Inyigisho nshya itanganywe ububasha

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 1 gisanzwe mbangikane

Tariki ya 14 Mutarama 2020

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Tugeze ku munsi wa kabiri w’igihe gisanzwe cy’umwaka wa Lirutujiya. Ejo twumvise Yezu atangira ubutumwa bwe atangaza Ingoma y’Imana, aduhamagarira kwisubiraho kandi anatora abigishwa be ba mbere. Uyu munsi turamubona mu isengero ry’i Kafarinawumu agaragaza ububasha bwe mu nyigisho no mu gikorwa cyo gukiza umuntu wahanzweho na roho mbi.

  1. Ububasha bugaragarira mu nyigisho

Ngo hari ku munsi w’isabato. Yezu yinjiye mu isengero i Kafarinawumu, maze arahigishiriza. Abamwumvise batangariraga inyigisho ze “kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo” (Mk 1, 22).

Ni byo koko, reka abarushe ububasha! Abari basanzwe babigisha bashingira ku byo na bo bari barabwiwe n’abandi, cyane cyane ibyo babwiwe n’abarimu babigishije mu mashuri banyuzemo. Ariko Yezu we ntiyashingiraga inyigisho ze ku byo yavanye mu mashuri. We Jambo w’Imana yavugaga ijambo riturutse ku Mana. We Mwana w’Imana, yabagezagaho Inkuru nziza ivubuka mu mutima w’Imana Data. Yezu nk’Uwatumwe n’Imana, yagezaga ku bamuteze amatwi ugushaka kw’Imana yamutumye. Yezu ni Kristu Umukiza. Yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu. Ni yo mpamvu inyigisho ye yabaga itanganywe ubuhanga n’ububasha.

  1. Ububasha bugaragarira mu bikorwa

Imbaraga z’Ijambo rya Yezu zahise zigaragarira mu gikorwa cyo gukiza umuntu wari warahanzweho na roho mbi. Twumvise ukuntu mu gihe yigishaga, roho mbi yateye hejuru iti “Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana” (Mk 1, 24).

Noneho Sekibi ari we Sekinyoma yavuga ukuri ye! Koko Yezu yazanywe no kurimbura Sekibi n’ingoma yayo! Koko Yezu ni Intungane y’Imana! Aho ageze, aka Sekibi kaba kashobotse! Aho Yezu ari, Sekibi irahungabana ikomongana. Aho Yezu ahingutse, Sekibi irahunga. Yezu yahise ayikangara mu magambo make cyane, ati: “Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!” (Mk 1, 25). Sekibi yahise ibebera, isohoka bwangu muri uwo muntu ivuza induru. Icyo gikorwa cyatumye ababibonye bumirwa, maze barabazanya bati: “Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!” (Mk 1, 27).

  1. Iyi nyigisho nshya ni twe igenewe uyu munsi

Bavandimwe, iyi nyigisho nshya itanganywe ububasha ni twe igenewe uyu munsi. Ntiduhere mu gutangara gusa nk’aba bantu bari mu isengero i Kafarinawumu. Ahubwo nitwiyegurire Yezu nyir’ububasha kugira ngo twere mu buzima bwacu imbuto zikomoka ku bubasha bwe.

Bavandimwe, nidukunde kwigishwa na Yezu. Nitwakire inyigisho ze. Niduhe Ijambo rye icyicaro mu buzima bwacu no mu mitima yacu. Koko rero Ijambo rya Yezu ryuje ububasha, ukuri n’ubuntu kuko ari ijambo ry’Imana ubwayo. Ni Ijambo nyabuzima: Yezu aravuga, ibyo avuze bikaba. Ijambo rye rirema bundi bushya, rizura abapfuye, rigasubiza ubuzima. Ijambo rya NyagasaniYezu rikiza abarwayi n’abamugaye b’amoko yose. Rimurikira intambwe zacu. Ijambo rya Yezu rigera ku mutima, ryomora ibikomere, rirahumuriza, rirakomeza, rigatanga n’amahoro. Nituryakirane rero ukwemera, ukwizera n’urukundo, maze turebe ngo riradukorera ibitangaza!

Bavandimwe, nidutuze Yezu iwacu. Uwatuje Yezu iwe, Sekibi ntiyongera kumugiraho ububasha ukundi. Muvandimwe, waba ufite ubwoba bwo guterwa na Sekibi? Tuza Yezu iwawe. Urashaka gutsinda Sekibi n’ibyo igushukisha byose? Emera Yezu akuyobore. Waba warigaruriwe na yo cyangwa waremeye ko iza kwarika iwawe? Ambaza Yezu aze ayirimbure. Haba hari umuntu urimo kugushuka ashaka kukujyana kwa Sekibi? Gira ubutwari bwo kumwangira, maze wisangire Yezu ugusanganiza impuhwe n’ubutungane. Hora wambaza izina rya Yezu, maze wirebere ngo Sekibi irakugendera kure!

  1. Dusabe

Nyagasani, icyampa ngo nguture ubuzima bwanjye bwose n’ibyo ntunze byose! Icyampa ngo nkwemerere ungireho ububasha, unyiyobore, untegeke, ungenge! Mbega ukuntu nta kintu na kimwe cyankura umutima! Mbega ukuntu nagira amahoro asesuye! Mbega ukuntu nabaho mu butungane! Mbega ukuntu nagira ubuzima busagambye!

Harirwa ikuzo n’ibisingizo, ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho