Ku wa gatanu w’icyumweru cya 28 B,
19 Ukwakira 2012
AMASOMO: 1º.Ef 1, 11-14
2º.Lk 12, 1-7
Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA
Mwirinde umusemburo w’Abafarizayi
Kwirinda umusemburo w’Abafarizayi, ni yo ngingo duhisemo tuzirikana icyo YEZU KRISTU ashaka kutubwira uyu munsi. Nk’uko bizwi, itsinda ry’Abafarizayi ryari rigizwe n’abantu bahugukiwe cyane n’iby’idini ya kiyahudi. Bo n’Abigishamategeko, bari bazwiho ubumenyi buhagije mu by’iyobokamana. Nyamara ariko, bagaragaweho n’inenge zitagira ingano: iyobokamana ryabo rigarukira mu kuzuza imihango n’imiziririzo by’idini ariko batitaye ku rukundo rw’abantu bose; gukunda ibyubahiro n’iby’isi…Inenge yabaye simusiga, ni umutima wabo wanangiye banga kwemera inyigisho YEZU yatangaga n’ibimenyetso yagaragazaga.
Igihe YEZU atangiye kwigisha, benshi mu Bafarizayi n’Abigishamategeko barakangaranye. We yabagaho mu bwiyoroshye akakira bose kandi inyigisho ikajyana n’ubuzima bwe. Rubanda benshi bashidukiraga kumwumva kuko yigishaga ku buryo butandukanye n’Abigishamategeko babo. Imigirire y’ Abafarizayi ntiyashoboraga kubafasha kwinjira mu Isezerano Rishya ryabaye indunduro y’Ibyahanuwe byujurijwe muri YEZU KRISTU Umwana w’Imana Data Ushoborabyose.
Ni yo mpamvu YEZU atatinye kubacyaha mu nyigisho ze. Yari azi neza ko bamuhigira kandi bazakomeza kumuhiga ngo yicwe. YEZU ntiyatewe ubwoba n’urwo rupfu bamuteguriraga. Icyo yari yimirije imbere, kwari ugukomeza kuvuga yeruye icyatumye amanuka mu ijuru. Yaje kwereka bose aho Umukiro uherereye. Yaje kubabohora ku ngoyi z’urupfu aho ziva zikagera. Yaje kugaragaza ko nta kintu na kimwe hano ku isi gikwiye kubuza muntu kumenya Umubyeyi we Imana Data Ushoborabyose no guharanira kuzabana na We iteka. Ibyo si byo Abafarizayi n’Abigishamategeko bari bitayeho. Bapfaga kubona icyo barya n’icyubahiro mu isi bakabyinira ku rukoma batazi ko urupfu rubabyiniramo. Koko rero, kwishinga iby’isi n’amariganya yayo ni ukubaho nk’uwapfuye. Kwemera inyigisho YEZU atugezaho, ni ukuva i buzimu tujya i buntu. Umuntu wese uvumbuye iryo banga ryigaragaza muri YEZU KRISTU, aba agize amahirwe adashobora guhabwa n’isi. Rimwe na rimwe, no gusobanurira abandi iryo hirwe tubona muri KRISTU biragora kuko kumva icyo kirezi kimuturukaho ni ukukinyungutira. Ibyiza YEZU atanga, ntitubyumvira inyuma. Umuntu abigeraho iyo nyine yemeye kugendana na We mu nzira ze.
Dusanzwe tuzi ko ariko ku isi dukururwa na byinshi. Ibyiza byo ku isi ntibigira ingano. Cyakora kubibamo nta kerekezo cy’ubuzima buhoraho ufite, ni ukwibeshya. Ni ukubaho nk’imbohe. Ni yo mpamvu YEZU KRISTU yitanze iminsi yose y’ubuzima bw’umubiri kugira ngo atumenyeshe UKURI. Byagaragaye ko uko KURI gusumbye iby’isi ishobora kutwereka byose. Uko KURI kw’ijuru gusumbye kure n’ubuzima bw’umuntu.
Ni yo mpamvu ari ngombwa gukomeza kwamamaza UKURI kudukiza. YEZU KRISTU yarishwe maze abishi be bibwira ko birangiye! Ntibyarangiye kuko umusaraba we wabaye intangiriro y’ubuzima bushya. N’intumwa ze, uko zemeraga umusaraba ni ko imbuto nyinshi z’UKURI kw’ijuru zarumbukaga. Amaraso ya YEZU, ay’intumwa n’ay’abigishwa bose yavomereye Kiliziya ayiha ubuzima bushya butigeze buzimangatana n’ubwo bose babayeho mu bitotezo bikabije.
Natwe rero muri ibi bihe turimo, niba turi aba-KRISTU koko, dukwiye gukomeza kwibukiranya no gushyigikirana kugira ngo twe gutinya kubaho mu KURI kw’Ivanjili. Kubaho muri YEZU KRISTU bisobanura kwemera gutotezwa nk’uko na We byamugendekeye hamwe n’abamukurikiye. Nta kuntu uwa- KRISTU atatotezwa kuko igihe isi ishatse kumwigarurira akanga, itangira gushakisha uburyo yamushandikira ikamurimburana n’imizi. Isi kandi iyo iguhagurukiye, ikoresha uburyo bwose ifite n’intwaro z’ubugome zitabarika. Ntidushobora kuyihonoka tutunze ubumwe n’Uwayidutsindiye, YEZU KRISTU. Urwo rugamba ntitwarutinyuka, tudakoresheje intwaro YEZU ubwe yatweretse ari zo ukwemera Imana Data Ushoborabyose, URUKUNDO n’ukwizera IJURU. Iyo ni yo nzira Pawulo intumwa yadushishikarije mu ibaruwa yandikiye Abanyefezi twatangiye gusoma. Muri urwo rugamba, twiyambaza ROHO MUTAGATIFU. Ni We utuyobora akaduha imbaraga n’izindi ngabire dukeneye kugira ngo tutadohoka. Uwo ROHO nyine aduha ubutwari bwo kwirinda umuntu wese watuyobya akoresheje umusemburo mubi w’uburyarya ubwo ari bwo bwose nk’uko YEZU yabitubwiye atuburira mu Ivanjili.
YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU BUZIMA BWACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.