Inyigisho: Wemere Nyagasani Yezu, uzakira hamwe n’urugo rwawe

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 6 cya Pasika

Ku ya 27 Gicurasi 2014

 

Ineza, amahoro n’ibyishimo bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bibane namwe. Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya gatandatu cya Pasika, ndifuza ko dufata akanya gato tukazirikana amasomo matagatifu. Ariko ndibanda ku isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa. Iri somo ryatubwiye uko umurinzi w’uburoko Pawulo na Silasi bari bafungiyemo i Filipi ya Masedoniya yakiriye ukwemera Kristu abitewe n’ubuhamya bw’izo mbohe yari ashinzwe kurinda. Nimucyo duhere ku ifungwa ry’izo ntumwa.

1. Pawulo na Silasi bafungwa

Mu gice kibanziriza isomo ry’uyu munsi, batubwira impamvu Pawulo na Silasi bafunzwe. Ndagira ngo twongere tubyibukiranye.

Bari bari mu mugi wa Filipi muri Masedoniya bagenda bamamaza Inkuru nziza ya Yezu Kristu. Umunsi umwe, ngo baza guhura n’umukobwa wari warahanzweho na roho mbi yamuteraga kuvuga ibizaba; ibyo bigatuma aronkera ba shebuja amaronko. Abonye rero Pawulo na bagenzi be arabakurikirana, agasakuza agira ati “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose; barabamenyesha inzira y’umukiro” (Intu 16, 17). Uwo mukobwa yamaze iminsi myinshi abigenza atyo. Ariko Pawulo biza kumurambira; ni ko kubwira roho mbi yari muri uwo mukobwa ati “Mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, ndagutegetse ngo: sohoka muri uwo mukobwa” (Intu 16, 18). Ako kanya iyo roho mbi imuvamo. Ubwo uwo mukobwa ntiyongeye guhanura ukundi. Ba shebuja babonye ko nta nyungu bakimubonaho, bafata Pawulo na Silasi, babashyikiriza abacamanza, babarega guteza imvururu mu mugi wabo. Intumwa rero baziroha mu buroko, bamaze kuzikubita ibiboko no kubarema inguma.

2. Imbaraga z’isengesho risingiza Imana

Muri ubwo buroko, nta kindi Pawulo na Silasi bakoze atari ugusenga. Ntibasengaga basaba ko Imana ibakiza uburoko, cyangwa ibahanira ababubajugunyemo. Ahubwo basengaga basingiza Imana, baririmba ibisingizo by’Imana. Izindi mfungwa ngo zari zibateze amatwi. Birashoboka ko zibazaga ziti “Ariko aba ni bantu ki; ko bahanika ibisingizo by’Imana aho gutaka no gutakamba?”Koko rero Pawulo na Silasi bari bakubiswe, babaye inoge kubera ibiboko kandi bari inguma nsa. Ariko ibyo ntibyababujije gusenga basingiza Imana.

Twumvise rero imbaraga iryo sengesho risingiza ryari rifite. Ngo “ako kanya haba umutingito ukomeye; imfatizo z’uburoko ziranyeganyega, imiryango yose ihita yikingura, iminyururu yari iboshye imfungwa zose iracikagurika” (Intu 16, 26).

Hari abakristu benshi bakeka ko gusenga ari ugusaba gusa. Bishingikiriza kenshi iri jambo rya Nyagasani Yezu: “Musabe muzahabwa…” Ariko bibagirwa ko hari n’irindi sengesho rifite imbaraga nyinshi; ndashaka kuvuga isengesho risingiza Imana. Kimwe mu bintu byinshi Abakarisimatike batwigishije twebwe abakiristu bo muri Kiliziya gatolika, ni ugusingiza Imana. Turabibashimira.

Koko rero Yezu ati “musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa” (Mt 7, 7). Mu gusaba kwacu, ntitukibagirwe no gusaba ingabire yo kugira umutima uhora usingiza Imana, kabone n’igihe dusumbirijwe n’ibibazo n’imisaraba y’amoko yose duhura nayo mu buzimza. Iryo sengesho ry’ibisingizo by’Imana rizaturinda kwiheba, kwinubira no kwijujutira Imana cyangwa se kwibwira ko yadutereranye. Pawulo mutagatifu, mu ibaruwa ye yandikiye Abanyakolosi ni we ugira ati “Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiyirimbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data” (Kol 3, 16-17).

3. “Uramenye ntiwigirire nabi, twese turi hano”

Ngo umurinzi w’uburoko akangutse, yasanze inzugi zose zikinguye, nuko akeka ko imfungwa zatorotse. Ni ko gukura inkota ye ngo yisogote. Ariko Pawulo yaramuhumurije atera hejuru cyane, ati “Uramenye ntiwigirire nabi; twese turi hano” (Intu 16, 28).

Ngubwo ubupfura bw’uwamenye Kristu. Nuko imfungwa igahumuriza umurinzi w’uburoko; uwahemukiwe akababarira uwamuhemukiye; uwicwa akababarira umwishi we; ineza ikaganza inabi; urumuri rukimura umwijima; urukundo rugatsinda urwango; mbese umukiro wa Kristu ugataha mu bantu.

4. “Bategetsi banjye, ngomba gukora iki?”

Ubwo buhamya bwa Pawulo na Silasi bwafunguriye uwo murinzi w’uburoko amarembo y’ukwemera n’umukiro. Koko rero, igihe yumvise ijwi rya Pawulo, umurinzi w’uburoko yasabye urumuri nuko agenda asanga Pawulo na Silasi, abikubita imbere n’ubwoba bwinshi.

Urwo rumuri yasabye twarubonamo igishushanyo cy’urundi rumuri yari agiye kwakira; urumuri rw’ukwemera (Lumen fidei), urumuri rutanga umukiro. Koko rero, amaze kubabaza ati “Bategetsi banjye, ngomba gukora iki ngo nkire?” (Intu 16, 30), Pawulo na Silasi baramushubije bati “Wemere Nyagasani Yezu, uzakira wowe n’urugo rwawe” (Intu 16, 31).

Ngurwo urumuri nyakuri rwabanje kumurikira mu mwujima w’uburoko, igihe intumwa zasengaga zisingiza Imana. None rugiye kumurikira umutima w’umurinzi w’uburoko ndetse rugera no ku rugo rwe rwose. Ni urumuri rwa Kristu; ni urumuri rw’Inkuru nziza ye. “Nuko bamubwira ijambo rya Nyagasani, we n’abo mu rugo rwe rwose” (Intu 16, 32).

Ni urumuri rwakirirwa muri batisimu: “Ahera ko arabatizwa hamwe n’urugo rwe rwose” (Intu 16, 33).

Urwo rumuri rw’ukwemera rutera ibyishimo bitavugwa: “Hanyuma ajyana na Pawulo na Silasi, arabazimanira, yishimana n’abo mu rugo rwe rwose, kubera ko yemeye Imana” (Intu 16, 34).

5. Ubutumwa bwacu

Bavandimwe, urumuri rw’ukwemera n’umukiro umurinzi w’uburoko yakiriye, natwe twararuhawe igihe tubatizwa. Uwatubatije, yaratubwiye ati “Akira urumuri rwa Kristu”. Ese rumeze rute? Aho ntirwazimye? Turushyikiriza abandi dute?

Hari benshi muri iki gihe batubaza bati “Dukore iki, kugira ngo dukire?” Abo tubasubiza iki? Aho tubageza ku irembo ry’ukwemera? Aho natwe tubashyikiriza urumuri rw’ukwemera? Ese twishimiye ko twamenye kandi twemeye Nyagasani Yezu?

Dufite ubutumwa bwo kugeza abandi ku mukiro wa Kristu. Roho Mutagatifu Nyagasani Yezu yasezeranyije abigishwa be, twaramuhawe igihe tubatizwa, ndetse adusenderezamo ingabire ze igihe dukomejwe. Nta kindi twamuherewe kitari ukubera Kristu abahamya no kubwira buri muntu wese ushaka gukira: “Wemere Nyagasani Yezu, uzakira hamwe n’urugo rwawe rwose”.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Mwayiteguriwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho