Ku cyumweru cya 16 gisanzwe, Umwaka C, 2013
Ku ya 21 Nyakanga 2013
Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavandimwe,
Kiliziya umubyeyi wacu udukunda irakomeza kuduha Ijambo ry’Imana ngo ritubere ifunguro ritubeshaho. Ijambo ry’Imana yaduteguriye kuri iki cyumweru riradukangura. Riratubaza uko twakira abantu batugenderera ariko cyane cyane uko twakira Imana mu buzima bwacu, muri gahunda zacu zinyuranye. Ko rero Nyagasani aje atugana. Tumwakire dute?
-
Kwakira abashyitsi
Mu isomo rya mbere, ryo mu gitabo cy’Intangiriro, turabona uburyo Aburahamu na Sara bakiriye neza abantu batatu bari babagendereye (Gn 18, 1-10a). Abrahamu abazanira amazi aboza ibirenge. Ababagira ikimasa cy’umushishe, abatekera imigati, barafungura bamererwa neza.
Aba bantu Aburahamu yakiriye ni abamalayika Imana yari imutumyeho. Mbese ni nk’aho ari Imana ubwayo bakiriye. Izabibahembera. Izabaha umwana w’umuhungu kandi bari bageze mu zabukuru.
Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa ari muri gereza, arafunze (Kol 1,24-28). Ntagishobora kujya gusura amakoraniro y’Abakristu yashinze ngo akomeze abagezeho Inkuru nziza, abafashe gukomera mu kwemera. Nyamara n’ubwo afunze bwose, ntiyijujuta, ntiyihebye, ntiyumva ko ari imburamumaro. Imibabaro ye ayitura Nyagasani, akunga ubumwe na Kristu mu bubabare bwe. Bityo akubaka Kiliziya Umuryango w’abemera akoresheje uko kwakira ingorane ahura nazo. Ati “Nyagasani Yezu ari hagati muri mwe; nimumwakire ni we mizero yanyu”.
Mu ivanjili Nyagasani Yezu arakirwa na Mariya na Marita bashiki ba Lazaro wa wundi Yezu yazuye amaze iminsi ine mu mva i Betaniya. Marita na Mariya bakunda Yezu byahebuje. Barashaka kumwakira neza buri wese ku buryo bwe.
Marita azi ko iyo umushyitsi akugendereye, yaba agutunguye cyangwa se yaraguteguje, uramuzimanira. Umushakira icyo kunywa ndetse wenda n’icyo kurya. N’iyo uri umukene ukubita inzu ibipfunsi. None se ntibavuga ko “Umushyiti muhire akurisha imbuto” wateganyaga kuzatera ku muhindo!. Marita arahita ajya mu byo gushaka amazimano.
Mariya we ariyicariye, aratega amatwi Yezu. Reka Marita azinjire mu nzu abone Mariya yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani amutege amatwi.
Reka Marita azinjire mu nzu abone Mariya ari nk’aho ntacyo akora. Abwira Yezu “Mwigisha, ntacyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!”
Yezu aramureba, aramusubiza ati”Marita, Marita uhagariste umutima kandi urahihibikanywa na byinshi. Nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa”. Uwo mugabane mwiza ni ugutega amatwi ijambo ry’Imana bijyana no kurishyira mu bikorwa.
Ariko n’ubundi iyo ugiye gusura inshuti, si amazimano uba ukeneye n’ubwo nayo ari ngombwa. Ikiba cyaguhagurukije ni ukugira ngo muganire. Gusangira amazimano ni byiza ariko ikiruta ibindi ni uguha umwanya uwagusuye mukicara mukaganira.
Natwe Nyagasani Yezu ashaka ko tumwakira, tukamutega amatwi. Ese tumubonera umwanya mu buzima bwacu? Muri gahunda zacu? Cyangwa dutwarwa n’imihihibikano yo kwishakira imibereho nk’aho Yezu we nta mibereho atanga. Kwiruka ku by’isi n’ibishuko by’ubukungu ntibikwiye kutwibagiza icya ngombwa, ikiruta ibindi.
-
Mariya urugero rw’abigishwa
Ivanjili iratwereka ko Mariya ari umwigishwa utunganye, ari urugero rw’abandi bigishwa. Yicaye iruhande rw’ibirenge by’umwigisha ari we Nyagasani kugira ngo yakire inyigisgho ze. Kwicara iruhande rw’ibirenge bya Yezu ni ukumuramya. Mariya yemera ko Yezu ari Imana.
Marita we hari intambwe atari yatera mu kwemera ngo abe umwigishwa w’ukuri. Arakora neza ibisanzwe mu muco wo kwakira abashyitsi. Ahugiye mu byo gushaka amazimano. Bijyanye n’iby’abagore bakurikiraga Yezu bakoraga. Bamufashisha we n’abigishwa be ibintu bari bafite (Lk 8,1-3). Marita arabona ko murumuna we agomba kumufasha imirimo ko ari bwo buryo bwo kwakira neza Yezu ntabundi. Arakeka ko na Yezu amushyigikiye muri ubwo buryo bwo kumva ibintu. Dore ko yagombye kuba abifitemo inyungu kuko ayo mazimano yategurwaga ari we yari agenewe.
Dukeneye kongera gutega amatwi Nyagasani kuko kiriya kibazo cyakunze kugaragara mu mateka ya Kiliziya. Sinzi niba muri iki gihe twavuga ko cyabonye umurongo ugaragara. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa tuhasanga ikibazo kijya gusa n’iki hagati yo kwigisha ijambo ry’Imana no kugabura (Soma Intu 6,2-4): Ba cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa barababwira bati “Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura”. Aha tuhumve neza. Ntabwo ari ukuvuga ko kugabura bidafite agaciro. Ni ukwerekana ko buri kintu kuri gikorwa kigomba kujya mu mwanya wacyo. Hari ibifite umwanya w’ibanze, ibindi bigakurikiraho.
Yezu arasa n’utonganyiriza Marita ko ahangayitse, ahagaritse umutima. Guhagarika umutima kubera ibyo kurya n’imyambaro, bitandukanye n’imyifatire y’umwigishwa, ufite ukwemera nyako (Lk 12,25-26)
-
Senga kandi ukore
Mutagatifu Benedigito yakundaga kuzirikana iyi vanjili ya Yezu yakirwa iwabo wa Marita na Mariya. Yaje kuyikuramo umugambi, intego y’ubuzima bwe n’ubw’abihayimana b’abamonaki bo mu muryango yashinze: “Senga kandi ukore”. Byombi birajyana kandi biruzuzanya. Hari ubwo twe tubicurika tukabihindura: “Kora, umwanya nuboneka usenge”. Oya isengesho ni ryo rifite umwanya w’ibanze, imirimo igakurikiraho. Nigeze kubabwira ukuntu iyo Ababikira b’urukundo bashinzwe mama Tereza (i Kalikuta) babaga bafite akazi kenshi babigenzaga. Bongeraga igihe cy’isengesho. Bari bazi neza ko ari Nyagasani ukora umurimo we nk’uko umuririmbyi wa zabuli abivuga ati: “Niba Nyagasani atubatse inzu, abafundi ntacyo bazageraho. Niba Nyagasani atarinze umugi, abararizi bazaba barushywa n’ubusa” (Za 127 (126). Isengesho ni ryo ry’ibanze ku mwigishwa wa Kristu. Mbese ni nk’uko itegeko ry’ingoma y’Imana ari ugukunda Imana no gukunda mugenzi wawe. Imana niyo nkuru niyo ifite umwanya w’ibanze mu buzima bw’umukristu. Urukundo rwa mugenzi wacu ni nk’imbuto yera ku rukundo rw’Imana.
Hari n’ibindi bitekerezo byadutse dukwiriye kwitondera. Ngo “Erega, burya n’iyo ukoze neza uba usenga”. Ubwo ni ubuyobe. None se turebe Yezu. Ntiyagiraga neza aho anyuze hose. Nyamara se ntiyajyaga ahiherereye gusenga, ndetse rimwe na rimwe akamara ijoro ryose asenga? Umwigishwa mwiza ahora arangamiye umwigisha we akamwigana imvugo n’ingendo.
Ikibazo: Aba bantu banyuranye amasomo y’iki cyumweru atubwira wumva umeze nka nde? Ese umeze nk’Aburahamu wakira neza abantu atazi bigendera, akababagira ikimasa cy’umushishe? Ese wumva umeze nka Pawulo ufunze ariko agakomeza gukorera Imana no kubaka Kiliziya umuryango w’abamera? Cyangwa se umeze nka Marita uhihibikanywa na byinshi byiza akaba yakwibagirwa icy’ingenzi? Cyanga se umeze nka Mariya uzi neza ko Yezu ari Imana akicara iruhande rw’ibirenge akaryoherwa no kumwumva?
Dusabirane kugira ngo tube abigishwa banogeye Umwigisha Mukuru ari we Yezu, bakamutega amatwi nka Mariya kandi bagakurikiza urugero rwa Marita bakora neza imirimo ituma isi irushaho kuba nziza n’abayituye bakarushaho kumererwa neza no kubana kivandimwe.
Icyumweru cyiza kuri mwese.