INYIGISHO: “Urashaka ko ngukorera iki?”

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 33 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 18 Ugushyingo 2013

Isomo rya mbere : 1Mak 1, 10-15.41-43.54-57.62-64 ; Ivanjili: Lk 18, 35-43

Iyi nyigisho yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

I. Isomo rya mbere: Israheli yohoka inyuma y’umuco n’idini by’abanyamahanga

Bavandimwe, uyu munsi dutangiye kuzirikana ibitabo bita iby’Abamakabe, bizaduherekeza muri icyi cyumweru cyose. Ibyo bitabo biteye bite? Nk’uko tubisanga mu ijambo ry’ibanze ryo muri Bibiliya Ntagatifu, ibyo bitabo ni ibitabo bibiri byitiriwe izina rya “Makabe”. Ni izina bari barahimbye umugabo witwa Yuda n’abavandimwe be, babaye abagabo b’intwari mu kurwanirira umuryango wabo (1Mak 3, 1-2). Ngo mu gihebureyi iryo jambo “Makabe” ryasobanura “inyundo”. Ngo kubita batyo byatewe n’ubutwari bari baragaragaje ku rugamba, igihe barwanyaga abanzi babo.

Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi ryavuye mu Gitabo cya mbere cy’Abamakabe, ryatubwiye uko igihe Abagereki bigaruriye Israheli, hari Abayisraheli bahisemo kohoka inyuma y’umuco w’abo banyamahanga, bibagirwa Uhoraho n’isezerano rye, nuko begukira idini, ibitambo n’ibigirwamana by’abanyamahanga.

Ariko isomo ryarangiye ritubwira ko bose batoramye. Benshi mu Bayisraheli bakomeje kuba intwari, bakomera ku isezerano ritagatifu ry’Uhoraho. Ibyo byabaviriyemo gutotezwa no kwicwa bitagira urugero.

Bavandimwe, muri ibi bihe, hari ibintu byinshi bidushukashuka, bitubuza gukomeza inzira twatangiye muri Yezu Kristu. Turi ku rugamba rw’ukwemera. Nitube natwe intwari. Nidukomere ku isezerano twagiranye n’Imana. Ingero nyinshi z’abakristu bahowe ukwemera kwabo zidutere ubutwari n’ubudacogora.

II. Ivanjiri: Urashaka ko ngukorera iki?

Muri iyi mpera y’umwaka wa Liturujiya, Ivanjiri iratwereka Yezu agenda agana Yeruzalemu. Muri urwo rugendo, agenda anahugura abigishwa be, abasobanurira ibigiye kumubaho kugira ngo arangize ugushaka kwa Se. Incuro eshatu zose, yababwiye ko Umwana w’Umuntu agiye kuhababarizwa, agashinyagurwa, akicwa, ariko ku munsi wa gatatu akazuka. Ariko uko Yezu yababwiraga ayo magambo, ni ko abigishwa barushagaho kudasobanukirwa nayo. Ivanjili ibanziriza iy’uyu munsi ni yo itugezaho incuro ya gatatu Yezu yavuze ayo magambo. Ati “Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze ibyanditwe n’abahanuzi byose byerekeye Umwana w’Umuntu bizabe. Koko bazamugabiza abanyamahanga, akubitwe, ashinyagurirwe, avunderezwe amacandwe; kandi nibamara kumukubitisha ibiboko bazamwice, maze ku munsi wa gatatu azazuke”(Lk 18, 31-33). Umwanditsi akongeraho ati “Nyamara bo birabayobera. Ayo magambo ababera urujijo; ntibumva icyo Yezu yashaka kuvuga” (Lk 18, 34). Mbese amaso yabo y’umutima arasa nk’abundikiwe n’ubuhumyi bubabuza gusobanukirwa!

1. Umubiri ufite ubumuga, ariko umutima wuje ukwemera

Ivanjili y’uyu munsi itubwira ko Yezu yari yegereye i Yeriko. Mu bantu basabirizaga mu nkengero z’uwo mugi, harimo impumyi. Yumvise ko ari Yezu uhise, Roho w’Imana amuteramo amaso y’ukwemera, atera ejuru ati “Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!” Mu gihe abigishwa na rubanda bo bari batari basobanukirwa ibyerekeye Yezu w’i Nazareti, we yumvise ko Yezu yari Umukiza wagombaga kuza. Niyo mpamvu amusabye kumukiza. Rubanda rwaramucecekesheje, ariko we arushaho kurangurura ijwi asubira mu isengesho rye, ati “Mwana wa Dawudi, mbabarira!” Nubwo umubiri we wari ufite ubumuga bwo kutabona, umutima we ariko wari wuzuye ukwemera!

2. “Urasha ko ngukorera iki?”

Tubanze turangamire umutima wa Yezu wuje impuhwe, ubuntu n’ubugwaneza. Yezu ntiyigera yirengagiza uje amugana. Ntatererana umutabaza. Ntiyima amatwi umusabana ukwemera. Yezu rero yumvise induru y’iyo mpumyi, ni ko guhagarara, ndetse ategeka ba bandi bamucyahaga ko bamumuzanira. Yezu amusobanuza neza, agira ati “Urashaka ko ngukorera iki?” Na we ni ko kumubwiza ukuri kose adaciye ku ruhande, ati “ Nyagasani, mpa kubona!” Nuko Yezu amuha icyo amusabye. Ngo “ako kanya arabona, maze aramukurikira agenda asingiza Imana”.

3. “Nyagasani mpa kubona”

Dore icyo abigishwa bagombaga gusaba Yezu igihe badasobanukiwe n’ibyo yababwiraga. Impumyi yabarushije gusaba icyo yari ikeneye: kubona. Na bo hari icyo bari bakeneye: gusobanukirwa n’amagambo yababwiraga.

Muvandimwe, wowe ushakashaka Yezu, nawe uyu munsi Yezu arakubaza iki kibazo: “Urashaka ko ngukorera iki?” Ni iki ukeneye muri ibi bihe? Isengesho ryawe ni irihe? Ni iki kikugora mu kwemera kwawe no mu bukristu bwawe ? Ni iki ushaka ko Yezu agusobanurira ? Indwara yawe ni iyihe ? Ukeneye ko agukiza iki ? Ubumuga bwawe ni ubuhe ? Ugushidikanya ? Ukutabona ? Ukutumva ? Ubunebwe ? Icyaha cyakubayeho karande ?

Yezu araguhamagara ngo umusange, maze aguhe icyo ukeneye cyose kugira ngo ubashe kumukurikira no gusingiza Imana nta kikuziga. Yezu yiteguye rwose kugukiza. Mubwize ukuri kose ; mwereke ubumuga bwawe. Ntazagutererana. Yiteguye kugukiza. Nawe itegure kwakira uwo mukiro.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho