Inyigisho: Ragira intama zanjye

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 7 cya Pasika, A

Ku ya 06 Kamena 2014

AMASOMO: 1º.Intu 25, 13-21; 2º. Yh 21, 15-19

Ejo bundi tuzinjira mu Gitaramo cya Pentekositi tuzahimbaza kuri iki cyumweru. Bamwe muri twe bari muri Noveni ya Roho Mutagatifu. Nyuma ya Pentekositi tuzakomeza ubuzima busanzwe ariko dushingiye ku Mutsindo wa YEZU KRISTU kandi ducungira ku Mbaraga za Roho Mutagatifu twabuganijwemo. Igihe turimo, ku bagize amahirwe yo kwerekeza mu Muryango w’ijuru, ni igihe cy’ibyishimo, umugisha n’amahoro. Ibyo si iby’inyuma ariko, kuko imibabaro bashobora guhura na yo itabura.

Mu isomo rya mbere, twazirikanye uburyo Pawulo yaroshywe mu buroko azizwa kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KIRISITU. Iminyururu ariko ntiyamubujije gukomeza kwishimira PASIKA ya Nyagasani. Natwe ni icyo duhamagarirwa: kutibagirwa na rimwe ibyiza twabuganijwemo na YEZU KIRISITU waje mu nsi kudukingurira irembo ry’ijuru.

Mu Ivanjili, twumvise amarenga YEZU yaciriye Petero ashaka kumumenyesha ko azapfa yishwe kubera Izina rye. Byumvikane ko kuba umukirisitu atari ukwidegembya gusa mu mahoro yo ku isi. Kuba uwa KIRISITU, ni ugukenyera ugakomeza kuko umurage abanze Umwana w’Imana basize, wabaye isoko y’ubumara bwakwiriye mu isi na n’ubu butarashira. Abanga Imana kuko batayimenye cyangwa batashatse kuyimenya bazakomeza gutoteza Kiliziya kugeza igihe ijuru n’isi bizashira!

Abo inshingano zo kuba aba- KIRISITU zireba mbere na mbere, ni abahawe ubutumwa bwo kuragira intama ze. Intwaro bahawe igomba kubarengera ni iyi: URUKUNDO. Inshuro eshatu zose, YEZU yabajije Petero niba amukunda. Yamubajije gatatu kose agira ngo anamwibutse ko n’ubwo yamwihakanye gatatu kose, amugiriye icyizere cyo ku mushinga ubukuru mu Muryango we ari wo Kiliziya. YEZU kandi azi neza ko IZUKA rye ryagoroye ibyari bigoramye. Uwamwihakanye inshuro eshatu kuko urupfu rwari rukimubundikiye, azamubera umuhamya birenze gatatu kuko yamwiboneye ari muzima. Ikindi kandi, Roho Mutagatifu wari hafi kubamanukiraho, azakomeza kwibutsa uwo mutsindo ku buryo n’urubori rw’urupfu rutasongera kudwinga abantu.

URUKUNDO Abakuru ba Kiliziya bagomba kugenderaho, ni urwisumbuye abandi bose: Ku ncuro ya mbere, YEZU yabajije Petero niba amukunda kurusha abandi bari kumwe. Yashatse kumucira amarenga y’uko niba yemeye kumushinga uwo murimo agomba kubimburira abandi mu nzira z’URUKUNDO”. Abatorewe umurimo wo kuyobora muri Kiliziya, bihatira kwiyumvisha ko atari abantu bagendera mu kivunge cya benshi: ni abantu batorewe kwegera kurushaho YEZU KIRISITU kugira ngo bumve kandi basobanukirwe n’ugushaka kwe babone gusobanurira abandi bose. Iyo bafite Urukundo rugufi cyane, baberaho gushimisha abo ku isi aho kuberaho gushimisha Uwabatoye. Baganzwa n’amajwi y’abo mu isi batumvira Roho Mutagatifu maze bakayobora Paruwasi, Diyosezi cyangwa Kiliziya muri rusange bakurikije amarangamutima ya kimuntu. Ni yo mpamvu habaho ibihe by’umwijima wamuruka ari uko habonetse abahamya b’intarumikwa mu GUKUNDA YEZU KIRISITU. Mu kinyejana cya makumyabiri kugeza ubu, Kiliziya iba yaradogereye cyane iyo itaza kugira Abapapa buzuye URUKUNDO rwa YEZU KIRISITU na BIKIRA MARIYA.

Dusabirane kugira ngo buri wese ku bw’ingabire yahawe abe umukozi w’indahinyuka mu kwita ku ntama za YEZU KIRISITU. Nasingizwe iteka mu Isakaramentu ry’Ukarisitiya. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Noruberi, Kolode, Mariselini Champagnat, Rafayeri Guízar, Artemiyo na Pawulina badusabire ubu n’iteka ryose.  Amen.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho