Inyigisho: Nimureke Imana ibigarurire (2 Kor 5, 14-21)

Inyigisho yo ku wa gatandatu, Icyumweru cya 10 gisanzwe,C,2013

Ku wa 15 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Nimureke Imana ibigarurire (2 Kor 5, 14-21)

Bakristu bavandimwe,

Turakomeza kuzirikana inyigisho y’akataraboneka Yezu yatangiye ku musozi akikijwe n’abigishwa be (Mt 5-7). Arerekana inzira muntu agomba kunyuramo kugira ngo bagere mu Ngoma y’ijuru. Uyu munsi aradushishikariza kuvuga ukuri, kubaho mu kuri kugendera mu kuri. « Mujye muvuga muti Yego’, niba ari yego, cyangwa ‘Oya’, niba ari oya ; ibigeretseho bindi biba biturutse kuri Sekibi » (Mt 5,37).

Ino nyigisho ya Yezu irumvikana neza. Ahasigaye ni ukuyishyira mu bikorwa. Hari ubwo bitoroha kubera ubuzima tumenyereye. Hari n’imico itari myiza ituma abantu babaho mu kinyoma. Ngo « Igisambo ni igifashwe ». Ngo « Uwasinye niwe usinyura ». Ngo « Ntawe ukira atibye ». Ngo « Ukuri wabwiye shobuja ukumuhakishwa ho ». Ngo « Muri politiki nta kuri kubamo ». Imvugo nk’izo zirimo ubupagani Yezu yaje kudufasha kuvamo. Ni we Rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si. Tumwemerere atuvane mu mwijima w’ikinyoma, tugendere murumuri rw’ukuri kwe. Aratubwira ati « Muzamenye ukuri kandi ukuri kuzabaha kwigenga ».

Nibyo Pawulo atubwira mu yandi magambo, mu ibaruwa ya kabiri yandikiye Abanyakoronti 5 ,14-21. Ahihibikanyijwe n’urukundo rwa Kristu aratwinginga mu izina rya Kristu ati « Nimureke Imana ibigarurire ». Kureka Imana ikatwigarurira mu yandi magambo ni ukwiyunga nayo. Muti ese umuntu yitandukanyije n’Imana ryari ?

Nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Intangiriro (3, 1-24), Imana yaremye muntu mu ishusho ryayo, ibarema ari umugabo n’umugore. Ibashyira mu busitani bwiza cyane ngo banezerwe, basabane nayo, bakundane kandi bite ku bindi biremwa, ubusitani babuhinge kandi baburinde.

Imana yari ifite akamenyero ko kuza kubasura mu mafu y’igicamunsi bakaganira.

Sekibi yaje kubyivangamo yoshya muntu arenga ku mabwiriza y’Imana, amwumvisha ko Imana yamubeshye, ko ishaka kumudindiza.

Muntu aho kwibuka ijambo Imana yamubwiye, yarangamiye umushukanyi, aho kumvira Imana yumvira Sekibi-Sekinyoma. Muntu amaze gucumura, ingaruka z’icyaha zahise zigaragaza. Muntu yatandukanye n’Imana ajya kuyihisha. Icyaha kandi cyazanye ubwumvikane buke hagati y’umugabo n’umugore batangira kwitana ba mwana. Mwibuke umugabo avuye mu bitotsi bikomeye Imana yari yamushyizemo, akabona umugore yaramwenyuye ariyamira ati ‘Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, uyu ni umubiri wo mu mubiri wanjye ». Amaze gucumura ati « Si njyewe. Ni umugore wanshyize iruhande ». Ntibyarangiriye aho. Hagati ya muntu n’ibiremwa naho hajemo ibibazo.

Iyo Pawulo avuga ati « Nimureke Imana ibigarurire », aba atubwira kugaruka ku Mubyeyi nka wa mwana w’ikirara (Lk 15,11-31), tukakira urukundo n’impuhwe zayo. Ubwiyunge bubamo ibyiciro bitatu by’ingenzi kandi byuzuzanya : hari ukwiyunga n’Imana, hari ukwiyunga n’abantu twahemukiye, hari no kwiyunga natwe ubwacu. Mbese ni ukuba abo turi bo ku bwa batisimu. Koko rero igihe tubatijwe, twabaye abana b’Imana. Duharanire kureka ikatwigarurira tukaba abayo koko. Nibyo bitanga amahoro n’ibyishimo by’umutima.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho