Inyigisho: “Twereke So, biraba biduhagije”

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya kane cya pasika (umwaka A)

Ku ya 17 Gicurasi 2014

Amasomo: Intu 13, 44-52 ; Yh 14, 7-14

Bavandimwe,

1. Mukomeze mugire igihe cyiza cya pasika. Muri iki gihe tuzirikana iyobera ry’ukuzuka mu bapfuye, umubyeyi wacu Kiliziya idushishikariza gusoma no kuzirikana ivanjiri ya Mutagatifu Yohani. Mu ivanjiri y’ejo nibwo Yezu yatubwiye ko We ubwe ari “inzira, ukuri n’ubugingo”. Ku bantu batazi neza uko ejo hazaba hameze bakaba bibaza ikibazo cya “ejo nzamera nte”, ku bantu banyotewe n’ukuri barara bumva ibinyoma bugacya bumva ibindi, ku bantu bakeneye ubuzima kuko bicwa bakicirwa, n’abandi n’abandi bababazwa mu buryo bunyuranye,… iri jambo rivuga ko Yezu ariwe “nzira, ukuri n’ubugingo” ritanga icyanga cy’ubuzima.

2. Burya mu buzima, ni ngombwa kugira icyo utsimbarayeho, kikakubera impamba y’amahina, kikakubera inkoni witwaza kugirango udahohoterwa n’abagizi ba nabi, kikakubera urutare uhagararaho kugirango utarigita, kikakubera inkingi ifata inzu yawe kugirango itakugwaho, kikakubera nk’amazi nyabuzima umuntu abura agapfa. Aho Yezu amaze kwibwira intumwa ze, akazibwira ko ari we “nzira, ukuri n’ubugingo”, Filipo ntiyanyuzwe. We yabonaga ko hari ikindi cyari kiruse iri jambo rya Yezu. Nyuma y’aho avugiye uwo ari we, Yezu yarongeye aravuga ati “Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya”. Filipo rero yahize abaza ikibazo njye mfata nk’ikibazo cyiza kuruta ibindi dusanga mu mavanjiri : « Nyagasani, twereke so, biraba biduhagije ». Kutumenyesha Data wa twese udukunda, ngaho ahazingiye ubutumwa bwazanye Yezu hano kw’isi. Ngaha aho umwigishwa wa Yezu agomba gutsimbarara.

3. Reka iki kibazo cya Filipo tukibaze mu yandi magambo, nibwo turi bubone ko ari ikibazo cyiza cyane, gihebuje. Filipo yashoboraga kubibaza muri aya magambo : « Nyagasani, ko tuzi ko icyakuzanye hano ku isi ari ukutumenyesha Imana wita So, kuki utamutwereka ngo usohoze ubutumwa bwawe » ? Mu byukuri mu nyigisho ze Yezu ntabwo yigeze yishyira imbere. Ntabwo yiyigishije, ahubwo yigishije ingoma y’Imana Se. Kutwigisha isengesho rya « Dawe uri mu ijuru » biri mu bikorwa bikomeye Yezu yakoreye abana b’Imana. Muri iryo sengesho yigishije abigishwa be, yababwiye ko Imana Se ari nawe Data wa twese udukunda ; maze abashishikariza gusenga basaba ko ingoma ye yogera hose. Nyamara ntabwo wamenya Umubyeyi ngo ureke umwana we, cyane cyane iyo uwo mwana ari imfura ye. Abanyarwanda nibo bagize bati « imfura na se birangana ». Ntabwo dushobora kugera ku Mana Data tutanyuze kuri Mwana. Ibi nibyo gatigisimu ya kera yatwigishaga aho ku gitero kivuga kiti « Yezu Kristu ni nde ? », twasubizaga tuti « Yezu Kristu ni Umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda, kandi ngo nitumara kurangiza umurimo dushinzwe ku isi, azatugeze mu bugingo bw’iteka ».

4. Kumenya Data wa twese udukunda, tukazagera mu bugingo bw’iteka ni ukugera ikirenge cyacu mu cya Yezu. Mu by’ukuri Filipo azi Yezu, ariko ashonje ahishiwe kuko azamumenya byuzuye igihe azaba yazutse mu bapfuye. Kumenya Data ni ukumenya ko We n’Umwana we barangwa n’ubumwe bwa Roho Mutagatifu. Ubwo bumwe nibwo dusanga mu isakaramentu ry’ukarisikitiya. Ijambo “communion” ryashyizwe mu Kinyarwanda rikirwa “ugusangira” ryashoboraga no kwitwa “ukunga ubumwe”. “Communion” bisobanuye ko abasangiye Ukarisitiya bunga ubumwe n’Imana hanyuma bakunga ubumwe hagati yabo nk’uko Yezu na Se bunze ubumwe. Iyaba abantu bajya mu misa, bagaca inyuma bakigisha amacakubiri n’amacakwinshi, biyumvishaga ko barimo kwikururira umuvumo!

5. Bavandimwe, ndabasaba rwose ngo aya magambo ya Yezu tuyazirikane tuyagire ayacu : “Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye. […] Unyemera wese azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho, kuko ngiye kwa Data”. Aya magambo ashatse kuvuga ko natwe urupfu tuzarutsinda nituramuka twunze ubumwe n’uwivugiye ko ariwe Bugingo. Nitumubamo nawe akatubamo, urupfu ntabwo ruzongera kudukanga. Twibuke amagambo Yezu yabwiye Marita igihe azura Lazaro. Yaramubwiye ati “Ni jye zuka n’ubugingo ; unyemera n’aho yaba yarapfuye, azabaho”. Koko rero Yezu ashobora gusubiza ubuzima bw’Imana ababutaye, bakavamo umwuka cyangwa bagapfa bahagaze, bagapfa ku mutima kubera kwanga kwitandukanya n’icyaha. Ariko kugirango usubizwe ubuzima bisaba guhinduka, ugahindukira, ugafata ikindi cyerekezo cy’ubuzima nk’uko byagendekeye Sauli waje guhinduka akitwa Pahulo. Muribuka ko Pahulo witwaga Sawuli yahindundutse ubwo ijambo rya Yezu rimuturiye hasi rivuga riri “Sawuli, Sawuli, urantotereza iki ?”. Burya rero abatoteza Kiliziya, bagatoteza abakristu, bagatoteza abapadiri, ababikira n’abandi bihayimana, bagatoteza abepisikopi,… bajye bamenya ko barimo gutoteza Kristu, Soko y’ubugingo. Tubasabire kugirango bahinduke nka Pahulo, maze bajye mu mahanga bajyanywe no kwigisha inkuru nziza nk’uko isomo ry’Ibyakozwe n’Intumwa ryabitwibukije. Koko rero, Pahulo wahoze afunga afungisha abakristu, bamutweretse yogeza inkuru nziza muri Antiyokiya ya Pisidiya na Ikoniyo, aho yari kumwe na Barinaba. Bavandimwe reka mbifurize icyumweru cyiza. Kandi inyigisho za Pasika zikomeze zibaryohere.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho