INYIGISHO YO KUWA GATATU W’ICYUMWERU CYA 5 CYA PASIKA,
KU YA 21 GICURASI 2014
AMASOMO MATAGATIFU: 10 Intu 15, 1-6; 20 Yh 15, 1-8
Ndi umuzabibu w’ukuri naho Data akaba umuhinzi.
Muri Bibiliya imvugo umuzabibu ishushanya mbere na mbere mu Isezerano rya kera urukundo Imana ifitiye umuryango wayo; umuhanuzi Izayi yaravugaga ati:” reka ndirimbire inshuti yanjye indirimbo y’uwo nkunda n’iy’umuzabibu” (Iz 5,1); naho Yeremiya we akagaragaza ko umuzabibu watengushye uwawuhinze: nyamara njye nari naguteye uri umuzabibu nihitiyemo kuko naguteye utagira amakemwa (Yer 2,21); Ezekiyeli we yerekanye agacirro umuzabibu usumbya ibindi biti:”mwana w’umuntu igiti cy’umuzabibu kirusha iki ibindi biti byose?” (Ez 15, 2); Hozeya na we yaragiraga ati:” Israheli yari umuzabibu mwiza ukera imbuto zishimishije, uko imbuto zayo ziyongera ni na ko yagwizaga intambiro” (Hoz 10, 1). Mu by’ukuri umuzabibu washushanyaga umuryango w’Imana. Mu Isezerano rishya iyo Yezu avuze ati:” ndi umuzabibu w’ukuri “ni ukuvuga ko ari umuryango nyakuri w’Imana, Israheli nshya. N’aho iyo agize ati:” Data ni umuhinzi w’umuzabibu “ ni ukuvuga ko Imana iba kandi igakorera mu muryango w’Imana w’ubu kandi ikawitaho. Ariko se umuhinzi w’umuzabibu akora iki?
Ishami ryose ritera imbuto araritema, naho ishami ryera imbuto araryicira agira ngo rirusheho kwera imbuto.
Iki kigereranyo cy’umuzabibu rwose ni icy’ukuri. Ubusanzwe, igiti cy’imbuto kititaweho ngo gifumbirwe, gikizwe ibisambo n’amashami yumye ntabwo gishobora kwera ngo gitange umusaruro utubutse. Birumvikana ko igihe umuhinzi yicira igiti kihababarira, rimwe na rimwe kigakomereka. Waba umurimo wo kwicira, byaba umuruho w’umuhinzi cyangwa ububabare bw’igiti, ni byo byeraho imbuto nziza. Iyi mvugo ishushanya igaragaza umurimo w’Imana muri Kiliziya: Imana yita kandi igasukura Kiliziya yayo rimwe na rimwe hakabamo umubabaro n’umusaraba ngo haboneke umusaruro mwiza!
Nimube rero muri njyewe nanjye mbe muri mwe
Twunze ubumwe na Kristu nk’amashami ku muzabibu. Tugomba rero kuba muri we mu buzima bwacu bwose. Na we akaba muri twe nk’amatembabuzi mu ishami ritoshye. Koko rero ishami ntirishobora kwera ritari ku muzabibu. Iyo iyo sano itariho, ishami riruma, rigapfa, rigatakaza ubuzima ndetse bakarisakuma bakaritwika. Rwose tumenye ko kubaho tugukesha kwizirika kuri Kristu we muzabibu w’ukuri.
Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi
Benshi mu basesengura Bibiliya bemeza ko iyi mvugo y’umuzabibu utanga ubuzima ishushanya umugati w’ubuzima. Ni na byo tuzirikana mu gitambo cy’Ukaristiya kuko Divayi ishushanya umuzabibu iturukamo Yh6,56. Ni byo koko Imana iduha ubuzima bwayo. Bityo rero Imana mu rukundo rwayo rwahebuje itugirira ubuntu butangaje, ikatugira ishami ryera imbuto nyinshi tubikesha kuba ingingo z’umubiri wa Kristu. Kuri uyu munsi twibaze amashami turi yo n’umuzabibu dufasheho. Ese wemera kuba ishami rizima? Ni izihe mbuto wera? Ni nyinshi cyangwa ni nkeya, zirahagije cyangwa nta na mba? Imbuto z’Ivanjili muri wowe ziri he? Niba iwacu imbuto nziz zararumbye byatewe ni iki ? Dusabe Imana kwera imbuto kurushaho kuko igihesha Imana ikuzo ni ukwemera kwera imbuto nyinshi no kuba umwigishwa wa Kristu.
Icyo tuzirikana
Twibuke aho ubuzima n’uburumbuke byacu bituruka. Ni kuri Kristu wazutse, ni we giti dushamitseho. Tumenye kandi ko Kristu muzima ari We soko y’ubumwe n’ubuvandimwe. Tumenye ko hari igihe tugwa hasi nk’amashami yumye, tujye twihutira gusubira ku giti cyacu, Yezu Kristu. Utaguma muri Kristu azajugunywa hirya, nuko yumirane agwe mu muriro. Utarumbukira Kristu imbuto, azavanwa ku giti, nuko yumirane nk’urukwi.
Kwera imbuto ni ukugira umubano wihariye na Kristu, ni ukugumana na we mu bucuti buhamye. Muri make bavandimwe, mu Ivanjili y’uyu munsi haragaragaramo umusaraba, uburumbuke n’umubano. No muri KRISTU Umuzabibu nyakuri ni uko bimeze. Natwe tubigire ibyacu.
Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’izuka aduhakirwe !
Padiri Théoneste NZAYISENGA