Inyigisho yo ku wa gatandatu – Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya,C, 2013
Ku wa 08 Kamena 2013
Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Umunsi mwiza w’umutima utagira inenge wa Bikira Mariya
Bavandimwe, mbifurije umunsi mwiza w’umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Nta kuntu twakwibuka umutima mutagatifu wa Yezu ngo twibagirwe uw’umubyeyi we. Mu gihe twizihiza umunsi w’umutima utagira inenge wa Bikira Mariya ni ngombwa kwiyibutsa ubu buhanuzi bwa Simewoni burebana na Yezu n’umubyeyi we wari wamujyanye kumutura Imana muri Hekalu : «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare» (Lc 2, 34-35).
Ivanjii yaduteguriwe uyu munsi ntabwo itwereka umutima wa Mariya gusa ahubwo iratwereka umutima warangaga muri rusange umuryango mutagatifu w’i Nazareti wari ugizwe na Yezu, Mariya na Yozefu. Iyi vanjii itwigisha imigenzo myiza iranga urugo rwakiriye Kristu.
Imigenzo myiza ivuka mu mutima mwiza wa Yezu, Mariya na Yozefu
Umutima wa Bikira Mariya, Yezu na Yozefu ntabwo washoboraga kwibagirwa amasengesho yaberaga mu rusengero buri sabato kimwe n’ayaberaga i Yeruzalemu muri Hekalu. Bose barangwaga n’umutima wakira abandi. Bizeraga abaturanyi kandi nabo bakizerwa. Bitaga kukurangiza inshingano babazwa n’igihugu ndetse n’idini.
Yezu afite umwanya wa mbere mu mutima wa Mariya na Yozefu
Mariya na Yozefu bamuhozaga ku mutima bashaka ko akura neza mu bwenge no mu gihagararo imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Bari bazi ko bo ari ababyeyi ku bw’umubiri ariko ko Imana ariyo Se w’umwana mu by’ukuri. Kumubona ashishikajwe no kumenya iby’Imana byabateraga akanyamuneza. Bahangayikishwaga n’icyamuhungabanya. Nicyo gituma batajuyaje gukora urugendo rurerure basubira i Yeruzalemu bamushakisha. Bamufashije kumenya imigenzo myiza y’abantu n’ukuntu bagomba kwitwara ngo batunganire Imana. Bamwigishije kumenya kwiyoroshya, gukunda umurimo, kubaha abandi no kubakunda.
Mariya na Yozefu bafite umwanya wa mbere mu mutima wa Yezu nyuma y’uwa Se wo mu ijuru
Itegeko rya kane mu mategeko cumi ya Musa risaba buri mwana kubaha ababyeyi be. Yezu yararyubahirije cyane. Yageretseho n’akarusho ko kubumvisha uburemere bw’ibanga afitanye na Se wo mu ijuru, kubumvisha ko batagomba guhangayikishwa n’uko amugenera igihe kinini.
Dufite byinshi twakwigira ku mutima utagira inenge wa Bikira Mariya
Mariya yaranzwe no kugira umutima muziranenge, umutima wubaha abantu ugatinya Imana. Akuzuye umutima wa Mariya kagasesekara ku munwa we ni ukwemera, ukwizera n’urukundo, ubwubahane, ubwitange, kworoshya no kwiyoroshya, gushima no gushimira abandi. Mbese wagirango za ngabire za Roho mutagatifu zose zagiye kwihisha mu mutima we : ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata.
Tujye twibuka ko uyu mubyeyi utagira uko asa yigombye u Rwanda rwacu akaza kurusura. Ntabwo yigeze arutererana mu byago byarugwiririye. Ntako atagize atuburira. Burya ikimushimisha ni uko twarangwa n’imigenzo myiza yo gusenga, kwicuza no guhinduka tugakurikira inzira nziza Umwana we ashaka ko ducamo.
Ndangije nifuriza umunsi mwiza abanyamutima bakomeje kuba benshi mu bavukarwanda ndetse no mu banyamahanga. Mwese hamwe Bikira Mariya nababundikire nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo kugirango hatagira ibyanira biyihungabanya.
Padiri Bernardin Twagiramungu