Kuwa gatatu 31, Nyakanga 2013, Umwaka C: Mutagatifu Inyasi wa Loyola
Inyigisho yateguwe na Padiri Pascal SEVENI
Amasomo: Iyim 34, 29-34; Zab 99(98),5.6.7.9; Mt 13, 44-46
Mutagatifu Inyasi (1491-1556) wa Loyola twizihiza none yavukiye muri Hispaniya. Mu buto bwe yabanje kuba mu ngabo z’umwami w’icyo gihugu. Bivugwa ko muri icyo gihe yibagiwe iby’ubukristu yari yaratojwe akiri umwana, ahubwo arangarira mu kwihesha ibyubahiro n’amaraha y’isi. Yaje gukomerekera ku rugamba bikomeye arazahara cyane yenda gupfa, kugeza ubwo bamuhaye amasakramentu ya nyuma. Yaje gukira ubwo burwayi ku buryo bw’igitangaza. Yabuvanyemo imbaraga nshya, maze atangira kujya yihererera igihe kirekire mu isengesho akora n’imyitozo myinshi yo kwibabaza no kwigomwa. Nyuma ajya kwiga Tewolojiya ahabwa ubupadiri. Inyasi ni we washinze umuryango w’Abayezuwiti afatanyije na bagenzi be bakurikizaga inama ze, maze biyemeza kubaho bigisha ijambo ry’Imana no kurwanira ishema rya Kiliziya yayo. Ni yo mpamvu mu masezerano bakora asa n’ay’abandi biyegurira Imana bongeraho n’iryo kubaha Papa. Ni mu gihe kandi kubera ko mu myaka bashinzwemo ari na bwo Kiliziya Gatolika yari ihanganye n’ivuka ry’Abaporotestanti bahakana ubutegetsi bwa Papa n’izindi nyigisho nyinshi za Kiliziya.
Mutagatifu Inyasi wa Loyola wari umusirikare ukomeye w’umwami yiyemeje kuba ingabo y’intwari ya Kristu. Umwete yahoranye muri ako kazi awukuba inshuro ndwi kubera ishyaka ry’Ingoma ya Kristu. Ni indwanyi irwanirira icyubahiro cy’Imana n’icya Kiliziya. Ikivugo cye gikurikizwa na n’ubu n’Abayezuwiti ni “Kubera ikuzo ryinshi ry’Imana” (mu kilatini “Ad majorem Dei gloriam”; mu gifaransa “Pour la plus grande gloire de Dieu” ). Ni umutagatifu wiyemeje gukorera Imana ibintu bikomeye nta kunusura, nta kwirondereza, ahubwo akimarayo wese wese. Yumvise neza ko Ivanjiri ari nk’imari y’agaciro gakomeye umuntu avumbura, maze akagurisha ibindi byose kugira ngo ayitunge. Mu gihe abantu benshi tukibwira ko gukorera Imana nta kiryo kirimo, Inyasi atwigisha ko “gusabanira Imana birimo inyungu nyinshi cyane, ariko ku muntu wishimiye ibyo afite” (1Tim 6,6). Pawulo ati “Ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu. Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranyije n’icyiza gisumba byose ari cyo Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera we nemeye guhara byose no kubyita umwana, kugira ngo nunguke Kristu” (Fil 2,7-9). Ngiyo ingiro n’ingendo dukwiye kwigira kuri iyo ndatwa ya Kiliziya iduhishurira ko nta cyiza cyaruta kumenya no kuberaho Imana.
Mutagatifu Inyasi ni we wahimbye isengesho ryiza dukunze kwita “Roho wa Yezu untunganye”. Abakristu bakunze kurivuga iyo bamaze guhazwa ariko n’ikindi gihe ryakoreshwa. Reka turivugire hamwe:
Roho wa Yezu untunganye,
Mubiri wa Yezu unyirokorere.
Maraso ya Yezu unsabemo.
Mazi yavuye mu rubavu rwa Yezu, unyuhagire ibyaha.
Bubabare bwa Yezu unkomeze.
Yezu Nyiribambe, unyiteho umpishe mu bikomere byawe.
Ntuzareke ntandukana nawe.
Urandinde umwanzi gica.
Umunsi napfuye uzampamagare.
Untegeke kuza iwawe, ngusingize iteka hamwe n’abatagatifu bawe.
Amen.
P. Pasikali Seveni