Inyigisho: Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho?

Inyigisho yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 8 gisanzwe, C, giharwe, 2013

Ku wa 28 Gicurasi 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

AMASOMO: 1º. Sir 36, 1.4-5a.10-17; 2º. Mk 10, 32-45

Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho?

Amasomo y’ejo yatwibukije ko icyo Nyagsani ashima, ari ukwamagana icyaha. Ni ngombwa ko buri wese muri twe ahitamo uburyo bukwiye kandi abwirijwe na Roho Mutagatifu kugira ngo ahore yiyirukanamo icyaha muri we no mu bandi uko ashoboye.

Turashaka twese ababatijwe kuzicarana na YEZU mu ikuzo rye. Yakobo na Yohani babaye nk’abamurikirwa mu gihe bahise basaba YEZU kwicarana na we mu ikuzo rye. Ibintu byari bikomeye mu gihe bazamukaga bajya i Yeruzalemu, abo bari kumwe bose bahindaga imishyitsi kuko babonaga rwose ko ibibategereje i Yeruzalemu ari ubugome bwari bugiye kugirirwa Umwana w’Imana. Bisa n’ibitangaje muri ako kayubi kumva bamwe bahita batekereza ikuzo no kuryicaramo! Ariko ibyo byavuzwe na bene Zebedeyi byaje bikurikira amagambo yuzuye ishavu YEZU yari amaze kuvuga akayasoza ariko avuga ati: “…nyuma y’iminsi itatu azuke”. Iryo hame ry’izuka ryahise riserura muri abo bavandimwe igitekerezo cy’ikuzo ryagombaga gukurikira agashinyaguro, urupfu n’izuka.

Natwe nta kindi kindi gishobora kudutera imbaraga usibye ukuri kw’ikuzo tugana mu ijuru. Tuzi ko uko byagenda kose YEZU KRISTU adutegenyirije umwanya mu ijuru. Tuzi kandi ko iryo juru tutazatinda kuryinjiramo kuko nta myaka ijana dusigaje kuri iyi si uko byagenda kose. N’uruhinja ruvutse kuri iyi segonda, ntitwahamya ko hari imyaka ijana rusigaje ngo ruve kuri iyi si. Birashoboka ko hirya no hino hari ibimenyetso biteye ubwoba kuko ubugomeramana bwigaruriye uduce twinshi, birashoboka ko isengesho rya bamwe ari ukubwira nyagasani ngo: “Erekana ibimenyetso bishya” kuko abagenga amahanga birengagije izina ryawe bakaba bakomeje gukoresha igitugu n’agahato! Birashoboka ko tureba hirya hino tugashya ubwoba!

Nta bundi buryo bwo kwamagana ibibi muri twe no mu bandi usibye ubwo kunywera ku nkongoro ya YEZU KRISTU. Kuzamukana na we tugana i Yeruzalemu biduteye ubwoba ariko tuzi ko ari We nyine uzaduha imbaraga zo gutsinda Sekibi n’ingabo ze zose. Nta n’umwe uzabigeraho ku mbaraga ze, ni yo mpamvu tugomba kwihererana na YEZU KRISTU buri munsi kuko tuzi ko yatsinze kandi uwunze ubumwe na We, na we atsinda kakahava. Ni ngombwa gusaba ingabire yo gutsinda ubwoba kugira ngo igihe cyo kumuhamya nikigera tuzanyure mu rupfu duhinguke mu ikuzo rye.

NASINGIZWE YEZU KRISTU UBU N’ITEKA RYOSE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho