Inyigisho: Pasika y’Abayisiraheli

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 19 Nyakanga 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

« Uwo munsi uzababere urwibutso ; buri mwaka muzajye mukora urugendo rwo kujya gusingiza Uhoraho. Muzajye muhimbaza uwo munsi uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye » (Iyim 12,14)

Bavandimwe,

Nagira ngo ngaruke gato ku isomo rya mbere dusanga mu gitabo cy’Iyimukamisiri. Isomo ry’uyu munsi riratubwira uko Abayisraheli bagombaga guhimbaza umunsi mukuru wa pasika. Twakuramo inyigisho kuri Pasika ya Yezu ari yo abakristu duhimbaza muri iki gihe. Pasika zombi zifitanye isano ariko Pasika ya Yezu isumbye kure iy’Abayisiraheli. Koko rero mu rupfu n’izuka rye, Yezu yadukijije icyaha n’urupfu, atwunga n’Imana, adukingurira amarembo y’ubugingo bw’iteka.

  1. Buri mwaka muzajye muhimbaza pasika

Kuva kera Abayisiraheli bahimbazaga umunsi mukuru wa pasika buri mwaka. Na n’ubu baracyawuhimbaza. Guhera igihe cya Musa, bahimbaza igitangaza Imana yabakoreye ibakura mu bucakara bwo mu Misiri, aho bakoraga imirimo y’uburetwa.

Ijambo Pasika rifite ibisobanuro byinshi. Risobanura kwambukiranya, guca hagati, guhita. Uhoraho yahise mu Bayisraheli rwagati arabakiza, abavana mu bucakara ngo abajyane mu gihugu cyigenga. Iyo Abayisiraheli bahimbazaga pasika, na n’ubu iyo bayihimbaza, si ukwibuka amateka y’ibitangaza Imana yakoreye abasokuruza babo cyera cyane. Iyo bahimbaza pasika Uhoraho araza agakorera abayihimbaza ubu ngubu ibitangaza yakoreye abasokuruza mu Misiri. Ni ukuvuga ko aza kubabohora. Abavana mu bucakara abajyana mu bwigenge, abavana mu mwijima, abajyana mu rumuri, abavana mu rupfu abajyana mu buzima. Si amateka gusa ; iby’amateka atubwira biraba ubu, Uhoraho arabidukorera twe duhimbaza pasika. Nitwe avana mu bucakara, nitwe abohora ku ngoyi, twe duhimbaza pasika. Birenze kwibuka kandi byubaka ubuzima bw’Abayisiraheli.

Icyakora nyuma y’imyaka bavuye mu Misiri, basanze batarabohoka by’ukuri. Basangaga isezerano bagiranye n’Imana bataryubahiriza uko bikwiye. Nibwo batangiye gutegereza Mesiya (Umukiza) uzababohora bidasubirwaho. Akabavana ku ngoyi y’icyaha n’urupfu burundu. Akababohora kuri roho. Uwo mukiza bari bategereje bakekaga ko azaza basangira ifunguro rya pasika. Niyo mpamvu bamuteguriraga intebe n’isahani. Bati ashobora kuza duhimbaza iyi pasika, reka tumutegurire icyicaro.

  1. Ifunguro rya Pasika ryari riteye rite ?

Nk’uko twabisomye mu gitabo cy’Iyimukamisiri,hari ibiryo bateguraga bifite icyo bibibutsa.

  • Umugati udasembuye.

Wari umugati ukomeye, umeze nk’igisheshe. Ugasobanura ukuntu bavuye mu Misiri huti huti batabonye igihe cyo kuwureka ngo ubyimbe. Kuwumanyura byashushanyaga ko ingoyi zari zibaboshye zicitse, babonye ubwigenge busesuye.

  • Intama 

Kuva kera, intama ni itungo baturaga Imana bayisaba umugisha.

  • Imboga zisharira

Zabibutsaga uburyo ubuzima bwo mu bucakara bwo mu Misiri bwashariraga. Mbese bwari bubishye nk’izo mboga zirura.

  • Umutsima 

Bawukoraga mu ifu y’imbuto baharuye. Wabibutsaga ibumba bakoreshaga bakora imirimo y’uburetwa yo kubumba amatafari.

  1. Impamvu z’ingenzi zatumaga bahimbaza Pasika ni izihe ?.

Mu guhimbaza pasika, abayisiraheli basingizaga Imana kubera ibintu bitangaje bine by’ingenzi yabakoreye.

  • Iremwa

Waraturemye mu ishusho ryawe, uturema ari umugabo n’umugore. Udutaka ubwenge n’ubwiza buhebuje. Uduha kugenga ibindi biremwa. Udusendereza urukundo rwawe. Singizwa Mana.

  • Kubohorwa ku bucakara bwo mu Misiri

Watugiriye ubuntu, udukura mu nzara za Farawo n’ingabo ze zari zigiye kudutsemba, utwambutsa Inyanja ku bubasha bwawe, utunyuza mu butaka bwumutse. Singizwa Mana

  • Amategeko n’Isezerano bagiranye ku musozi wa Sinayi

Waradutoye uradutonesha mu yindi miryango yose. Tugirana isezerano. Uduha amategeko yawe. Si umutwaro nk’amategeko y’abantu, yayandi arusha amabuye kuremera. Ahubwo ni inzira igana ku buzima. Uyakurikije aronka amahoro n’ibyishimo n’umunezero. Nzahora ngusingiza Mana.

  • Igihugu cy’isezerano

Mana waradukunze uradutonesha. Uduha igihugu cyiza cyane, gitemba amata n’ubuki. Turatura, turatunga, turatunganirwa, turabyara, turarera. Singizwa Mana.

Baririmbaga zaburi zisingiza Imana, batangarira ubuhangange n’ubuntu bwayo.

Natwe iyo duhimbaza Pasika duzingiza Imana. Kuri ziriya mpamvu enye twongeraho urupfu n’izuka bya Kristu. Ubwo nawe ushobora kongeraho ibyo Imana yagukoreye by’umwihariko, kandi nta gushidikanya birahari. Ngira ngo muzi ko igitambo cya Misa burya ari Pasika tuba duhimbaza. Mu Misa Yezu araza aba ahari. Ndetse no mu yandi masakramentu Kristu aba ahari akadutagatifuza. Guhimbaza Misa ni ukwemerera Yezu akatuvana mu bucakara bw’icyaha n’ingeso mbi akatujyana mu rumuri, atuvana mu kaga akadusendereza ibyishimo, atuvana mu cyunamo akadutegurira ibirori,atuvana mu mwijima akatujyana mu rumuri, akatuvana mu rupfu akatujyana mu buzima.

Umuririmbyi wa zaburi yarebye ibitangaza Imana yamukoreye aribaza ati « Ibyiza byose Uhoraho yangiriye, rwose nzabimwitura nte ? Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro, kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho. » (Za 116, 12-13) Dusabirane kugira ngo Misa tujyamo zitubere umwanya utagira uko usa wo gusingiza Imana kandi zidufashe gutera intambwe buri munsi tuva mu bucakara bwa Sekibi, tukagendera mu rumuri rw’ukwemera.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho