Inyigisho: Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 10 gisanzwe, A

Ku ya 09 Kamena 2014

1. Mu byumweru bitatu biri imbere ivanjiri izatugezaho inyigisho Yezu yatangiye hejuru y’umusozi. Iyi nyigisho Yezu yatangiye hejuru y’umusozi itwibutsa amategeko yitiriwe Musa, Imana yatangiye ku musozi wa Sinayi ubwo umuryango w’Imana, uyobowe na Musa wasohokaga mu Misiri, igihugu cy’ubucakara, werekeza mu gihugu Imana yari yarawusezeranyije. Na Yezu rero yuriye umusozi ngo ahatangire itegeko rishya rigomba kuzagenga abazamuyoboka. Mu mvugo y’ubu, twavuga ko muri ibi byumweru bitatu tuzumva « projet de société » ya Yezu.

2. Murahirwa kuko muza… Ivanjiri y’uyu munsi iradukangurira gukomera mu kwemera no mu kwizera. Ejo hazaza hazaba ari heza. Ukwemera kudutera ibyishimo kabone n’ubwo twaba tubabazwa. Yezu arabwira abamuteze amatwi ati ibibabaho ubu mubyakirane ukwemera n’ukwizera. Mubeho muzi ko mushonje muhishiwe. Mubeho muzi ko icyo Imana yasezeranyije ishyirwa igitanze. Mumenye kandi ko Imana, Se wa Yezu Kristu, ibogamye. Ibogamiye ku biyoroshya, bayisenga bataryarya, ku barangwa n’urukundo n’impuhwe. Bitinde bitebuke, imibabaro yanyu izahindukamo ibyishimo. Mwe rero bakene ku mutima, ibihe bibi murimo mubibemo mwishimye, muririmba kuko mwizeye ko ejo hazaza hazaba ari heza. Ibigeregazo n’imibabaro mubamo muri iki gihe bizashira. Ubu murakennye, mwarakeneshejwe, murasuzugurwa, murababaye nyamara ntawe ubafitiye impuhwe, murarenganywa, murashonje, mufite inyota, murahutazwa, muratotezwa, barabatuka bakanababeshyera. Yezu arababwira ijambo ribizeza : Ingoma y’ijuru ni iyanyu, muzatunga isi ho umurage, muzahozwa, muzashira inyota, muzafungura muhage, muzagirirwa impuhwe, Imana izabiyereka, kandi muzitwa abana bayo. Mubeho rero mu kwemera no mu kwizera.

3. Dushobora gukeka ko Yezu akandira ahoroshye, akabwira abarenganywa gusa. Mbese akaba asaba abantu guhitamo ubugwari. Sibyo. Ntabwo atinya ibihangange birenganya abandi, arabibwira ati « muriyimbire ». Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya… (Mt 23, 13.14) Nimwiyimbire bayobozi muhumye (Mt 23, 16)… Mwa basazi mwe n’impumyi (23, 17). Aba rero Yezu abwira ati muriyimbire, icyo abaziza cya mbere ni uburyarya bwabo. Ba bana b’Abanyarwanda, isi yose yatereranye, nyamara bakayisenga bayigayira ababarenganya bita « indyarya zigize inyaryenge », nabo nibishime banezerwe. Bashonje bahishiwe. Imana yo Mugenga w’amateka, igihe nikigera izabereka ko yumvise amasengesho yabo.

4. Hari uwakwibwira ati iyi « société » ya Yezu ntihana, ntabwo ishishikajwe n’ubutabera. Hari n’uwakeka ko ari société y’abantu badafite ingufu. Nyamara uwatekereza atyo yaba yibeshye. Gukunda ukwanga bisaba ingufu nyinshi. Kimwe no gutegera umusaya w’ibumoso ugukubise ku w’iburyo. Abagizi ba nabi bose Yezu ababwira ubuhozaho agira ati : nimwicuze kuko Ingoma y’Imana yegereje. Imana iduha igihe cyose cy’ubuzima bwacu ngo twicuze. Nyamara twakagombye kwibuka ko umunsi Imana izaduhamagaraho tutawuzi. Bityo twakagombye guhora twiteguye. Ariko ntitukibagirwe ko ku munsi w’imperuka ho, abagaragaje ubugome burenze, bakaba baranze kwicuza, abo bazavumwa ! Yezu azababwira ati Nimumve iruhande, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be ; kuko nari nshonje ntimwamfungurira ; nagize inyota ntimwampa icyo kunywa ; naje ndi umugenzi ntimwancumbikira ; nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura (Mt 25, 41-43). Ngo bazigira nyoni nyinshi, bazane ibintu by’uburyarya basubize ngo twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota ; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa, urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha ? Ngo azabasubiza ati : Ndababwira ukuri : ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye (Mt 23, 45).

5.Bavandimwe, Roho Mutagatifu twibutse ejo ku munsi wa Penekositi aduhe kandi azaduhe imbaraga n’ubushake byo gukurikira no gusobanukirwa inyigisho Yezu yatangiye hejuru y’umusozi. Maze turusheho gukunda Imana na bagenzi bacu nk’uko Yezu abitwigisha. Muzagire icyumweru cyiza !

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho