Inyigisho yo ku Cyumweru cya 23 gisanzwe

Imana yadutorewe kuba imiyoboro y’Umukiro wa bose

Bavandimwe, iki cyumweru cya 23 gisanzwe kiradukangurira kunoza umubano mwiza mu bantu tumurikiwe n’Ivanjili ya Yezu Kristu.

Mu isomo rya mbere, Uhoraho atweretse ko akiza muntu akoresheje muntu mugenzi we. Umukiro Imana yatugeneye iwunyuza ku bantu, by’ikirenga ku Mwana wayo wayo w’ikinege Yezu Kristu wigize umuntu agatura muri twe nta na kimwe atwitandukanyijeho keretse icyaha.  Ni muri icyo cyerekezo, Uhoraho yahamagariye umuhanuzi Ezekiyeli kuba umuyoboro w’ubuvandimwe, umukiro n’ ubumwe mu muryango w’Imana. Uhoraho abwira Ezekiyeli ati «Nawe rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye. Ndamutse mbwiye umugome nti “Wa mugome we, ugiye gupfa”, naho wowe ntumuburire ngo ahindure imyifatire ye, uwo mugome azapfa azize ikosa rye, kandi ni wowe nzaryoza amaraso ye. Ariko nuramuka umuburiye ntazibukire imyifatire ye mibi ngo ahinduke, uwo mugome azapfa azize icyaha cye, naho wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe» (Ez 33,7-9).

Ibi ni nabyo Yezu yasubiyemo, arabinonosora kandi abiha icyerekezo gishya ati «Umuvandimwe wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva uzaba ukijije uwo muvandimwe. Natakumva uzashake umuntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo ibyo bikiranurwe n’abagabo babiri ucyangwa batatu. Niyanga kumva abo ngabo ubibwire ikoraniro. Niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk’umunyamahanga n’umusoresha (Mt 18,15-17).

Kubana kivandimwe, mu ituze, ubworoherane no mu mahoro, haba muri sosiyete cyangwa se muri Kiliziya bisaba ko buri wese abigiramo uruhare. Ntawe ukwiye kwigira indorerezi cyangwa se ntibindeba cyangwa se kamara. Mu miryango yose abantu ni magirirane kandi baruzuzanya. Muri uko kunganirana, hari ubwo sekibi ababibamo urunturuntu, amacakubiri cyangwa amakimbirane. Uhoraho ahamya ko uwegereye umubandimwe we uri mu ikosa cyangwa mu cyaha akamuhana, akamukosora yiyoroheje kandi atamwandagaje aba akijije ubugingo bw’uwo muvandimwe. Yezu we anashimangira ko aba anamubohoye mu isi no mu ijuru. Yezu yaduhaye ububasha bwo gucagagura ingoyi z’icyaha no kubohora abandi bakaba abigenga mu ngoma y’ijuru.

Kuzimura, kuvugaguzwa, guteranya, gutaramana mu bandi uwacumuye, kwandagaza umunyabyaha, gusebanya, kwenyegeza umuriro w’urwango, gukabiriza icyaha cyagaragaye ku wundi, guca igikuba no kwicecekera ukarebera, ukareka uri mu kibi akakirundukiramo…ibi bifatwa, imbere y’Imana nk’ubugambanyi, ubwicanyi n’ubugiranabi! Birakomeye bavandimwe, tuzabazwa byinshi imbere y’Imana niba: hari abarenganywa tukinumira; niba hari abavandimwe tuzi babana nabi duturanye ntitugire icyo dukora ngo tubunge; niba hari abapfira mu bupagani no mu byaha ntitubamenyeshe Yezu Kristu mu mvugo n’urugero rwiza ruranga ababatijwe; niba dushyigikira ikinyoma cyangwa niba tukibona tukinumira…tuzabibazwa n’Imana yo Mucamanza w’ikirenga kandi utabera! Kiliziya, ni ukuvuga ababatijwe twese dufite ubutumwa bukomeye bwo kwegera abantu bose, baba abategetsi baba abayoborwa tukabahwitura igihe barimo gutandukira cyangwa se kuyoba. Ibi ariko bisaba kwambaza no kumvira Roho Mutagatifu kugira ngo aduhe imyitwarire, imvugo n’uburyo buhwitse bwo kugorora, kunga no guhwitura nokwegera abo bose. Kiliziya ntiyobewe ko hari n’abana bayo bahatoterezwa cyangwa se bakavutswa ubuzima bwabo bazira guhwitura abanyamaboko bari mu buyobe n’ingeso mbi. Tuzi uko Mutagatifu Yohani Batisita yaciwe umutwe azira kwamagana ubusambanyi n’ubuhehesi bwakorwaga n’umwami! Na Yezu ni yo yabaye inzira ye: inzira y’umusaraba , wo watsinze ikinyoma cya rupfu na nyirarwo Sekibi, hakaba harimitswe Yezu Kuri kw’Imana na muntu watsinze akazuka, akaba ari muzima iteka ryose.

Mu gukiza abandi tubakura mu bibi barimo tubereka urumuri rwa Kristu,dusabwa mbere na mbere guhinduka, gushira amanga no kwitwara koko nk’uwamenye cyangwa se uwahuye na Kristu. Akenshi abo dukangura cyangwa se twereka umurongo mwiza w’urumuri rwa Kristu ntibatwumva kuko baba batuziho natwe intege nke ndetse  rimwe na rimwe ingeso mbi. Ibi biri mu bidindiza isakara ry’Ivanjili ya Kristu. Ni gute wakwereka undi urumuri kandi wowe ukiri mu mwijima? Ni gute wabuza umuntu kurya ruswa kandi ari wowe uyimushyira, cyangwa nawe uyirya? Ni gute wabuza umuntu kubeshya no kwambura kandi ari wowe bibarizwaho? Dusabe inema yo kugarukira Imana kugira ngo tubone kugarura abandi Kuri Yo.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze tubwirizwe n’Imana, dukunde ibitunganye kandi tunogerwe n’ubuzima iduha mu Mwana wayo Yezu Kristu.

Padiri Théophile NIYONSENGA/ Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho