza Imana, akigisha bitangaje Ukuri Kiliziya yigisha maze inyigisho ze zigaherekezwa n’ibitangaza byinshi.
Mutagatifu Hiyasenti yageze mu duce twinshi yigisha Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Yigishije Prusiya yari yibereye mu bigirwamana, yigishije Uburusiya kugera i Kiev aho bemejwe n’igitangaza yakoze ahumura umukobwa w’igikomangoma Wladimiro wari warahumye kuva akivuka.
Ibitangaza yakoze ni byinshi cyane kandi by’ukuri kugeza aho inyandiko ya Papa Kilimenti wa 8 (1594) imushyira mu rwego rw’abatagatifu yibutsa bimwe muri byo: ivuga ukuntu Hiyasenti yazuye umwana wari warohamye mu mugezi; umubyeyi wari waramugaye umuhungu we agatanga byinshi ngo amuvuze bikaba iby’ubusa ariko Hiyasenti yamusabira agakira ako kanya.
Mutagatifu Hiyasenti ni we Munyabitangaza ukomeye mu gihe cye. Imana yagaragaje ko yamugiriye ubuntu bwo kwemeza abantu bo muri ibyo bihe. Mutagatifu Hiyasenti, nadusabire natwe tubashe kwitangira ubutumwa kugira ngo Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU wapfuye akazuka izanzahure abarohamye mu mwijima w’isi.