Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 16 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 27 Nyakanga 2013
Yateguwe na Padiri Pascal SEVENI
Amasomo: Iyim 24, 3-8; Zab 49, 1-2, 5.7ac, 14-15; Mt 13, 24-30
Ni nde muri twe utararakazwa ngo bigeze n’aho yivumburira kubona ibibi byiganza ndetse bikagera n’aho bisa n’ibitsinda icyiza. Gupfusha umwana w’igitambambuga; ubwicanyi bw’indengakamere nk’intambara cyangwa za jenosidi zibasira inzirakarengane nk’ibyabaye iwacu mu Rwanda; uburwayi budakira nka sida bwica abana babuvukanye kandi nta cyaha bakoze; kubona abaziranenge barenganywa kandi abanyabicumuro bivuga ibigwi bigaragaza nk’aho ari intungane, n’ibindi. Ibyo byose biradusharirira kuko birenze ubwenge bwacu, emwe rimwe na rimwe tukibaza niba Imana ibaho cyangwa igira ububasha bukiza nk’uko tubyigishwa. Bamwe mu bagerageje kubitekerezaho bavuga ko na byo ari iyobera. Nk’uko hariyo amayobera matagatifu (les saints mystères), hariho n’amayobera “matindi” y’inabi (les mystères du mal). Byose mwene muntu ntashobora kubigenzura no guheza imyumvire yayo.
Umugani w’urumamfu mu ngano Yezu aducira mu Ivanjili y’uyu munsi, ntudusobanurira iryo yobera ry’ikibi, ariko uradufasha kuryakira no kuryifashisha ngo ntiridusitaze, ahubwo turivunjemo icyiza cyatugeza ku mukiro nk’uko Imana ibigenza. Umwanzi wavangiye umubibyi w’ingano akadubikamo umurama w’urumamfu si we ufite Ijambo rya nyuma. Ahubwo umubibyi uzahengera igihe cy’isarura kigeze akavangura byose, ingano akazihunika mu kigega cye, naho urumamfu akarushumika, ni we mumenyi, umugenga n’umucamanza wa byose. Twebweho, kimwe n’abagaragu b’umubibyi, turi ba nyabwira. Duhora dushyugumbwa nka Sebwugugu, dushaka kurimbura ababi tubavangura n’imbonera z’icyiza, ariko umubibyi akaduha gasopo, atubwira ko igihe kitaragera. Nguko uko adutoza kwakira iyobera ry’inabi iganje mu mutima no mu mikorere ya muntu kugira ngo tubyifashishe twakira agakiza atanga. Koko rero, ngo “byose bihira abakunda Imana” (Rom 8, 28). Nyagasani Imana Umubyeyi wacu, atwereka ko azi kwihangana, gutegereza, ndetse afite ukwizera guhambaye kugeza aho ashobora gutekereza ko urumamfu rwazahinduka n’ingano, we mushobozi w’ibidashoboka (Lc 1,37). None kuki yareka rukurana na zo. Ni nde mubyeyi wabyaye wakwicira umwana we amakosa akora, n’ubwo aba yifuza ko akura arushaho kuba intungane?
Ariko byose bikorerwa kubera inyungu zacu. Umuririmbyi wa Zaburi ati “Witaye ku byaha byacu, ni nde warokoka?” (Zab 130,3). None se ko iyo dutunga agatoki abavandimwe bacu ku bibi byabo ko izindi eshatu zose ari twe ziba zerekeyeho! Aho kuba Imana yihanganira ibyo byose si ukugira ngo itadukoza isoni? Kuyigana rero twitoza umuco wo koroherana no kwakirana uko turi ni ukubaka uwo muco w’Imana yo ivusha izuba ikanavubura imvura ababi n’abeza (Mt 5, 45). Kandi twese tubyungukiramo kuko nta n’umwe wahamya ko akwiriye iyo neza irenza amaso ubutindi bwacu. Njya nibaza nk’ubu Imana igiye ihishura nibura ibyaha nka bitatu buri muntu akunda gukora kenshi ikabyandika ku gahanga ka buri muntu, niba hari n’umwe wakongera gusohoka mu nzu!
Uwo muco w’ab’ijuru ni wo dukesha kubasha kubabarira ibitababarirwa nk’uko umuhanga Hannah Arendt abivuga (“pardonner l’impardonnable”). Ibyo ni nk’ibyaha by’ubwicanyi burenze urugero nka za jenosidi, ubugambanyi, ubuhemu bw’amoko yose, bigenda biba akarande muri iyi si yacu. Nyamara hari benshi bakira iyo ngabire yo gusa n’Imana, bakarenga bakabishobora (cyangwa bakabishobozwa). Izo n’intwari zidahindurwa n’inabi ahubwo zikamenya kuyiganjisha ineza. No mu Rwanda rwacu, izo ngirakamaro zirahari kandi ziracyakenewe.
Twese twagira abadufasha kujya tumenya kuvugurura amasezerano n’ibihango tuba twaragiranye na Nyagasani, cyane cyane muri Batisimu n’andi masakramentu duhabwa atunywanyisha na We. Akatwibutsa ko ari yo mucamanza w’ikirenga, uhanira igihe kandi akababarira uko bikwiye. Ni byo tubona Musa afasha Umuryango wa Israheli gushinga imizi mu isezerano wagiranye n’Uhoraho. Akawusobanurira ingingo n’amabwiriza Nyagasani abifuzaho, maze ngo bagasubiriza icyarimwe bati “Amagambo yose Uhoraho yavuze, tuzayakurikiza. […] Ibyo Uhoraho yavuze byose, tuzabikurikiza kandi tuzamwumvira!” (Iyim 24, 3.7). Nyamara ntituyobewe ko urukundo bakunze Imana “ari nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa ikime cyumuka ako kanya” (Oz 6,4). Ntibazatera kabiri badatatiye ayo masezerano. Ariko Uhoraho ntazabarimburira aho. Azabihanganira kugeza igihe agasigisigi k’umumero wa Israheli gashibutseho ishami rizaba inganzamarumbu y’agakiza kabo (soma Iz 11,1). Uwo ni Kristu Umwana w’Imana ubwayo uzahigobokera atazanywe “no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha” (Mt 9,13). Ni we na n’ubu abenshi muri twe dukesha kuba tugihagaze mu murima w’ingano nzima, kandi turi nk’urumamfu rwakagombye kuba rwararimbuwe kera.
“Ku bw’ububabare bwe bukabije, tugirire impuhwe kandi uzigirire n’isi yose”
P. Pasikali Seveni