Inyigisho – Umunsi mukuru wa Batisimu ya Yezu, 2014

Umunsi mukuru wa Batisimu ya Yezu, 2014

Ku ya 12 Mutarama 2014 – Muyiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe,

Ku cyumweru gishize twizihije umunsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani. Uyu munsi ho Kiliziya iraduhamagarira kwizihiza batisimu ya Yezu. Ivanjiri itubwira ko Yezu yabatijwe na Yohani, ko Roho Mutagatifu yamumanukiyeho, ko ijwi rya Se ryumvikanye rivuga riti : « uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira ». Reka turebere hamwe amabanga akomeye iyi vanjiri iduhishurira.

Yezu yabatijwe na Yohani

Kugirango twumve uburemere bw’igikorwa Yezu yakoze ajya kubatirizwa muri Yorudani, twabanza kwibutsa ikiganiro Yezu yagiranye n’umugabo witwa Nikodemu. Uyu mugabo yari umwe mu bagize Inama nkuru y’Abayahudi. Yari n’umunyabwenge, dore ko Yezu avuga ko yari umwigisha (dogiteri) muri Isiraheli. Uyu mudogiteri yitwikiriye ijoro, dore ko yatinyaga abategetsi bakuru b’igihugu batacanaga uwaka na Yezu, ajya kumubaza koko niba ataba aturuka ku Mana. Yaramubwiye ati « Tuzi ko uri Umwigisha waturutse ku Mana ; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana » (Jn 3, 2). Yezu yaramubwiye ati « Ndakubwira ukuri koko : nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana atavutse ubwa kabiri ». Abonye dogiteri ajijiwe, yungamo agira ati : « Ndakubwira ukuri koko, umuntu atavutse ku bw’amazi no kubwa Roho, ntashobora kwinjira mu ngoma y’Imana ». Yezu yamubwiraga ibya batisimu.

Kubatizwa ubundi bisobanuye « kwimbikwa mu mazi ». Amazi nayo tukaba tuzi ko asukura akanatanga ubugingo, dore ko iyo umuntu abuze amazi mu mubiri we ahita apfa. Batisimu Yohani yatangaga yari iyo kugirango ubatijwe asukurwe, akizwe ibyaha maze Imana imubabarire azatsinde ku munsi w’urubanza. Burya rero iyo twivuruguta mu byaha twakagombye kwibuka ko bitinde bitebuke tuzanyuzwa imbere y’urubanza tugasobanura uko twakoresheje ubuzima twatijwe. Ikibazo rero ni uko Yezu waje kubatizwa nta cyaha kigeze kimurangwaho. Kubatizwa kwa Yezu ni ikimenyetso gikomeye cy’uburyo akunda abantu, akaba yaremeye kwinjira mu mateka yacu arangwa n’ibyaha, kandi we ari umuziranenge. Akayinjiramo adatinya kuba yayagwamo. Kuba rero yarinjiye mu mateka yacu, yemeye no kudufasha kwikorera ibyaha byacu. Ndetse byaramuremereye, agera n’ubwo yicwa ariko aza kuzuka mu bapfuye. N’ubwo rero amazi asukura, akanatanga ubugingo, ntitwakwirengagiza ko anica. Tuzi abantu bicwa n’imyuzure, n’imvura z’amagasa, na za tsunami,… Burya n’ubatijwe nawe yemera guca inzira y’ibabazwa n’urupfu, nka Yezu, ariko yizeye ko hirya y’urupfu hari ukuzuka n’ubuzima. Ko nawe azazuka.

Ubatijwe rero aba avutse bundi bushya. Yinjira mu wundi muryango. Utari uw’amaraso. Turibuka ukuntu abo mu muryango wa Yezu, bahuje amaraso, bigeze kujya kumushaka bakeka ko yataye umutwe, maze akabatamaza agira ati : “Dore Mama, dore n’abavandimwe banjye. Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, niwe muvandimwe wanjye, niwe mushiki wanjye, kandi niwe mama” (Mc 3, 34-35). Ariko igikomeye ni uko uri muri uwo muryango ahabwa Roho Mutagatifu, akayoborwa nawe.

Mu ibatizwa rya Yezu Roho Mutagatifu yamumanukiyeho

Uyu Roho Mutagatifu akunze kuvugwa ku matariki akomeye yaranze umubano w’Imana n’abantu. Mu gihe Imana Data yaremaga ijuru n’isi, ikoresheje Jambo wayo, Bibiliya itubwira ko “umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’Umwuka w’Imana (Roho w’Imana) wahuhiraga hejuru yawo” (Intangiriro 1, 2). Nanone ubwo Malayika Gabuliyeli yabwiraga Mariya ko agiye kubyara Jambo w’Imana, maze akaza mw’isi y’abantu, yanamubwiye ko ibyo azabifashwamo na Roho Mutagatifu uzamumanukiraho (Lk 1, 35). Nanone igihe Yezu apfuye, batubwira ko isi yahinze imishyitsi, ibitare bikiyasa. Maze ababibonye bagatanga ubuhamya bagira bati : “Uyu koko yari umwana w’Imana” (Mt 27, 54). Twibukiranye ko ikiranga Roho Mutagatifu ari ukugaragaza ibikorwa byiza kandi by’imbaraga. Roho w’Imana azwiho kuba umujyanama, umunyakuri, umuhoza, umunyamuhwe, umunyarukundo, umunyambaraga,…

Izi ngero tumaze kubona zitweretse ko kuba Roho Mutagatifu yariyerekanye igihe Yezu abatijwe, bivuze ko batisimu ye ibarirwa mu matariki akomeye yaranze umubano w’Imana n’abantu. Natwe twabatijwe, isakaramentu twahawe ryaduhaye uburemere tudakunze gutekerezaho, ndetse dukunze kwibagirwa. Iyo dukinisha batisimu twahawe, tuba twibagiwe ko twambaye ikirezi cyera, tutagomba gutemberana ahabonetse hose.

Mu ibatizwa rye na Se wo mu ijuru yarigaragaje

Ku matariki akomeye y’iremwa ry’isi, ukwigira umuntu kwa Yezu, ugupfa n’izuka bye, ntabwo ari Roho Mutagatifu wari uhari gusa ahubwo n’Imana Se yabaga ihari. No mu gihe cya Batisimu ya Yezu, Imana Data ntiyahatanzwe. Icyo gihe yabwiye bene muntu iti « uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira ». Bavandimwe, iyo tubatijwe, aya magambo yavugiwe kuri Yezu natwe atuvugirwaho. Aya magambo adufasha kumva neza uburemere bw’isengesho Yezu ubwe yatwigishije adusaba kujya tuvugisha Imana tuyibwira tuti “Dawe wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose,…” Twe ababatijwe, ntihakagire ikitwibagiza ko turi abavandimwe, ko mushiki wacu, umuvandimwe wacu, mama wacu,… ari ukora ugushaka kw’Imana Data !

Hari icyo se uyu munsi mukuru wa batisimu utwigisha nk’Abanyarwanda ?

Hari byinsi umunsi mukuru wa batisimu ya Yezu utwigisha, ariko kubera ibihe bikomeye umuryango nyarwanda urimo, uyu munsi wakagombye kutwibutsa

  • ko Imana twayobotse tubatizwa atari nyakamwe, ko ari Imwe mu Batatu bunze ubumwe butagira gitanya,

  • ko natwe twakagombye kubigiraho kunga ubumwe,

  • ko ari aba Batatu umuryango ugizwe n’umugabo, umugore, n’abana wigiraho kugira ubumwe n’umubano mwiza.

  • ko igihe cyose dukoze ku kimenyetso cy’umusaraba, tuvuga tuti ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho mutagatifu, twakagombye kuzirikana ko urukundo n’ubusabane bibaranga natwe byakagombye kuturanga,

  • ko koko twavutse ubwakabiri, tukaba turi mu muryango udashingiye ku maraso, ku moko cyangwa ku turere,

  • ko ikitugize abavandimwe, ari uko dusangiye Data uri mu ijuru, udusaba gukora ugushaka kwe,

  • ko batisimu twahawe iduha imbaraga zo kudatinya urupfu. Kuko ubatijwe yemera ko Yezu yarutsinze avuka mu bapfuye,

  • ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi abakora bayobowe na Roho Mutagatifu bazagororerwa.

Bavandimwe, icyumweru cyiza. Umubyeyi Bikira Mariya adufashe kwizihiza neza uyu munsi wa batisimu y’umwana we.

Padiri Bernardin Twagiramungu

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho