Inyigisho: Yezu « Umugaragu w’Imana » urangwa n’ubwiyoroshye (Mt 12, 14-21)

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 20 Nyakanga 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yezu asohoza ubutumwa bwe. Iragerageza gusubiza ikibazo abantu bibazaga na n’ubu bakibaza : Yezu ni nde ? Ubutumwa bwe abusohoza ate ?

Ivanjili iratwereka uko byagenze Yezu amaze gukiza umuntu waremaye ikiganza. Icyo gitangaza yagikoze ku munsi w’isabato. Abafarizayi babibonye birabarakaza. Basohoka mu isengero bajya inama yo gushaka uko bamwica. Yezu abonye ko banze kumwemera, ko biyemeje kumurwanya ku mugaragaro ava aho ngaho nta guhangana nta nzika. Yezu ntakoresha igitugu n’iterabwoba. Yubaha uburenganzira bwa buri wese. Ushatse aramwemera akamukurikira. Utabishatse yigumira mu mwijima. Icyakora kuba hari abamurwanya ntibimuca intege, ngo bimubuze gukomeza kugeza Inkuru nziza y’umukiro ku bantu. Hari abantu benshi bamushaka.

Yezu rero ajya gukomereza ubutumwa ahandi mu mutuzo. Abantu benshi baramukurikira. Arabakiza bose. Icyakora ababuza kugenda bamwamamaza hose. Si ikuzo ry’isi ryamuzanye ; yazanywe no kuyobora abantu mu bwami bw’Imana. Ni Umwami w’imitima y’abamwemeye.

Ivanjili irakomeza itwereka ko Yezu yuzuza ibyahanuwe na Izayi bimwerekeyeho (Iz 42,1-4).

« Dore umugaragu wanjye nitoreye, Inkoramutima yanjye natonesheje rwose. Nzamushyiraho Roho wanjye, nawe azamenyeshe abanyamahanga ukuri ».Yezu ni umugaragu w’Imana wari utegerejwe. Igihe abatijwe na Yohani mu ruzi rwa Yorudani, Ijwi ryaturutse mu ijuru rirabihamya. Inyigisho ze n’ibitangaza akora nabyo birabihamya.

Izayi ahanura n’uburyo Yezu azasohoza ubutumwa bwe ari nabyo yashyize mu bikorwa nk’uko ivanjili y’uyu munsi yabitweretse.

« Ntazatongana, ntazasakuza, nta n’uzumva ijwi rye mu makoraniro.Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba icyaka. Azakomeza ukuri kuzarinde gutsinda ».

Aya magambo arerekana ko ubwitonzi bwa Yezu atari ubugwari ahubwo ari ubutwari. Aho guhangana n’abatware b’Abayahudi aregera abaciye bugufi, abakandamijwe, « barabiranye ». Bo biteguye kumwumva no kwakira umukiro abazaniye. Urubingo rwarabiranye runyibukije za ndabo Bikira Mariya, igihe yabonekeraga i Kibeho, yerekaga Nataliya akamusaba kuzivomerera ngo zigire ubuzima, zongere zitohe.

Yezu ni we Mugaragu w’Imana uzaniye Inkuru nziza abantu bose, abayahudi n’abanyamahanga. Ubwo butumwa azabusohoza nk’umugaragu wiyoroshya, wicishije bugufi. Atandukanye n’abagenga b’iyi si.

Muri kino gihe Kiliziya niyo ikomeza ubutumwa bwa Kristu. Irashishikarizwa kuba « Umugaragu » wa Nyagasani, nibwo izarushaho gusa na Yezu yamamaza. Aha twibuke ko Kiliziya atari Papa, abepiskopi n’abapadiri gusa. Ababatijwe twese dufite uruhre ku butumwa bwa Kiliziya. Hari ubwo mu butumwa duharanira gushimwa n’abantu, n’abagenga b’iyi si.Ugasanga turibanda gusa ku bikorwa bigaragara, abantu bashima. Ibyo bitandukanye n’uburyo Yezu akora.

Muri iyi si ikigezweho ni uguharanira ubukungu bw’ibintu, ubuzima buzira umuze, ubutegetsi, ibyubahiro. Hari n’abakabya bagashaka buri gihe kwerekana ko bakomeye, ko bakize, bakanyunyuza imitsi y’abakene, bakabasuzugura. Iyo tuvuze umukene, si wawundi utagira amafaranga n’ibindi bikenerwa bya ngombwa gusa. Ni wa wundi abagenga b’iyi si bumva ko ntacyo avuze, ko ntacyo ashoboye, ko ntacyo amaze. Mu bihugu byateye imbere mu majyambere, hari abantu bubahwa, bitabwaho : abana (bamaze kuvuka kuko abagitwiswe kubaho babikesha ubwihangane bw’ababyeyi babo), abantu bato, beza, bafite ingufu n’ubuzima bwiza, bakora, abakinnyi b’umupira ba kabuhariwe (ndetse n’ab’indi mikino na za sinema), abaririmbyi b’ibirangirire. Iyo ukora, ufite icyo winjiza, icyo gihe biba ari byiza. Ariko iyo ugeze mu kiruhuko cy’izabukuru, ugakomeza gusaza cya gihe utagishoboye kugira aho ujya n’icyo wikorera, ukarwara ukaremba, barakwibagirwa ntawongera kukwitaho. Icyo gihe uba ubaye umutwaro ku gihugu, ku muryango. Hari n’ubwo abana wibyariye batongera kukureba.Inshuti zo ziba zaragusezeyeho kera. Mushobora kugira ngo ndakabya. Bigaragara nk’iyo bajya gushyingura umuntu witabye Imana nta muntu n’umwe uherekeje umurambo !

Abakristu dukwiriye kurangwa n’ubushishozi mu butumwa dukora muri iki gihe ntitube ba « nyamujyiyobijya . Nibyo Pawulo yabwiraga Abanyaroma ati « Ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye » (Rom 12,2)

Dusabirane kugira ngo Roho Mutagatifu abidushoboze.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho