Inyigisho yo ku ya 8 Ukuboza 2012: Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha
AMASOMO: 1º. Intg 3, 9-15.20; 2º. Ef 1, 3-6.11-12; 3º. Lk 1, 26-38
Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Ndi Utasamanywe icyaha
1.Ihame ry’ukwemera
Uyu ni umunsi ukomeye mu buyoboke bwacu muri Kiliziya Gatolika. Ni umunsi wo gusingiza Bikira Mariya Isugi yasamanywe isuku, Isugi nyasugi yatubyariye Umukiza YEZU KRISTU. Aba-KRISTU mu mateka maremere ya Kiliziya, bakomeje kunuganuga ibanga ry’uko BIKIRA MARIYA yaba yarasamwe nta nenge y’icyaha. Batekerezaga ko uwemeye kuzurizwamo ijana ku ijana umugambi w’Imana Data Ushoborabyose, agomba kuba byanze bikunze ISUGI ijana ku ijana ku mutima no ku mubiri. Burya hari ukuntu Roho w’Imana amurikira abayoboke bayo ku buryo bunarenze Kiliziya Nyobozi. Ibyo ni byo twita, tugenekereje cyane mu kinyarwanda, ubumenyi rusange bw’abayoboke ba KRISTU-Sensus Fidelium. Abayoboke basenga kandi bakunda YEZU KRISTU na Kiliziya ye bakomeza kumurikirwa muri rusange ku mabanga y’ukwemera kwabo, maze igihe kikagera Kiliziya igashyira umukono ku Kuri bahishuriwe na Roho Mutagatifu uyobora Kiliziya. Hari n’igihe kandi ari ABIJURU ubwabo biyizira ku isi bakabihamya ku buryo budashidikanywa.
N’ihame ryerekeye UBUTARASAMANYWE ICYAHA bwa BIKIRA MARIYA, ni uko byagenze. Kuva kera cyane uhereye ku Babyeyi ba Kiliziya (Les Pères de l’Eglise) b’ikubitiro nka mutagatifu Yustini, Irene n’abahanga nka Terutuliyano, bose bakomeje guhamya ko Bikira Mariya yarinzwe ubwandu bw’icyaha cy’inkomoko. Bakomeje guhamya ko kuva Ana muka-Yowakimu yatwara inda ya BIKIRA MARIYA, uwo mukobwa yarinzwe icyaha cy’inkomoko. Yahawe ubwo butoni ku Mana kuko ari we wari witeguye kuzurizwamo umugambi w’Imana nta gucubangana. Mu mibereho ye, kamere ye ntiyigeze ibogamira ku cyaha.
Iyo myemerere y’ukuri k’Utarasamanywe icyaha, yakomeje kumurikira aba-KRISTU n’ubwo Kiliziya Nyobozi itari yarigeze yemera kubitsindagira nk’ihame ntakuka ry’ukwemera kwa Kiliziya yose. Igihe rero cyarageze maze ku wa 8 Ukuboza mu wa 1854, Papa Pio wa cyenda atangaza ko ibyo abakristu bemeraga muri rusange ku Butarasamanywe icyaha bwa BIKIRA MARIYA bibaye IHAME RIDAKUKA. Iyo ingingo iyi n’iyi muri Kiliziya yiswe IHAME, iba ibaye ingingo ya ngombwa mu ziranga imyemerere y’umuyoboke wa KRISTU muri Kiliziya. Ni ukuvuga ko umuntu wese wabatijwe muri Kiliziya waramuka ashatse kubikerensa cyangwa akanabihakana ku mugaragaro aba yivanye mu bumwe bwa Kiliziya.
Nyuma y’inyaka ine, mu wa 1858, BIKIRA MARIYA ubwe yoherejwe n’Imana aza guhamya ko IHAME PAPA yemeje ari ukuri. Ku wa 11 Gashyantare, BIKIRA MARIYA yatangiye kubonekera umukobwa witwa Bernadeta Soubirous ahitwa i Lourdes mu majyepfo y’Ubufaransa. Yamuhishuriye iryo hame agira ati: “Ndi utarasamanywe icyaha”. Nk’uko bigenda mu mabonekerwa yose, Kiliziya ntihita iyemeza. Nyuma y’imyaka ine, mu wa 1862, Kiliziya yatangiye kwemeza ko ibyabereye i Lourdes ari ukuri rwose. Nta mazeze kuri iryo HAME ry’ukwemera kwacu. Abakristu kuva kera bararyumvishe, Kiliziya yarishyizeho umukono, kandi BIKIRA MARIYA ubwe yoherejwe kubisobanura.
2. Urumuri rw’iryo HAME mu buzima bwacu
Byarasobanutse. BIKIRA MARIYA yarinzwe icyaha cy’inkomoko kuva agisamwa. Yasamanywe isuku. Ni isugi Nyasugi. Ni umutako mu bantu bose. Yujujwe ineza y’Imana. Imana yamusendereje ubutoneshwe bwose. Malayika yamusuhuje akoresheje amagambo asobanura ayo mabanga: “Ishime unezerwe wowe wujujwe ineza y’Imana”. Ni nde wundi mu bantu wabayeho atagira inenge y’icyaha? Nta n’umwe. Turirimba mu kuri iyo tugira tuti: “Twese twavukanye icyaha wowe ntiwakigeze”. BIKIRA MARIYA muri kamere ye, ntiyabogamiye ku kibi.
Ibyo binyuranye na kamere yacu ihora ishukamirijwe n’umushukanyi. Ni kenshi twibona hafi y’urwobo rw’icyaha tugakizwa ku bwa burembe. Nta n’umwe wavuga ko atsinda icyaha ku ngufu ze. Hari ingufu zituba hafi. YEZU KRISTU ubwe aradutabara kandi BIKIRA MARIYA ahora adufatiye iry’iburyo. Nta kubishidikanyaho. Turahirwa iyo twiyumvamo ugusabana n’ab’ijuru kuko badusama tutarasandara. N’iyo icyokere cya ya Nzoka ya kera na kare kitubaraje, duhaguruka bwangu dutabaza YEZU muri Penetensiya no muri Ukarisitiya.
3. Twisunge BIKIRA MARIYA UTARASAMANYWE ICYAHA
Isomo rya kabiri ryatwibukije umugambi Imana yagize wo gukiza abantu. Wujujwe binyujijwe kuri BIKIRA MARIYA. Abamenye YEZU KRISTU duhora twifuza kubaho turangwa n’ubutagatifu kandi tugahora imbere y’Imana y’Ukuri tuyisingiza. Nta kindi twaremewe. Tubereyeho kuba abatagatifu. Tubereyeho gusingiza Imana, Se wa YEZU KRISTU. BIKIRA MARIYA abidufashamo kuko aduhakirwa kandi akatugira inama.
Tumwereke imibereho y’abana bacu. Tubasabire kwirinda ubwandu muri iyi si. Tumwereke urubyiruko runaniwe no kwifata mu busugi bw’umutima n’umubiri kubera imyanda Sekibi idahwema kujugunya mu isi. Tumwereke abiyeguriyimana bacumbagira kuko Sekibi idahwema kubashuka. Tubasabire gusenga cyane no kudata igihe mu bidafite shinge na rugero. Dusabire abasaseridoti bashinzwe kubungabunga ubusugire bw’abayoboke ba KRISTU. Tubasabire guhuguka no kuba maso, bisunge BIKIRA MARIYA abarinde icyagane icyo ari cyo cyose.
YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU
BIKIRA MARIYA UTARASAMANYWE ICYAHA, UDUSABIRE.