Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 18 gisanzwe, C, 2013
10 Kanama 2013- Mutagatifu LAWURENTI
Inyigisho mwateguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
(Hifashishijwe aya masomo: 1º. Ivug 6, 4-13; 2º. Mt 17, 14-20)
Tuzi uko umuryango wa Israheli wagokeye mu bucakara mu Misiri. Bahoraga bahangayitse kubera uburetwa barimo bavutswa uburenganzira bwose. Imana ya Israheli yari yarasezeranyije Abrahamu kuzarema ihanga rikomeye, yujuje amasezerano maze ibabyutsamo umugabo w’intwari witwaga Musa ayobora imbaga yose ayikura mu gihugu cy’ubucakara ayiganisha mu cy’Isezerano. Bageze kuri Sinayi, Musa yabonekewe n’Imana Ishoborabyose maze imuha Amategeko abayisiraheli bazagenderaho iminsi yose kugeza igihe bazinjira mu gihugu gikungahaye bari barabateguriwe. Yabahaye umwitangirizwa ukomeye: “Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima. Uzayatoze abana bawe…numara rero kurya ugahaga, uzirinde rwose kwibagirwa Uhoraho wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara”.
Uyu mwitangirizwa ureba abantu b’ibihe byose. Iyo umuntu ari mu bibazo bikomeye, akenshi atekereza gutabaza Imana ahangayitse. Uretse abantu b’ababisha b’ibyihebe bakora nabi kugera ku ndunduro, ubusanzwe umuntu ufite umutima muzima yigiramo igitinyiro cy’Uhoraho akiyemeza kumuyoboka no guhora azirikana izina rye. Uwo mutima witwararika uzirikana iby’Imana, ni wo uzatuma dukira umuriro w’iteka. Iyi ngingo, nidufashe kuzirikana abantu b’ibyihebe bakora nabi kugeza ku ndunduro y’iminsi yabo ku isi. Bene abo ngabo basa n’abiyemeza kwishyira imbere, bakikanyiza bakica nta cyo bishisha; amarembo y’umuriro w’iteka arabakinguriwe. Ni ngombwa gusabira abameze batyo kuko nta we uvuma iritararenga. Guhinduka birashoboka igihe cyose umuntu ataravamo umwuka. Nta muntu n’umwe Uhoraho ashaka ko atakara. Ni yo mpamvu aduhishuriye igikwiye gukorwa.
Abantu bose bamenye Imana y’Ukuri, bamenye n’Amategeko yabatangarije inyuze kuri Musa. Kugira ngo abagirire akamaro, ni ngombwa kuyitoza itekean’ahantu hose. Cyane cyane ariko, ni ngombwa kuyigisha urubyaro hakiri kare. Buri mugoroba, umuyahudi yakoranyaga abana be akabasubiriramo Amateka y’Umuryango wabo n’Amategeko Imana yabahaye. Abana bakuraga iyo nyigisho ibacengeramo ku buryo nta muntu n’umwe wirengagizaga ukwemera kwa Israheli. Impamvu muri iki gihe ubukristu bukendera umubare w’abitandukanya n’ukwemera ukazamuka, ni uko mu ngo zacu, ibyo kwigisha ubukristu twabyirengagije tugaharanira gusa ibigezweho muri za televiziyo, za video, za senema na za internet. Ababyeyi bigisha ubukristu abana babo nib o bonyine bashobora gufasha isi kuba nziza. Aho mu mashuri abatoza urubyiruko kumenya Imana y’Ukuri si mbarwa? Abatoza abandi kumenya Imana ni bo baganisha ku kwemera gukomeye.
Uko kwemera ni ko YEZU KRISTU Umwana w’Imana Nzima yaje kunoza no kugeza ku ndunduro. Umwakiriye wese akamukurikiza, ahabwa imbaraga zitsinda ibikomoka kuri Sekibi byose. Ukwemera kandi kuragaburirwa kugira ngo kurusheho kwiyongera. Abigishwa ba YEZU bananiwe kwirukana roho mbi yari yarahinduye umwana nk’umunyagicuri. Ubwo burwayi yari afite burashushanya imyifatire yose itubuza ubwigenge bw’abana b’Imana bigatuma na Sekibi itwototera. Kubitsinda, ni ukugira ukwemera gukomeye muri YEZU KRISTU.
Iyo twijuse, iyo nta kibazo dufite, dusa n’aho twibagirwa Imana tugaterera agati mu ryinyo! Igihe Sekibi idutunguye twifashe dutyo, iratwamurukana tukamererwa nabi kurushaho. Guhora twiteguye twunze ubumwe na YEZU KRISTU n’Abijuru bose, ni ko kwizera kuzabana n’Imana Data Ushoborabyose mu Bwami bwe. Dusabirane kutibagirwa na rimwe ko Imana Data Ushoborabyose ari Yo ikwiye kuyobokwa igihe cyose kabone n’aho twaba turi mu mahina. Dusabirane gukomera mu kwemera.
YEZU KRISTU ASINGIZWE.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.
ABATAGATIFU DUHIMBAZA NONE:
Lawurenti, Adeodati, Asteriya na Blano
Mutagatifu Adeodati
Yabaye Papa mu bihe byari bikomereye Kiliziya. Yabaye umusaseridoti w’intangarugero i Roma, maze nyuma y’ imyaka 40 asimbura Papa Bonifasi wa IV ku wa 19 Ukwakira 615. Ntiyarambye ku ntebe ya Petero kuko yitabye Imana mu gushyingo 618. Abanyaroma bamuherekeje mu marira n’akababaro kenshi kuko yabaye umupapa wari ukunzwe cyane. Yitwaye neza mu kurengera abantu bose mu bihe by’amage byagwiririye Roma mu myaka yari ku ntebe: habaye umutingito w’isi ukomeye wasenye amazu menshi i Roma, ibitero by’abanyamusozi (les Barbares) n’ibyorezo bikaze. Papa Adeodati yahagaragarije umutima wa Kibyeyi ukunda YEZU KRISTU, Kiliziya ye n’abaciyebugufi.
Papa Adeodati yabaye ikirangirire mu bijyanye n’isengesho rivuye ku kwemera gukomeye. Yari afite ingabire zo gukora ibitangaza akiza abantu barembejwe n’uburwayi bukomeye. Bivugwa ko hari umubembe yakijije amuhoberanye urugwiro rutangaje.
Ikindi kivugwa kuri Papa Adeodati, ni uko yakundaga cyane abasaseridoti be akababa hafi akabafasha. Yatanze uruhushya rwo gusoma misa ebyiri ku munsi. Ni we wa mbere wakoresheje kashe irimo ishusho y’Umushumba mwiza n’ibimenyetso bya Alfa na Omega bishushanya KRISTU. Iyo kashe ni nk’igiceri kinini bita Bulla mu kilatini ari na ho havuye inyito y’inyandiko za Kiliziya zitwa Bulle.
Mutagatifu Adeodati, asabire Papa n’abamufasha mu kuyobora Kiliziya ya YEZU KRISTU muri iyi si iri mu bihe bikomeye cyane.