Inyigisho: « Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka ! » (Lk 7,11-17)

Inyigisho yo ku cyumweru cya 10 gisanzwe, Umwaka C, 2013

Ku wa 09 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

« Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka ! » (Lk 7,11-17)

Bakristu bavandimwe ,

Ijambo ry’Imana tumaze gutega amatwi riratubwira ubuntu bw’Imana n’impuhwe zayo. Yezu yagaragaje impuhwe azura umwana w’ikinege w’umupfakazi. Si umugani cyangwa se igitekerezo. Ni ibintu byabayeho. Yezu yamuzuye ari ku manywa bose babireba. Aho byabereye ni hafi y’irembo ry’umugi wa Nayini, nko mu bilometero 10 mu majyepfo ya Nazareti aho Yezu yakuriye. Turebere hamwe abari bahari n’uko byagenze bityo dukuremo inyigisho itwubaka muri iki gihe turimo.

  1. Turebebamwe mu bari bahari

  • Abigishwa ba Yezu

Birumvikana, umwigishwa ntatana n’umwigisha we. Ahora amukurikiye akamwiga ingendo, imvugo n’ingiro.

  • Abandi benshi bamukirikiye

Hari ababiterwa n’amatsiko bashaka kureba niba ibyo bumvise kuri Yezu ari ukuri. Hari abafite inyota yo kureba uwo ari we no kumwumva.

  • Abahetse umurambo

Buriya ni nk’abagabo bane bagenda bakuranwa. Yezu aregera umurambo akore ku kiriba. Baratangara bahagarare. Ntibisanzwe.

  • Nyina w’uwapfuye

Ni umupfakazi. Yashenguwe n’agahinda, arimo kurira.Icyakora yabyakiriye ntiyitotomba nk’umupfakazi w’i Sareputa twumvise mu isomo rya mbere.

  • Abatabaye

Abantu benshi bo mu mugi wa Nayini baramuherekeje; uriya mupfakazi.

  • Umuhungu w’ikinege

Luka umwanditsi w’Ivanjili ntatubwira izina rye. Ni ukuturembuza ngo ube wahashyira izina ryawe, cyangwa nkahashyira iryanjye. Ijambo Yezu abwira uriya musore natwe riratureba. Arumva ijwi rya Yezu rimubwira riti “Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!”. Arumvira Yezu, yeguke, yicare, atangire kuvuga.

  • Yezu

Ari mu rugendo ajya mu mugi wa Nayini. Nk’uko bisanzwe aherekejwe n’abigishwa be n’abandi benshi bamukurikiye. Ageze hafi y’irembo ry’umugi. Arabona abahetse umurambo bagiye kuwuhamba hanze y’umugi. Aragirira impuhwe uriya mupfakazi wapfushije umuhungu we w’ikinege. Aramuhoza amuhumuriza: “Wirira”. Aregera ikiriba, agikoreho. Ubundi mu mico y’Abayahudi bo mu gihe cya Yezu, ntawe ukora ku muntu wapfuye kugira ngo “atandura”, adahumana. Uwakoze ku murambo byamusabaga gukora imihango yabugenewe no gutanga amaturo kugira ngo ahumanurwe. Mwibuke ya nkuru y’umanyasamariya w’impuhwe (Lk 10, 30-37). Umuntu yaguye mu gico cy’abajura baramuhondagura bamusiga ari intere. Umuherezabitambo n’umulevi banyuze iyo nzira baramubona, ntibamwegera, atari uko bamwanze, ahubwo ari ukwanga kwiyanduza kandi bari bavuye i Yeruzalemu kwisukura. Yezu we aregera ikiriba agikoreho. Afite ububasha ku rupfu.

Arabwira uwapfuye ati “Wa musore we ndabigutegetse, haguruka”. Ijambo rye ryifitemo ububasha. Icyo avuze kibaho. Umusore areguka, yicare atangire kuvuga.

  • Bose

Ni ukuvuga abigishwa ba Yezu n’abandi benshi bamukurikiye, nyina w’uwari yapfuye n’abaje kumutabara, ndetse n’uriya musore. Ni ubwa mbere babona igitangza nka kiriya. Ubwoba burabataha. Baratangira gusigiza Imana bavuga bati “Umahanuzi ukomeye yaduturutsemo,kandi Imana yasuye umuryango wayo”. Iyo nkuru ntibazayihererana, bazayisakaza muri Yudeya no mu gihugu cyose kiyikikije.

  1. Inyigisho twakuramo

Bavandimwe,

Icyatumye Luka yandika iyi nkuru ni uko yabonaga harimo inyigisho yafasha abakristu mu kwemera kwabo. Kuri kino cyumweru, Kiliziya Umubyeyi wacu yayiduhitiyemo, atari ukugira ngo itwigishe amateka y’ibyabayeho muri Isiraheli mu gihe cya Yezu. Ni ukugira ngo itubere ifunguro ridutunga muri ki gihe. Koko rero ubu ngubu, uyu munsi Yezu arakomeza aza muri za “Nayini” zacu, aho dutuye, aho tugenda, aho dukora… Yezu araduhoza, araduhumuriza, aradusubiza ubuzima.

  • Reka twongere turebe Yezu.

Ni ku bwende bwe akora kiriya gitangaza. Uriya mubyeyi ntacyo yamusabye. Abigishwa be ntacyo bamusabye, dore ko nta n’umwe wari uzi ko Yezu ashobora kuzura uwapfuye. Yezu aragenda. Na n’ubu ntiyiyicariye mu ikuzo ry’ijuru, ari hafi yacu. “Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 20). Mu mihengeri tunyuramo, Yezu ntadutererana (Mk 4,35-41). Yezu arabona. Hari abantu bajya bareba ibibi biba ku isi, bahereye aho batuye bati “Ariko ubu Imana irihe, koko ibi bibi byose irabibona, aya marira irayabona, iyi miborogo irayumva? Ko ntacyo ikora?” Ntabwo ari Yezu utareba, ahubwo ni twe tumeze nk’abahumye tutareba ibitangaza Imana yadukoreye kandi ikomeza kudukorera ku buntu bwayo. Nk’uko wa muririmbyi abivuga neza ku bunani, “Ntacyo twatanze, ngo dukunde turame”.

  • Reka twongere dutege amajwi ijambo Yezu atubwira

Yezu ntavuga amagambo menshi. Imyifatire ye n’ibikorwa bye ubwabyo ni inyigisho. Kumureba byonyine birihagije ariko reka twumve ijambo atubwira uyu munsi:“Wirira”.

Uriya mubyeyi yari yahogoye kubera agahinda kandi birumvikana. Yibazaga uko azamera, uko azabaho abuze umwana we w’ikinege. Yezu aramuhoza.

Igihe Yezu ahari, nta kurira. Aho Yezu ari nta mubabaro, nta gahinda ni umunezero. Ntagutegereza ijuru nyuma y’urupfu, ijuru ritangira hano ku isi. Igihe duhuye na Yezu, akatureba, akaduduhumuriza, tukumva ijwi rye riduhumuriza, rikadusubiza amizero:”Wirira”.

Muri paruwasi nakoragamo ubutumwa, hari umukristu wakundaga kwitanga muri gahunda za paruwasi. Ukabona afite ishyaka ry’Ingoma y’Imana kandi akabikorana ibyishimo. Umunsi umwe twaje kujyana mu rugendo rwa kure turaganira. Ambwira akaga yahuye nako muri 1994… ndumirwa. Ubundi nakekaga ko nta kibazo afite; kandi koko ni byo. Ibibazo byose yabihaye Yezu utubwira ati “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura” (Mt 11, 28). Yezu yamuhaye imbaraga n’ibyishimo mu bihe bikomeye. Yaramuhojeje.

Wirira”. Iri jambo turyakire mu mitima yacu; twemerere Yezu aduhoze aduhe n’imbaraga zo kumufasha guhoza ababaye n’abaremerewe n’imitwaro.

Dore irindi jambo rya Yezu dukwiriye guhora tuzirikana “Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!”

Iri jambo naryo ni twe ribwirwa. Hari uwavuga ati « Njye se ko ndi muzima rirandebaho iki ? » Abanyarwanda mu bushishozi bwabo bavuga ko gupfa biri ukubiri. Hari upfa bakamuhamba hari n’upfa ahagaze. Twareba niba turari mu bapfuye bahagaze. Icyakora ntibyoroshye kubimenya kuko ngo « Nta mupfu winukira ahubwo anukira abandi ». Aha niho dukenera inshuti nyanshuti zitugira inama, zikaducyaha. Wenda hari ubwo twarambaraye mu nzangano, ma mashyari, mu gushaka kwihorera, mu busambanyi, mu bujura n’ubwambuzi, mu bwirasi no kurenganya ba nyakamwe, mu bunebwe… « Ndabigutegetse haguruka ». Yezu aratwegera, arabona uko tubaho, n’uko tubanira abandi n’ibyo duhihibikanamo biganisha ku rupfu. Dukurikize urugero rw’uriya musore. Twumve ijwi rye, tweguke, twicare, dutangire kuvuga inkuru nziza.

Bavandimwe, Yezu aje atugana mu migi, imidugudu n’insisiro dutuyemo. Arabona neza amagorwa n’agahinda dufite. Araduhoza. Araduhumuriza. Aradusubiza amizero. Araduhagurutsa. Tumwemerere aduhoze. Tumwemerere aduhagurutse. Twifatanye na bariya bose gusingiza Imana yasuye umuryango wayo ikawuzanira amahoro, ikawuzanira ibyishimo, ikawusubiza ubuzima. Natwe twamamaze Inkuru nziza aho dutuye n’ahahakikije. Tuyamamarishe imibereho yacu, twe Yezu yahagurukije. Tuyamamaze mu magambo, mu nyandiko n’ubundi buryo Imana yaduhaye. Bityo Ingoma yayo yogere hose.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho