Inyigisho – Umuvandimwe wawe nacumura umusange umuhane

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 19 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 14 Kanama 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ivug 34, 1-12; 2º. Mt 18,15-20

Kimwe mu biranga ubuvandimwe nyakuri, ni ukujya inama mu kuri no guhanana. Umuntu wese ushishoza kandi ukunda ukuri ushaka kwitagatifuza, nta kabuza ashobora gufasha abandi kubona inzira nziza. Arahirwa umuntu ugira inshuti nk’iyo ishishoza kandi idatinya kugira inama abandi. Bimwe mu bibangamira ayo magirirane matagatifu, ni ubwoba n’ubwibone. Roho Mutagatifu abiturinde.

Ubukristu bwuzuyemo ubwoba, busa n’aho nta cyo bumariye abavandimwe. Koko rero, hari igihe tugira ubwoba n’impungenge zo kubwira abavandimwe ibyo tubabonaho bidahwitse. Iyo umuntu yifitemo ubwo bwoba aragenda agasa n’uwibera mu mfuruka ya wenyine akamera nk’utabona ibibera i ruhande rwe. Ubukristu nk’ubwo ni ubwa Ntibindeba. Busa n’ubutwikiriwe n’umwijima. Biratugoye kwemeza ko igihe twiberaho dutyo tuba dufite Roho Mutagatifu utuyobora. Roho uwo twahawe, ni uw’imbaraga n’urumuri, atsinda ubwoba n’umwijima, atanga ubwigenge bw’umutima buhumura bugatuma umuntu abona ibikwiye n’ibidakwiye bityo agafasha abavandimwe kwivugurura. Birumvikana ko urwo Rumuri rumutuyemo ari we wa mbere rugirira akamaro mbere yo gutamanzurira mu bandi. Ushaka kwitoza amatwara yo gufasha abandi kuva mu mwijima, yihatira kwinjira mu isengesho rihamye kuko ni ho hava imbaraga zo kwitangira umukiro wacu n’uw’abavandimwe. Isengesho ritatugeza ku kibatsi cy’ubutumwa aba ari intica ntikize. Udasenga ntabona urumuri ruvana mu byaha. Iyo yihaye kuvuga asa na cya cyuma kibomborana. Ni yo mpamvu uyu munsi twese dukwiye gusaba ingabire yo kwinjira mu isengesho ridusabanya na YEZU KRISTU rigatuma twumva ijwi rye ritubwiriza igikwiye kuri twe no ku bavandimwe bacu. Kubera ko turi ku isi kandi tudashobora kubaho nk’abamalayika, isengesho riduhuza na YEZU KRISTU rizatugeza ku matwara yo kwiyoroshya ku buryo tuzakira n’inama nziza abavandimwe bazatugira. Tuzatsinda icya kabiri kibangamira amagirirane matagatifu.

Icyo cya kabiri kibangamira inyigisho yo kugirana inama, ni amatwara y’ubwibone. Muri kamere yacu harimo akantu ko kwigiramo igabo rituma tudashaka ko hari umuntu wabona amakosa yacu ngo yihe kudukosora. Ni ubwibone bujyana n’ubwirasi Sekibi akoresha kugira ngo ayobye abantu. Umwirasi n’umwibone bitera inzitizi nyinshi mu kwivugurura buri munsi. Ababyimika baragowe. Amafuti yabo ni bwo buryo bwabo agashushanya n’ubujiji bwabo. Kwegera umuvandimwe ngo umuhane yifitemo ubwibone, ni umurimo utoroshye kandi udashoboka. Iyo umuntu yanze kumva inama nziza umugiriye, uramureka ukamusabira wizera ko igihe kizagera Roho Mutagatifu akamumurikira. Bishobora koroha kugira inama umuntu iyo mufitanye ubucuti kandi muhura kenshi. Iyo muhuzwa n’isengesho mu ikoraniro biba akarusho. Hari igihe yanga kukumva ariko imibereho ye ikonona ubuzima bw’ikoraniro. Mushobora kumugira inama mu ikoraniro ariko akenshi iyo ikibazo kigeze mu ikoraniro, uwo muntu ashobora kurushaho kwishaririza. Ashobora kubabara kubera amatwara y’ubwibone yifitemo, ariko nta kundi byagenda, inzira YEZU yatubwirije kunyuramo, tugomba kuyinyuramo kabone n’aho byabangamira umuntu. Uko biri kose nta we ugomba kuzambya ubuzima bw’ikoraniro, bwa Santarali, bwa Paruwasi, bwa Diyosezi ngo abantu bakomeze barebere nk’aho ibyo akora ari cyo cyitegererezo kiyobora abakristu mu ijuru.

Dusabirane imbaraga zo gutsinda ubwoba n’ubwibone. Dusabirane ingabire yo kwinjira mu isengesho riduhumura ubwenge. Dutsinde amasoni yo kurwanya ibibi mu Izina rya YEZU KRISTU.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.

 

ABATAGATIFU DUHIMBAZA NONE:

 

Magisimiliyani Kolbe, Arnoldi, Evrardi na Marcelo

Mutagatifu Magisimiliyani Rayimundo Kolbe

Uyu ni umwe mu batagatifu bazwi cyane kandi bakunzwe cyane mu kinyejana cya 20.Yavukiye muri Polonye ku wa 8 Mutarama 1894. Ku wa 14 Kanama 1941, Magisimiliyani Kolbe yiciwe mu nkambi ya Auschwitz yarundwagamo abantu inkoramaraso z’Abanazi zishe urubozo mu itsembabwoko ry’Abayahudi. Papa Pawulo wa 6, yamushyize mu rwego rw’abahire ku wa 17 Ukwakira 1971. Yemezwa nk’umutagatifu na Yohani Pawulo wa 2 ku wa 10 Ukwakira 1982.

Ise Julius Kolbe wari ufite inkomoko mu Budage na nyina Maria Drabrowska w’umupolonye bari abantu b’indakemwa mu mico no mu myifatire bakaba abakristu b’intangarugero barera neza abana babo.

Magisimiliyane kuva akiri muto yakundaga misa. Umunsi umwe mu nyigisho, Padiri avuga ko Abafransiskani bagiye gutangiza Seminari. Yihutiye kujya kwiyandikisha baramwakira bamuha n’izina ry’umuryango rya Magisimiliyani Mariya risimbura irya Rayimundo yari yarahawe abatizwa. Yagiye kwiga i Roma maze kugeza muri 1919 aba abonye impamyabumenyi z’ikirenga muri Filozofiya no muri Tewolojiya. Kimwe mu byamubabaje mu myaka yari i Roma, ni ibikorwa abarwanya Kiliziya bakoraga ku mugaragaro birimo gusebya ubukristu no gutuka Papa. Magisimiliyani yabyitaga ko ari ugushyigikira Shitani. Byaramubabazaga bituma afata umugambi udakuka wo kwita ku bukristu bwe no kwamamaza YEZU KRISTU na MARIYA aho azanyura hose.

Mu ntambara ya Kabiri y’isi yose, abanazi binjiye muri Polonye maze basenya ibikorwa bya Magisimiliyani Kolbe byarimo Radio n’ ikinyamakuru cye byamamazaga Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. N’abakozi be bose barafashwe bajyanwa mu buroko.

Mu kwa karindwi 1941, umwe mu mfungwa yaje gutoroka. Iyo hagiraga utoroka rero abashinzwe gereza bagomba gutanga ibihano birimo kugira abo banyonga. Babahitagamo ku bufindo. Ngo buke mu gitondo rero umusirikare atunga urutoki uwitwa Fransisko n’abandi icyenda ngo bicwe nta yandi mananiza. Uyu mugabo atangira kubunza imitima aririra umugore we n’utwana twe yari agiye gusiga mu gihirahiro. Padiri Magisimiliyani ababazwa n’ayo maganya ni ko kwitanga mu kigwi cye agira ati: “Koloneli, ndi umupadiri w’umupolonye, reka ngende mu kigwi cy’uyu mugabo ufite umugore n’abana”. Koloneli uwo abanza guhekenya amenyo ariko aremera maze Padiri Magisimiliyani n’izindi mfungwa icyenda bashyirwa ahantu hatava izuba kandi bicishwa inzara.

Padiri Magisimiliyani yagaragaje urukundo rwitangira abandi nka YEZU KRISTU. Ni mugihe kandi, yari yaritoje kare akunda kuruta byose na bose YEZU KRISTU na BIKIRA MARIYA. Yatabarukanye isheja mu ijuru, nadusabire twebwe impabe tukirwana n’ingorane z’ubu buzima.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho