Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 32 gisanzwe, C, 2013
Ku wa 13 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Kuri uyu munsi, igitabo cy’ubuhanga kiracyamura abami n’abandi bategetsi b’iyi si. Mu magambo akarishye Ijambo ry’Imana rirababwira riti : « Niba rero mwebwe mutaraciye imanza mu butabera, ntimukurikize amategeko kandi ntimurangize icyo Imana ishaka, izabagwa gitumo ku buryo buteye ubwoba, kuko urubanza rukaze rugiye gucirwa abakomeye ». Nibiyimbire rero kuko uwabashyize ku ntebe ashobora kuyibakuraho ! Kandi bibuke ko umutegetsi wa bose adatinya igihagararo cy’umuntu nk’uko igitabo cy’Ubuhanga kibivuga.
Ijambo ry’Imanarirashishikariza abafite aho bahuriye n’ubutegetsi kuba nk’umwami Salomoni. Uyu mwami yakundaga gusenga. Rimwe Imana yaramubwira iti « Saba, urumva naguha iki ? » (1 Abami 3, 5). Ntiyasabye kugira ibya Mirenge ku Ntenyo. Ntiyasabye kuba ikirangirire na gitinywa mu mahanga. Ntiyasabye guca imitwe ababangamiye ubutegetsi bwe ahubwo yaragize ati : « ha umugaragu wawe umutima ushishoza kugirango ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’ikiza » (1Abami 3, 9). Igitabo cy’Abami kitubwira ko iryo sengesho rya Salomoni ryashimishije Imana. Ese aho uburyo Abanyarwanda dutegetswe bishimisha Imana ? Nimucyo dusabire abategetsi bacu ubugarukiramana, ahari basenga Imana bayisaba ubuhanga n’ubushishozi bwo kuyobora neza umuryango wayo. Icyakora bamenye ko izababaza niba izo yabaragije zitararumanze.
Abacamanza nabo nibace imanza zitabera
Ijambo ry’Imana ntiryibasira abami gusa. Riranahwitura abacamanza. Mu ijwi ry’umuririmbyi wa Zaburi, Uhoraraho arababwira ati: “nimurenganure abanyantege nke n’impfubyi, murengere imbabare n’indushyi; nimurokore umunyantegenke n’umukene, mubagobotore mu minwe y’abagome”. Koko rero abacamanza b’abagome barenganya imfubyi n’abapfakazi, ndetse n’izindi ndushyi zose, bagakurura akarengane aho kurenganura abarenganywa, abo bamenye ko barakaza Imana. Bamenye kandi ko igihe cy’urubanza cyegereje, ko ntakabuza bazabazwa ibyo bakoze, maze bacirwe urubanza bidatinze.
Abacamanza b’i Rwanda nabo bibuke ko amasengesho avanze n’amarira y’abarenganywa Imana iyumva. Mu ndirimbo ihimbaje Bikira Mariya yaririmbye yasuye mubyara we Elizabeti yavuze ibigwi by’Imana yumva abayitakambira agira ati : “Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata; yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana; abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa”. Iyo Mana ni nzima, kandi iracyumva abayitakambira badahuga, iracyakomeza gukiza abiyoroshya.
Akenshi iyo umwaka wa Lituriya ugiye kurangira ijambo ry’Imana ritubwira amagambo akarishye atwibutsa ko ubuzima bwacu ari intizo, ko hazaba urubanza rwo gusobanura ukuntu twabukoresheje. Ese Imana impamaye ubu, urubanza narwikuramo neza ? Muvandimwe iki kibazo nawe kirakubajijwe.
Mu babembe icumi harimo Umunyasamariya
Ijambo ry’Imana ntabwo rituganirira ku bami, n’abacamanza gusa. Abangaba rubanda ibafata nk’aho bahiriwe. Mbese bavutse neza kandi babayeho bubashywe ! Nyamara hari abandi bantu bameze nk’abavumwe, bafatwa nk’abakoze ibyaha bishobora kuba bikomeye, bakaba ari ibicibwa mu masengero y’abemera Imana cyangwa mu makoraniro asanzwe ya rubanda. Abaza ku isonga ryabo ni ababembe. Wa mugani uvuga ngo “abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi” wadufasha kumva iyi vanjiri itubwira ko mu babembe cumi bakijijwe, umwe gusa, nawe w’umunyamahanga, ariwe wagarutse gushimira amaze gukizwa. Burya umuntu ashobora gukira ku mubiri ntakire ku mutima. Ubanza ariko byagendekeye ababembe cyenda b’Abayahudi. Abari basanzwe bazi uburyo Imana ikunda abayo ikanabakiza ntabwo aribo baranzwe n’umutima wo gushimira. Iyo Yezu yakizaga umuntu indwara y’umubiri yongeragaho ko ari ukwemera kwe kumukijije. Uyu mubembe w’Umunyasamariya umuntu yavuga ko yakize byuzuye ku mubiri no ku mutima.
Nimucyo tube nk’aba babembe, dutinyeke dutabaze Imana tuyibwira tuti : “tubabarire”, “dukize”. Muri izi mpera z’umwaka wa liturujiya, dutinyuke, dusange abaherezabitambo mu ntebe ya penetensiya, maze duhabwe imbabazi z’ibyaha byacu, twuhagirwe, ducye, duhumurire neza Imana na bagenzi bacu.
Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU