Inyigisho: Sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora

Inyigisho – ku wa 3 w’icyumweru cya 10 gisanzwe, C, 2013:

12 KAMENA 2013:

AMASOMO:2Kor 3, 4-11;Zaburi ya 98;Mt 5, 17-19

Sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora

Yezu ntabwo yaje gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyanonosora. Twese tuzi akamaro k’amategeko. Atabayeho abantu babaho bunyamaswa. Ubundi se itegeko ni iki ? Umuntu yavuga ko itegeko ari inyigisho yatanzwe n’Imana kugirango abantu bashobore kubana neza. Mu isezerano rya kera, amategeko ya Musa yari abereyeho kugirango amasezerano Imana Uhoraho yagiranye n’umuryango wayo yubahirizwe. Nta rindi tegeko ryariho usibye irya Musa wari warabaye umuhuza mu masererano ahuza Imana n’umuryango wayo. Kubera ukuntu Musa yubahwagwa akanatinywa, kumva Yezu yigisha avuga ngo « mwumvise ko byavuzwe ngo …, jyewe mbabwiye ko… » byafatwaga nk’aho ari ijuru ryaguye.

Aho Yezu aziye yavuze ko ariwe muhuza w’ukuri w’Imana n’abantu. Yaje kuzuza itegeko rya Musa. Ntabwo yaje kurisenya. Amategeko ya Musa n’inyigisho z’abahanuzi byigishwaga mu makoraniro kuri buri sabato. Yezu yarabyubahirizaga. Aho yaje kubonwa nka kidobya mu muryango w’Abayisraheli ni igihe yavuze ati « isabato ibereyeho umuntu, ntabwo ari umuntu ubereyeho isabato », mu by’ukuri bikavuga ko umuntu afite agaciro kurusha isabato. Ubundi nanone Yezu yaje gufatwa nka kidobya yerekanye ko umuryango mushya atari ushingiye ku maraso ahubwo ko ari ushingiye ku kumva ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa. Ibyo yabyerekanye agira ati : «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?»  Nuko arambura ukuboko yerekeje ku bigishwa be, ati «Dore mama n’abavandimwe banjye! Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama.» (Mt 12, 48-50). Ibyo Data wo mu ijuru ashaka nta kindi kitari ukubahiriza itegeko ry’urukundo.

Yezu yagaragaje ko we ubwe yubaha amategeko ya Musa. Ariko ayo abigishamategeko n’abafarizayi bigisha bahereye ku mico y’abantu ashobora kuvangira ijambo ry’Imana. Yezu yagaragaje aho ahagaze ku kibazo cyo gukurikiza amategeko ubwo yasubizaga umwigishamategeko wari umubajije ati “itegeko risumba ayandi ni irihe ?”. Yezu yamusubije agira ati «Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.» (Mc 12, 29-31). 

Inyigisho Pahulo yahaye abakristu b’i Korenti iratwereka ko abakurikiza iri tegeko rya Yezu batambutse kure abakurikiza itegeko rya Musa. Pahulo mutagatifu aributsa ko isezerano rishya yamamaza ridashingiye ku mategeko yanditswe, ahubwo rishingiye kuri Roho. Iyo kandi Pahulo agereranya isezerano rishaje n’irishya, yereka abayoboke ba Yezu Kristu ko ingabire bahawe ari indashyikirwa, ko inasumba iya Musa. Aragira ati : « Niba rero ibyamaze akanya gato byarahawe ikuzo, bishoboka bite ko ibigenewe guhoraho, bitarushaho kugira ikuzo? » (2Kor 3, 9).

Bavandimwe, ikintu gikomeye twakura mu nyigisho y’uyu munsi ni uko itegeko ryuzuza intego zaryo iyo risobanuwe na Yezu. Yezu niwe musobanuzi w’ukuri w’ijambo ry’Imana, akaba n’umuhuza w’ukuri w’Imana n’abantu. Mbese ni Musa mushya. Mwibuke abantu bose ivanjili itubwira basuzugurwaga, maze Yezu akabasubiza agaciro kubera ko abakunda kurusha uko akunda amategeko yanditse. Burya umuntu uvuga ko akurikiza amategeko ariko atifitemo urukundo aba afite ibindi yubahiriza bitari itegeko. Itegeko ryiza rituruka ku Mana kuko riba rishakira abandi icyiza.

Imana y’urukundo nibarinde.

Padiri Bernardin Twagiramungu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho