Inyigisho: « Wowe nkurikira » (Yh 21, 20-25)

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya karindwi cya Pasika, A

Ku ya 07 Kamena 2014

Bavandimwe,

Turitegura umunsi mukuru wa Pentekosti. Twifatanye n’Intumwa na Bikira Mariya mu isengesho. Hari abashoboye gukora « noveni » basaba Dawe kohereza Roho Mutagatifu kugira ngo avugurure isi, kugira ngo avugurure abantu. Dukomeze kwitegura Roho Mutagatifu, tumwemerere atuvugurure, tumwemerere atuyobore.

« Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki ? Wowe nkurikira ».

Ayo ni amagambo Yezu abwira Patero. Muzi ko Petero yihakanye Yezu inshuro eshatu. Yezu amaze kuzuka yegera Petero amubaza incuro eshatu ati « Urankunda ? » Petero amusubiza incuro eshatu ko amukunda. Yezu amugirira impuhwe, aramubabarira ku mugaragaro, bariyunga.

Yezu akomeza amubwira ati « Nkurikira ». Iri jambo yari yararimubwiye bahuye ubwa mbere (Mt 4,19). Yezu aramushishikariza gukomeza urugendo rw’ukwemera bityo akazakomeza abavandimmwe mu kwemera. Mbese yongeye gushimangira umuhamagaro we.

Igihe Petero akizirikana kuri iryo jambo, abona Yohani aje abakurikiye. Petero ati “Ese ko ari njye uhamagaye, uriya we bite ? Arajya he? Ahamagawe na nde?”

Yezu asubiza Petero ati ”Ibya Yohani byihorere. Reba ibyawe. Nkurikira”.

Kugira ngo Petero azashobore gukurikira Yezu, azabifashwamo n’imbaraga za Roho Mutagatifu. Ejo tuzahimbaza umunsi mukuru wa Roho Mutagatifu amanaukira ku ntumwa no kubamwemera bose.

Mbere ya Pentekosti, Patero yarangwaga no kwiyemera. Yumvaga akomeye ashingiye ku ntege ze, ku myaka yari afite, n’ibindi. Niko kubwira Yezu ati “Mwigisha, niteguye kujyana nawe, badufunga cyangwa batwica”. Yezu ati “Petero wikabya. Uyu munsi, isake ntiri bubike utaranyihakana gatatu ngo ntunzi” (Lk 22, 31-34). Ni ko byagenze. Imbere y’abaja n’abagaragu, Petero yemeje ko atazi Yezu, agerekaho indahiro (Lk 22,54-62). Niyo yicecekera. Kuko yaravugaga bakumva imvugo ye ni iyo mu majyaruguru, mu Galileya, intara Yezu yakuriyemo. Muzi ko Yezu bamwitaga umunyagalileya. Ibyo Petero yabitewe n’ubwoba, no gutinya urupfu.

Roho Mutagatifu yasanze Petero n’izindi ntumwa bifungiranye kubera ubwoba. Bamaze kuzura Roho Mutagatifu, Petero na bagenzi be bashize ubwoba, buzura ubutwari barasohoka. Roho Mutagatifi yabahaye kumenya by’ukuri Yezu n’umugambi w’Imana mu bantu. Nuko Petero ahagararanye na ba cumi na babiri afata ijambo atangira kwigisha ko Yezu wishwe ari muzima (Intu 2,14). Ubwoba bwarashize, ukwiyemera kwarashize, amacakubiri yarashize, gushaka imyanya y’ibyubahiro byararangiye. Petero arafatanya n’izindi ntumwa kwamamaza hose ibitangaza by’Imana. Azakurikira Yezu kugeza ubwo yemera kumupfira ku musaraba. Ariko kubera ubwiyoroshye, yanze ko bamubamba ku musaraba nk’uko babambye Yezu. Bamubambye acuramye, i Roma mu mwaka wa 64.

Bavandimwe,

Natwe twahuye ne Yezu araduhamagara, aradutora, turamwemera, turamwemerera, twemera kuba abigishwa be. Twatangiye urugendo rurimo ibyiza byinshi n’ingorane rimwe na rimwe. Kuba umwigishwa wa Yezu, kumukurikira by’ukuri, imbaraga za muntu ntizihagije. Dukeneye imbaraga za Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu niwe uhindura umutima w’ibuye, umutima wanangiye, akawuhindura umutima wumva, umutima ukunda, umutima utanga, umutima witanga.

Wowe nkurikira”. Dukomeze kuzirikana iri jambo Yezu atubwira. Tureke kureba ku ruhande, twibaza iby’abandi. Buri wese Yezu afite icyo amuteganyirije n’icyo amutegerejeho. Umuhanga w’Umugereki witwa Sokarate yari afite umugambi mwiza cyane. Yashishikarizaga abantu kwimenya mbere na mbere. Roho Mutagatifu duhimbaza aduhe kurangwa n’ubushishozi mu rugendo rwo gukurikira Yezu. Aduhe ubutwari bwo kudacibwa intege n’ibyo twumva, ibyo tubona n’ibyo dutekereza. Aduhe ubutwari bwo gushyira mu bikorwa Ivanjili ya Yezu Kristu kugera ku ndunduro nka Petero.

Padiri  Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho