Inyigisho: Tewofili we, ngo nkwitumire !

Inyigisho yo ku wa kane (Asensiyo), ku wa 29 Gicurasi 2014

(Hifashishijwe Amasomo y’umunsi mukuru wa Asensiyo usanzwe wizihizwa – mu Rwanda  by’umwihariko- ku cyumweru gikurikira uyu wa Kane.)

Tewofili we, ngo nkwitumire !

Bavandimwe,

1. Atangira igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, Mutagatifu Luka yagituye Tewofili. Iri zina riramutse rivuye mu kigereki rigashyirwa mu Kinyarwanda ryakwitwa Nshutiyimana. Mutagatifu Luka yibukije iyi nshuti y’Imana ko mu gitabo cye cya mbere, mu ivanjiri ye, yanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera ubwo ajyanywe mu ijuru. Bishatse kuvuga ko iki gitabo kindi atangiye agiye kuvuga ku bikorwa bya Yezu kuva aho aviriye ku isi akaba aganje ijabiro kwa Se, aho ayobora Kiliziya ye yifashishije Roho Mutagatifu n’Intumwa yitorera.

2. Mbere y’uko asubira mu ijuru, ngo Yezu yabonekeye intumwa ze mu minsi mirongo ine, aziganirira iby’ingoma y’Imana. Aha hadufasha kumva ko umunsi w’Asensiyo, wiswe Umunsi Yezu yazamutseho ajya mu ijuru, ushobora kwitwa Umunsi Yezu yabonekeyeho intumwa ze bwa nyuma akaziha ubutumwa bukomeye. Iri somo rinadufasha kumenya neza icyo kubonekerwa bisobanuye. Kubonekerwa ni ukobona, maze ukaba wavugana cyangwa wakorerwa igikorwa n’Abatuye mu ijuru. Nk’uko Yezu wazutse akaba abaho mu bundi buryo mu ijuru, yabonekeye abigishwa bajyaga Emawusi, akabonekera abigishwa be ku munsi wa mbere w’icyumweru no ku munsi wa munani, ni nako yabonekeye intumwa ze ku munsi wa mirongo ine, akaziha ubutumwa bwe bwa nyuma.

2. Ba Tewofili mwe, Nshuti z’Imana mwe, mwe mwumvise inyigisho z’Intumwa, namwe Yezu wazutse arabatuma ku isi ngo mumubere abahamya, kugirango abazemera muzababatize ku izina ry’Imana Data na mwana na Roho Mutagafitu. Nimwe kandi Mutagatifu Pawulo atongera muri aya magambo yo kubamara ubwoba no kubakomeza muri ubwo butumwa aho agira ati : Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose. Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera! Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutegetsi byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza.Nshuti z’Imana rero, aya magambo ya Pawulo muyagire ayanyu. Ntihakagire Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutagetsi cyangwa Izina iryo ariryo ryose bibakanga kandi muyobowe na Yezu wazutse mu bapfuye.

Yezu wazutse arabatuma

4. Ngo bari ba cumi n’umwe igihe bahuriye ku musozi wa Galileya ngo bahabwe ubutumwa bwa Yezu, ubwo yababonekeraga bwa nyuma. Kuba bari cumi n’umwe batari cumi na babiri nk’uko Yezu yari yarabatoye, biratwibutsa ko ubutumwa bazashyira amahanga buzabangamirwa n’icyaha cy’irari ry’iby’isi n’ubugambayi. Yezu yari yarigishije kenshi ko umwigishwa we atagomba gukeza abashefu babiri. Iyo ubangikanyije Imana n’amafaranga cyangwa Sebintu, ubuzima bwawe bushobora kurangira nk’ubwa Yuda. Kiliziya ya Yezu ni ntagatifu kuko ari iya Yezu, ariko nanone ishobora guhindana kuko igizwe n’abantu b’abanyabyaha. Niyo mpamvu, mu nyigisho ze Yezu yibanze kenshi ku kwicuza no guhinduka. Nimwisubireho maze mwemere inkuru nziza (Mk 1, 15).

5. Ku munsi wa Asensiyo, Yezu yabwiye abigishwa be ati nahawe ububasha bwose kw’ijuru no ku isi. Abafata umugambi wo kurwanya no gusenya Kiliziya aha bajye bahibuka ! Aya magambo ya Yezu twumva neza uburemere bwayo iyo tuyagereranyije n’ukuntu Yohani abara inkuru y’ibonekerwa rya nyuma ry’Abigishwa. Ngo Yezu yabwiye abigishwa be ati Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye nanjye ndabatumye (Joh 20, 21). Ndetse yongeraho ati Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana (Yoh 20, 22-23).Niba Yezu avuze ati nahawe ububasha bwose ku ijuru no ku isi,akongeraho ati nk’uko Data yantumye nanjye ndabatumye, bisobanuye ko intumwa ze zijya mu butumwa zifite ububasha bwose bwa Yezu, kandi n’Imana Se ikababa hafi. Ubatijwe, akongeraho no gukomezwa ahabwa ingufu za Roho Mutagatifu zo kujya mu butumwa kwigisha Inkuru Nziza nk’uko Yezu nawe yatumwe kw’isi yoherejwe n’Imana Se.

6. Nshuti z’Imana, Yezu yadusabye kugenda tukigisha amahanga yose, tukababatiza ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Yanadusezeranyije ko ari kumwe natwe kugeza igihe isi izashirira. Aha naho tujye tuhibuka kenshi ! Abo mw’ijuru batuba hafi. Gusa hari igicu kidukingiriza ntitubaboneshe amaso yacu y’umubiri. Icyakora abo mu ijuru banyuzamo bakaza ku isi. Bamwe bakababonesha amaso y’umubiri n’umutima, bikaba byabyutsa ukwemera kwabo. Mu Rwanda dufite umwihariko ko Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye bamwe mu bana b’Abanyarwanda. Ni muri urwo rwego nshaka kugaruka ku butumwa Nyirubutungane papa Faransisiko yagejeje ku Banyarwanda abinyujije ku Bepisikopi babo, bukaba burebana n’iryo bonekerwa. Yaragize ati Ndifuza cyane ko Ingoro ya Kibeho yaba ifumba itama kandi igurumana urukundo Bikira Mariya afitiye abana be by’umwihariko abakene n’abakomeretse. Kibeho nibere Kiliziya yo mu Rwanda n’isi yose umuhamagaro utuma abantu bahinduka, bakagarukira Bikira Mariya “Umubyeyi w’Ububabare”. We ubwe naherekeze buri wese muri uru rugendo maze abasabire guharanira no kwakira impano y’Imana y’ubwiyunge n’amahoro. Tujye twibuka umwanya Bikira Mariya afite muri Kiliziya nk’uko Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri yabyigishije. Kuba yitwa Umubyeyi wa Kiliziya byonyine bitwereka umwanya ukomeye afite mu mutumwa byayo. Nadusabire ku mwana we !

Mugire umunsi mukuru mwiza wa Asensiyo.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho