Inyigisho: Umuntu wese wirukanye umugore we kandi akazana undi, aba asambanye

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 19 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 16 Kanama 2013

Yateguwe na Padiri Sipriyani BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Yoz 24, 1-13; 2º. Mt 19,3-12

Umubano w’umugabo n’umugore ni umuhamagaro ufitiye akamaro isi yose. Isi irushaho kugenda neza iyo imibereho y’abantu yubahirije ishingwa ry’umuryango uko Imana yabigennye. Yabaremye ari umugabo n’umugore ibaha umugisha kugira ngo babane neza, babyare abana batunganye isi irusheho kuba nziza na bo barusheho gutera imbere. Gukerensa ishingiro ry’umuryango, ni ukwishumurira imyuka mibi ihindanya isi n’ubuzima bw’abantu. Ku bafite ukwemera, birashoboka gutsinda ibyo byose no gukomeza iterambere rifite ishingiro. Kuki bamwe bumva ko ikiruta ari ukudashaka?

Abigishwa ba YEZU bamaze kumva ingingo idakuka ihamya ubudatana bw’umugabo n’umugore babana byemewe n’amategeko, bahiye ubwoba kuko biyumvishaga ko ibyo ari akadashoboka, ni ko kwemeza ko icyaruta ari ukudashaka! Gusezerana kuzabana ubuzima bwose, ni ibintu bikomeye. Umubano w’umugabo n’umugore, ni inshingano iremereye ndetse irenze kure imbaraga za muntu. Kuwuteza imbere bigombera gushingira ku mugisha w’Imana. Iyo umugabo n’umugore biyemeje kubana bubakiye ku mugisha w’Imana, bashobora kuzasazana mu byishimo. Uwo mugisha kandi kugira ngo ubagirire akamaro, ni ngombwa ko bawuhabwa biyemeje kugendera mu RUKUNDO rwayo.

Impamvu imibanire mu budahemuka iruhanyije, ni uko kamere muntu yagushijwe hasi cyane bigeza aho umuntu adashobora kuyoboka URUKUNDO nyakuri. Kuva mu bihe bya kera, abantu boroherwa no kwiberaho uko babyumva bapfa gusa gucubya irari ry’umubiri wabo. Urukundo rushingiye ku irari ry’umubiri, nta we rwubakiye ahubwo ruhindura injiji ku buryo urugenderamo nta kintu na kimwe gifite ireme ashobora kugeraho ku bijyanye n’imibereho y’urugo rwe. Gushaka guhinduranya abagore cyangwa kuryamana n’uwo ashatse wese, ngicyo igituma kubana akaramata n’umugore umwe binanira abagabo bamwe na bamwe. No mu rubyiruko rwacu rw’iki gihe usanga iyo ngingo y’URUKUNDO yararwihishe. None se ko umusore aba aho agashaka gukundana n’abakobwa benshi bashoboka! None se ko n’uwo yemereye kuzarambagiza abanza kumusaba gukora icyaha cy’ubusambanyi, murumva tuzabigarurira he? Hari n’abasigaye biyumvikanira bugacya biyemeje kubana nta mugisha uturuka ku Mana basabye. Ese mugira ngo ibyo si ukubakira ku muvumo? Bamwe batanga impamvu z’ubukene zidafashije, nyamara abafite URUKUNDO nta cyaha na kimwe bemerera gucumbikira. YEZU yavuze ko iyo abantu babana bitemewe n’amategeko bashobora gutandukana nta shiti iyo umwe yiyemeje kujanduka mu bujiji abona ko ibintu bitakomeza gutyo. Ariko iyo babana byemewe n’amategeko barasezeranye imbere y’Imana, gutandukana ni ugutatira igihango.

Tubona ingorane nyinshi ziterwa n’ingo zasenyutse: abana batatana nta burere bwiza, ingeso mbi nyinshi zinjira mu batandukanye nko kuba mu busambanyi cyangwa guta umutwe no kwiyahuza ibiyobyabwenge, amakimbirane no guhigana bigeza ku kwicana n’andi marorerwa menshi agaragaza imbuto mbi z’ibyubatswe ku rukungu. Inama tugira abatangiye kugira ibibazo nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, ni ugusanga Kiliziya kuri Paruwasi no gusaba ubufasha abasaseridoti biyemeje kuyobora roho ku ihirwe nyakuri. Ingo nyinshi zinyura iyo nzira zikarokoka isenyuka. Abihererana ibibazo birabazonga bigashirwa bibaciyemo kabiri.

YEZU KRISTU asingizwe kubera Umukiro akomeje kutubuganizamo, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, Abatagatifu badusabire.

ABATAGATIFU DUHIMBAZA NONE:

Sitefano wa Hungariya,, Serena, Tewodori, Roki

Mutagatifu Sitefano wa Hungariya

Yavutse ahagana muri 969 apfa mu 1038. Amaze kubatizwa, yambitswe ikamba ry’ingoma mu mwaka w’ 1000. Mu butegetsi bwe, Sitefano wa Hungariya yaranzwe n’ubutabera, amahoro n’ubuyoboke ku Mana. Yubahirizaga amategeko ya Kilizya agahora ashakira icyiza abaturage be. Yubatse za Kiliziya nyinshi n’ingo z’abepiskopi. Yarengeye Kiliziya ku buryo butangaje. Nahakirwe ibihugu bimerewe nabi abisabire kuronka abayobozi beza bafasha abaturage bose gutera imbere ku mutima no ku mubiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho