Inyigisho: Ukunda Imana na Yo iramukunda, ikamwiyereka kuko tutari imfubyi!

Inyigisho yo ku cyumweru cya 6 cya Pasika, Umwaka A

Ku ya 25 Gicurasi 2014

Amasomo: Intu 8,5-8.14-17 // 1 Pet 3,15-18 // Yh 14,15-21

Bavandimwe, dukomeje guhimbaza ibihe bya Pasika. Amasomo y’iki gihe atwereka ko mu gihe cya Pasika duhimbaza izuka rya Yezu Kristu n’ibijyana na ryo: kwiyereka abe, gusubira mu ijuru, guteguza kwakira Roho Mutagatifu no kumwakira. Nicyo gituma kuri iki cyumweru cya gatandatu, turimo kuzirikana amagambo y’umurage Yezu Kristu yabwiye abigishwa be. Uyu murage urimo inyigisho nyinshi. Uyu munsi Yezu aragaruka ku rukundo tumugomba kuko yadukunze mbere, kubahiriza amategeko ye no kumva ko tutari twenyine. Turi kumwe n’Imana mu bubasha bwa Roho Mutagatifu: udukomeza, ukora ibitangaza kandi udukoresha ibitangaza. Bityo rero ni Inkuru nziza tugomba kwamamaza dushyize amanga. Kuko aho gushimwa ko ntacyo dukora cyangwa se ko dukora nabi ahubwo twakwemera ko twanababazwa dukora neza niba ari ko Imana ibishaka. Kuko tuba tuyifasha gukiza iyi si yacu.

  • Unkunda, njye na Data tuzamukunda kandi nzamwiyereka

Mu kugaruka k’ubumwe Yezu afitanye na Se, Yezu yaboneyeho kwereka abigishwa be ko bagomba nabo kunga ubumwe na We avuga ati “ uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data, kandi namwe mukaba muri jye nk’uko nanjye ndi muri mwe.” Ubu bumwe bushyingiye ku rukundo. Imana ni urukundo. Mu mvugo ya kimuntu twavuga ko Imana Data ari Mukunda, Mwana ni Mukundwa naho Roho Mutagatifu ni urukundo ruhuza Data na Mwana. Urwo rukundo Yezu Kristu atwigisha kandi adutegeka, ntirutana no kubahiriza amategeko n’inshingano zacu kuko na We yaje gukora ugushaka kwa Se kugeza ku rupfu rw’umusaraba. Ariko yarazutse yiyereka abe uko yabibabwiye ati “hasigaye igihe gito isi ntiyongere kumbona. Ariko mwe muzambona.” Byose kubera urukundo adukunda.

Natwe rero nta yindi nzira, nta rindi tegeko dufite, nta bundi buzima dukwiye kubamo keretse urukundo. Umenya itegeko ry’urukundo, akaryubaha ni we ukunda Imana kandi Imana iramukunda kandi iramwiyereka. Ibi bitwibutsa ko nta tegeko, nta nzira itugeza ku rukundo, urukundo ni rwo tegeko kandi ni rwo nzira. Urukundo ni ishusho ihebuje y’Imana n’ububasha bwayo: ni imbaraga z’urukundo rwitanga. Nubwo Imana idukunda bihebuje, nyamara twe dukomeza kuba abahemu, abanyabyaha n’abanyabyago. Ibi bigaterwa n’uko twadohotse cyangwa se iyi si yadohotse mu rukundo rw’Imana. Icyakora tugira amahirwe n’umugisha kuko Nyagasani atadutererana kuko adutabara mu buryo butandukanye n’ubutangaje mu bubasha bwa Roho Mutagatifu.

  • Ntabwo turi imfubyi kuko dufite Umukiza, Umuvugizi n’Umuhoza

Bavandimwe, Imana ni Uhoraho. Ahorana na twe kandi arahatubereye. Ni Umubyeyi uhorana n’abana be. Naritegereje, ndibaza, nshakisha impamvu zituma abantu duta umutwe cyane cyangwa se duta inzira z’Imana. Mu bisubizo bike nabonye, nasanze impamvu ikomeye ishingiye kumva ko turi twenyine, ko n’Imana yadutereranye, ko yadukuyeho amaboko. Mbese tugafata Imana nk’aho itumva cyangwa se ko itatwumva ndetse idasubiza (yanasubiza, igasubiza itinze): muri make turi imfumbyi. Iyo Yezu Kristu agaruka ku bupfubyi, hari abadashobora kumva uburemere bw’aya magambo n’ububi bwo kuba imfubyi. Ubupfubyi ni ubuzima bubi kuko n’iyo waba warasigiwe ibintu n’abavandimwe: ubikoresha ubitamo amarira n’ibimwira kuko nta rukundo n’inama z’ababyeyi ubona. Ntugira aho utetera, ngo wakire n’ibihano bya kibyeyi; kuko n’iyo ubikorewe n’undi ukeka cyangwa ugatekereza byinshi. Ndetse ukaba ushobora no guhora uganya ukeka ko iyo baba ababyeyi bawe baba barushijeho: ugahora uganya kandi ugaya!

Bityo rero, kudusezeranya Umuhoza n’umuvugizi, ni Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Kuko duhorana n’Imana. Nicyo gituma na Yezu yibukije intumwa ze ati “Roho w’ukuri muramuzi kuko abana namwe kandi akababamo.” Ababwira ko uwo Roho ari kumwe nabo, Yezu ashaka kubereka ko ibyo akora, aho ari: aba ari mu bumwe na Data na Roho Mutagatifu. Guhorana n’Imana, nibyo tuzirikana mu mihango mitagatifu batubwira bati “Nyagasani Yezu nabane namwe!” Ni amagambo adukomeza, aduhumuriza kandi aturemamo icyizere nk’uko Pawulo abitubwira ati “ Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara?” Ngiyo Inkuru Nziza tugomba kwamamaza: ko dufite Imana Nzima, Umubyeyi udukunda kandi utuba hafi muri Yezu Kristu Umukiza wacu. Bigakorwa mu bubasha bwa Roho Mutagatifu uduha ubuzima, udutagatifuza kandi utuyobora mu rugamba turimo rwo guhamya Imana no kuyihamya aho rukomeye.

  • Gukunda Kristu ni ukumwubaha no gukomera mu butumwa

Biri mu byo tuzirikana mu isomo rya kabiri. Mutagatifu Petero intumwa adusaba kubaha Kristu kuko ari Nyagasani kandi tugahora twiteguye guha igisubizo umuntu wese, uzagira icyo atubaza ku byerekeye ukwizera kwacu. Kuko kugaragaza, gusobanura no gusobanukirwa iby’ukwemera kwacu, ni ukugaragaza ko tuzi ibyo turimo n’abo turi bo: Aba Kristu. Ariko nubwo turi abakristu kandi duharanira gusa no kugenza nka Kristu, ibyo ntabwo bishimisha bose. Nicyo gituma ubukristu bugira abanzi n’abacantege : baba abava hanze ndetse n’abari mu Kiliziya. Nicyo gituma Petero aboneraho akatuburira ko nubwo ari Inkuru Nziza twamamaza, nyamara abantu bamwe bashobora kutubeshyera, kudusebya no kuduca intege ku buryo bwinshi. Ati “icyiza ni ukubabazwa ukora neza kuruta kubabazwa no gukora nabi.” Kuko ukora neza, Imana, amateka n’isi bazamwibukana icyubahiro n’ikuzo. Ariko ukora nabi uzaba ikivume! Uru rugedo rwo guhamya Imana aho rukomeye tugomba kurukomeramo kuko isi ikeneye Imana n’ibitangaza byayo.

Bene ibi bitangaza ni byo tubona cyangwa twumva mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa aho “rubanda bari barumvise ibitangaza Imana yakoresheje Filipo kandi bakanabibona.” Roho mbi zasohokaga mu bahanzweho, abamugaye benshi n’abaremaye bagakira. Mbese byari ibyishimo muri uwo mugi wa Samariya. N’ubu ibitangaza by’Imana biriho kandi birakorwa. Nyamara abantu tumeze nk’abatabona, abandi tumeze nka ba “Ntibendeba” na “Bizengarame”, abandi turebana ihinyu n’ibindi. Icyakora Imana izabitubaza kuko yatwiyeretse, tukanga kuyibona, kuyisanga, kuyisanganira no kuyemera by’ukuri. N’utemera ko Imana igikora ibitangaza, azamenye ko no kuba ariho nabyo ni igitangaza!

Bavandimwe, igihe cya Pasika ni igihe cya Roho Mutagatifu. Tubona Roho Mutagatifu mu ishingwa rya Kiliziya no mu butumwa bwayo. Turamubona kandi mu bitangaza bitandukanye byakoreshwaga intumwa. N’ubu kandi ari ku murimo wo kuduha ubuzima, kudutagatifuza, kutuyobora no kuturengera. Uwo roho w’urukundo ni We dusaba tuti “uzi neza ko urukundo rwanjye ari ruke, mfata ukuboko ndengera kuko tutari kumwe, ntacyo nakwimarira.” Dusabire abitegura Isakaramentu ry’Ugukomezwa Roho w’ukuri abasogongeze ku byiza bibategereje. Dusabire kandi n’abakomejwe ngo birinde gushavuza Roho Mutagatifu bahawe. Bagire umwete mu kwamamaza Inkuru Nziza ya Nyagasani kugeza aho rukomeye. Imana idukunda iratwiyereka ngo natwe tuyishyikirize abandi batarayimenya n’abayizi nabi. Nyagasani twashyizemo ubuzima bwacu n’amizero, aduhe umugisha kandi aturengere muri byose. Amina.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho