Inyigisho: Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?

Ivuka rya Mutagatifu Yohani Batisita: 24 KAMENA 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 49, 1-6; 2º. Intu 13, 22-26; 3º.Lk 1, 17-66.80

Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?

None turahimbaza umunsi mukuru w’ivuka rya YOHANI BATISITA. Na we ni umwe mu bantu babayeho bafite umwihariko mu buzima bwabo. Uko yasamiwe mu za bukuru na cyo cyabaye igitangaza. Uko se Zakariya yahise agobodoka ururimi akimara kumwita izina n’uko abaturanyi bose bazinduwe no kwifatanya n’umuryango wose gusingiza Imana, ibyo byose ni bimwe mu bimenyetso biteye ubwuzu mu buzima bwa YOHANI BATISITA. Byose byagaragazaga rwose ububasha bwa Nyagasani ku buryo n’abantu basanzwe batashidikanyije kubikeka. Basigaranye amatsiko menshi bagira bati: “Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?”.

Ibimenyetso byose byagaragaye kuva mu isamwa rye, byashushanyaga umuhamgaro wihariye yari yaragenewe n’Imana kuva kare. Izina rye ryari ryatatoranyijwe akiri mu nda ya nyina nk’Umugaragu w’ukuri w’Uhoraho Izayi yaririmbye mu isomo rya mbere. Imana yari yaramushyize mu mugambi wayo wo gucungura abantu. Ni uko byari byarateganyijwe ko YOHANI azaba integuza ya YEZU KRISTU nk’uko na Pawulo intumwa yabitwibukije mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Ubutwari bwe bushingiye mu kuzirikana umuhamagaro we no kuwusozanya ishema atanze ubuzima bwe igihe yishwe na Herodi yahamagariraga kwisubiraho no kwitegura kwakira Umwana w’Imana Nzima. YOHANI BATISITA yabaye atyo UMUHANUZI uruta abandi kugeza ku ndunduro yerekana Umwana w’Imana mu mvugo no mu ngiro. Ubuhamya bwe ntibushyikirwa na benshi. Ntiyagarukiye gusa kukwitwa umwana w’Imana nkatwe muri YEZU KRISTU.

Koko rero, kwitwa abana b’Imana biroroshye; kwitabira kumva Ijambo ry’Imana, nta mvune yabyo; kubarirwa mu mubare w’ababatijwe na byo si ibintu bihambaye…Ariko rero, kwiyemeza kuba UMUHANUZI nka YOHANI BATISITA, byo ntibyoroshye! Ubutumwa bwo guhanurira abantu ubashishikariza kureka ibyo bikundira kugira ngo bakire YEZU KRISTU, byo bisaba ubutwari bukomeye. Kuba umuhanuzi nka YOHANI BATISITA, ni ukubaho mu izina rya YEZU KRISTU, ni ukuvuga mu izina rye, ni ukwitwara uko YEZU KRISTU abishaka, ni no kwemera kutagendera mu nzira za gihogera zihuriyemo abantu benshi, ni ugutera intambwe yo gutinyuka kuburira abari mu nzira mbi no kubashishikariza kwisubiraho. Iyo mibereho ya gihanuzi irakomeye cyane kuko ubwoba bwo gutotezwa buturimo kandi ubugwari butwarikamo iyo twahisemo inzira zo kwibera ku isi nk’ibitambambuga bitazi gutandukanya akaro n’akatsi! Kuba umuhanuzi nka YOHANI BATISITA, ni intambara ikomeye ishobora no guhitana umubiri wacu.

Muri iki gihe, YEZU KRISTU ashaka abantu bahagaze neza muri We kugira ngo baheshe Imana Se ikuzo kandi n’abandi barusheho kumumenya bagire ubugingo busesuye buzahoraho iteka. Dusabirane ingabire yo gutsinda ubwoba n’ubugwari kugira ngo ibyiza YEZU KRISTU yatugaragarije bitazononwa na Sekibi tugapfa nabi nta na roho dukijije mu izina rya YEZU KRISTU.

YOHANI BATISITA aduhakirwe. Umubyeyi BIKIRA MARIYA adusabire maze YEZU KRISTU akuzwe iteka mu mitima yacu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho