Inyigisho: Ufite amatwi yo kumva niyumve!

Inyigisho yo kuwa kabiri w’icyumweru cya 17 Gisanzwe A

Ku wa 29/7/2014 – Mutagatifu Marita

Amasomo : Yer 14,17-22 // Mt 13,36-43

 

Bavandimwe, uyu munsi turibuka mutagatifu Marita, mushiki wa Lazaro. Tuzi uburyo yari ashishikariye kwakira Yezu Kristu. Ni urugero rukomeye rwo kwakira Imana, inshuti, abavandimwe n’abagenzi. Natwe tumwigireho urwo rukundo rwakira kandi rwitangira abandi. Mu kubigeraho, tugomba kumva Yezu Kristu n’inyigisho ze. Na Yezu Kristu arabitsindagira mu Ivanjili y’uyu munsi. Iyo nyigisho isobanura umugani w’urumamfu mu murima. Mu kugaragaza ko Sekibi ariwe mwanzi ukomeye w’abantu n’isi, Yezu aboneraho kutuburira no kudukangura ngo twumve kandi tuzirikane kugira ngo dushobore gutahura amayeri n’ubugome bwa Nyakibi ndetse n’ingaruka z’ubugomeramana bwacu. Ufite amatwi yo kumva niyumve!

  • Tugomba kumva Yezu Kristu ngo tugere ku butungane n’umunezero.

Bavandimwe, ibi bikubiye mu mwanzuro w’Ivanjili tuzirikana uyu munsi aho Yezu atubwira ubutungane tumukesha kandi tugomba gukomeraho. Ubwo butungane ni bwo butugeza ku rwererane n’umunezero udashira kandi dusonzeye. Ibi byiza bitubera kandi uburyo n’imbaraga ku bantu bibaza bati « gukomera ku Mana no gukomera mu butungane bimaze iki kandi n’abagomeramana bariho ku isi? ». Zaburi ya 73 itubwira ko abagomeramana bazumirwa! Mu kutwibutsa ko dufite amatwi, Yezu Kristu aturarikira kumva, kumwumva no kumwumvira. Ati « ufite amatwi yo kumva niyumve ?»

Iri jambo rirakomeye kuko rituma twibaza niba hari abafite amatwi yo gukora ibindi uretse kumva, yo kumvirana, yo kumva ibyo bishakiye no gukerensa ibyo bashatse cyangwa se bakavunira ibiti mu matwi yabo. Ibi kandi bituma tuzirikana ibice bigize amatwi yacu uko ari bitatu : amatwi y’inyuma dufite, amatwi y’ubwenge n’amatwi y’umutima. Haba ikibazo iyo aya matwi adakorana neza ngo ibyo twumva byemeze kandi binyure ubwenge bwacu maze bibone gushyingurwa n’umutima wacu : bikatubera ubuzima n’umurongo w’ubuzima. Kuko ubwenge butaracengerwa n’Imana buhora bucubangana ndetse n’umutima udatuwemo n’Imana uhora ari nk’igitimatima: nta buzima ugira. Dusabe inema yo kumva Nyagasani no kumwumvisha umubiri, umutima, ubwenge n’ubuzima. Nibwo tuzashobora kubaho no kurengerwa n’impuhwe z’Imana mu iherezo ry’isi.

  • Ufite amatwi niyumve kandi amenye ko tuzatanga raporo y’ubuzima turimo.

Nubwo turi hano ku isi, turi mu butumwa no mu rugendo. Muri byinshi duhura nabyo harimo impuhwe, urukundo n’ukwihangana kw’Imana. Uko kwihangana kwa Nyagasani kugaragarira mu kutwihanganira kandi turi abagome n’abanyabyaha; akaduha umwanya wo kwisubiraho inzira zikigendwa kuko igihe kizagera ntituzabe kugishoboye kwirengera. Buri wese yibuke ko ubu buzima bufite iherezo rizatwinjiza mu ntangiriro y’ubundi buzima buzabanzirizwa n’urubanza.

Ariko urwo rubanza rugambiriye kugororera abatunganye kuko Nyagasani azagarurwa no kwima Ingoma hamwe n’abamukunze bakamwizirikaho. Azagarurwa no gukiza abakijijwe. Bityo rero, ntabwo tugomba guterwa n’ubwoba bw’uko Yezu Kristu azagaruka. Ahubwo duterwe ubwoba n’uko yagaruka uyu munsi agasanga tudakwiriye cyangwa se tutiteguye kubana na We. Tubeho neza no mu nzira nziza kuko aricyo twaremewe. Naho abakora ibyaha ntibicuze, abatera abandi kugwa mu cyaha n’inkozi z’ibibi bazajye aho bahisemo kandi biteguriye kujya. Ibi bihore bitwibutsa ko tugomba gutegura aho dushaka-twifuza kuzaba n’abo dushaka kuzabana na bo. Bityo tubisogongereho tukiri ku isi.

  • Ufite amatwi yiyumvishe neza ko ubugomeramana bugira ingaruka mbi nyinshi.

Bavandimwe, ntabwo ubugomeramana buzahanirwa ku munsi w’imperuka gusa ahubwo ni nyirabayazana w’ibyago n’ibibazo byinshi tukiri hano ku isi. Nibyo tubona mu isomo rya mbere aho umuhanuzi Yeremiya agaragaza amarira, amaganya, imiborogo n’urupfu rw’abibwira ko babonera amahirwe mu bugomeramana. Ntibishoboka kuko nta mahoro y’umunyabyaha! Nibyo umuhanuzi Yeremiya atubwira ati “ twari twiringiye amahoro none nta n’icyiza tubona, igihe twari gukira, ahubwo dutashywe n’ubwoba.” Ariko mu ngaruka z’ibyaha byacu, Imana nayo irababara.

Mu mpuhwe no kwihangana, Imana ishengurwa n’ubugomeramana bwacu uko yabitumye umuhanuzi Yeremiya muri aya magambo “uzababwire aya magambo uti ‘amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro’ kubera icyago, abicwa n’inkota, abahonyorwa n’inzara.” Bitwereka ko ntakitubaho Imana itakibona. Nyamara hari ubwo itureka ngo twumvishwe n’ingaruka z’ububi bwacu n’imyitwarire mibi yacu kuko tuba twaranze kuyumvira. Ni byo koko uwanze kumvira Imana, yumvishwa n’umuruho w’iminsi! Icyakora Nyagasani akagira impuhwe akaza gusana ibyo atasennye, akubaka imitima twamenaguye. Duhore tumushimira kuko ibyo yakoze ni ibitangaza. Natwe tumwemerere atwereke ikuzo rye, adukorere ibitangaza kandi adukoreshe ibitangaza.

Bavandimwe, tubona byinshi kuri iyi si, tukabona benshi kuri iyi si. Tukabona ibibi n’ibyiza; tukabona ababi n’abeza; tukaba babi igihe kimwe, ubundi tukagarukira Imana. Imana rero nubwo yemera ko ibyo biba, nubwo itwihanganira ni ubutumwa bukomeye bugaragaza urukundo n’impuhwe zayo ziduha amahirwe yo kwisubiraho no guhinduka. Ku munsi wa nyuma, bizaba birangiye. Duhinduke inzira zikigendwa uko Bikira Mariya yabitwibukije i Kibeho. Duhinduke kubera ko ubugomeramana bwatugeza mu gucibwa burundu.

Duhinduke kuko ubugomeramana budukururira ibyago, amakuba n’imisaraba iremereye turi hano ku isi. Duhinduke kuko tubikeneye kandi bikaba ari n’inshingano kuko turi abanyantege nke n’abanyabyaha. Dusabe kandi Nyagasani imbaraga zituma twihangana no gukomera mu rugendo turimo rwo kuba ab’Imana byuzuye. Twemere kandi twizere ko guhinduka bishoboka. Twihanganire kandi dusabire abagizwe imbata na Nyakibi, abakomeza kwanduza no guhindanya iyi si yacu. Ukomeye mu kwemera, ukwizera n’urukundo abikomereho kuko ari mu barengera kandi bigisha iyi si yacu agaragaza ko kuba mu busabaniramana bishoboka kandi bitugeze mu byishimo, amahoro, umunezero n’uburumbuke. Umwamikazi wa Kibeho adusabire.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho