Inyigisho: Muritondere abahanurabinyoma babasanga

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 12 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 26 Kamena 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 15, 1-12.17-18a; 2º. Mt 7,15-20

Iyi na yo ni impanuro yumutse. Ejo YEZU KRISTU yatubujije kujugunyira imbwa ibintu bitagatifu. None uyu munsi atuburiye atubuza kurangazwa no gushukwa n’abahanurabinyoma bakwiriye mu isi yose. Aduhamagariye kuba maso no gushishoza kugira ngo hatagira ibirura by’ibihubuzi bitunyanganya.

Umuhanurabinyoma ni umuntu wese wabatijwe akitoza kuvuga iby’Ingoma y’Imana ku rurimi gusa ariko muri we huzuyemo imigambi mibisha yo kuyobya no kwigarurira abantu ku nyungu ze. Iyo duhagaze mu kigwi cya YEZU KRISTU abantu bose baduhanze amaso kugira ngo tubagezeho Ijambo ryabahumuriza mu mitima yabo, dukunze kwiyumvamo ubwoba buterwa n’impungenge zo kuba twagwa mu moshya ya Sekibi. Ubwo bwoba, ni impungenge zifite ishingiro kuko iyo umukristu uyoboye abandi aguye, si we wenyine usenyuka mu mutima, ahubwo hasenyuka roho nyinshi zahoraga zimuteze amatwi. Mu mirimo yose dukora mu Kiliziya, dushobora kurangwa n’ubwo bwoba ariko tuzi neza ko iyo tutari imbuto mbi, igihe cyose YEZU KRISTU agendana natwe akaturengera. Ataduhora iruhande, twarindagira tugahinduka abahanurabinyoma. Iyo umuhanuzi w’ukuri ahindutse umuhanurabinyoma, ibintu biba byacitse. Umukristu wese ugeze aho aturwa hasi na Sekibi agaherayo ubutubura umutwe, ahinduka umuhanurabinyoma ugereranywa n’ikirura cy’igihubuzi. Cyakora ubundi, nta muntu wunze ubumwe na YEZU KRISTU afite n’ubwuzu bw’iby’ijuru asonzeye ushobora guheranwa. Akenshi umuntu nk’uwo aba afite abavandimwe basangira ubuzima bagafashanya. N’iyo Sekibi itangiye kumwototera, YEZU amuramira atarahirima maze kandi mu kubana n’abavandimwe basangiye amizero bikamutera gukomera. Abakristu benshi tubarirwa muri icyo gice, nimucyo twumve impanuro YEZU KRISTUyatugeneye none.

Iyo mpanuro ni iyo kwitonda. Kwitondera ubuzima turimo, kwitondera abantu no kwitondera ibintu. Abantu bashobora kudushuka cyane cyane iyo Shitani yabagize intumwa zayo bakemera. Ibintu na byo biradushuka iyo ari byo twikundira gushengerera. Umukristu wagize amahirwe yo gutandukanya ibivuye kuri YEZU KRISTU n’ibivuye kuri Se w’ibibi byose (Sekibi) ni ngombwa ko yiyemeza guhuza umutima we n’isura agaragaza inyuma. Kwigira mwiza inyuma nyamara imbere hijimye, nta cyo bimaze. Na none ariko ni ngombwa kumenya ko abantu muri rusange ari uko bateye kugira ngo hatazagira uducangacanga tukazarira tuvuga ngo ntitwabimenye!

Kimwe mu biranga abantu beza, ni imbuto nziza bera. Iyo ibikorwa byacu ari bibi nta mahoro bitanga mu bantu, nta mbuto nziza tugeraho. Uwakiriye YEZU KRISTU ayobowe na Roho we Mutagatifu, ntashobora kutuyoberwa. Iyo atuvumbuye kare aba agize amahirwe kuko urwobo dushobora kumugushamo aba arusimbutse. Icyo duharanira ariko ni ukuva muri uko kwiyoberanya kugira ngo imbuto z’ubutungane zigaragaze.

Dusabe imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo duhore dutsinda imbuto mbi Sekibi iduhumbikamo. Dukangurwe n’impanuro ya YEZU uyu munsi maze twirinde kugaragara nk’intama inyuma nyamara imbere twuzuye uburura. Izo mbaraga turazikeneye kugira ngo buri munsi dutahure abashaka kudushuka maze tubatsinde mu izina rya YEZU KRISTU. Abana bakeneye izo mbaraga kuko ni na bo bakunze kuyobywa bikabije. Urubyiruko rusabe Roho Mutagatifu kugira ngo imigirire yo kwishushanya no kwiyoberanya ikunze kurangwa bamwe izibukirwe. Abana b’abakobwa bashukishwa ifaranga, amashuri, amanota cyangwa ibindi by’isi bikurura, bakire Roho Mutagatifu batsinde Mushukanyi. Abayobora Kiliziya ku nzego zose bakunze gushukwa n’abagenga b’isi, na bo tubasabire imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo bahorane amatwara yo gutsinda uburiganya bwo mu isi bamurikire abantu bose ku bw’Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU bemeye kwamamaza.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka adusenderezemo imbaraga za roho zizatuma dutsinde isi. Nahabwe ikuzo ubu n’iteka ryose.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho