Inyigisho yo ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose, 2013

Inyigisho yo ku  Munsi Mukuru w’Abatagatifu bose, 2013

Ku ya 01 Ugushyingo 2013Yateguwe na Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Amasomo : Hish 7,2-4.9-14 ; 1 Yh 3, 1-3 ; Mt 5,1-12a

__________________________________________

 

Bavandimwe,

Dore umunsi utagira uko usa. Dore umunsi mukuru dufatanyije na Kiliziya yose mu kwizihiza abatagatifu bose.

Ni umunsi mukuru duhimbazaho amizero y’abayoboke ba Nyagasani bakora uko bashoboye ngo mu byishimo n’amagorwa by’ubu buzima, bahore banogeye uwo bemeye kandi bagerageza gukurikiza, ari we Yezu Kristu.

Uyu munsi abo bose Kiliziya irababwira, ati « Ntimukurikiye umuyaga, ntimuruhira ubusa ; ubudahemuka bwanyu buzigamiwe ikamba iruhande rwa Nyir’Ubutagatifu ubuziraherezo ». Koko rero, guhimbaza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose bidutera natwe umwete wo gutota inzira y’ubutungane.

Uyu munsi, ntabwo duhimbaza ba batagatifu banditse muri kalindari ya liturujiya gusa. Turahimbaza imbaga itabarika, wenda itarasize izina ngo ryandikwe mu gitabo cy’amateka ya muntu. Turahimbaza ya mbaga itabarika, wenda itigeze isiga isura yabo ku mashusho cyangwa ku mafoto.

Uyu munsi, turibuka ko abatagatifu atari ibimanuka. Ni abantu bari rwagati muri twe, abo tuvukana, tubana, dusangira akabisi n’agahiye ; abo duhurira mu nzira z’ubuzima bwacu. Mbere y’uko batura ijuru, babaye abaturage b’iyi si. Ariko bakaba bari bafite ibanga, bafite umwihariko. Bahoraga bamesa amakanzu yabo mu maraso ya Ntama.

Dutekereze abana baharaniye gutunganira Imana n’ababyeyi. Batoye isengesho, barumvira, bafatira urugero ku Mwana Yezu. Nta we bigeze bahutaza cyangwa ngo batuke, cyangwa ngo basuzugure. Nta cyo bigeze bangiza. Bamwe bagize ingorane z’ubuzima, bararwara, barahohoterwa, abandi baricwa. Bitabye Imana mu buto bwabo, ariko bagenda bazira inenge, none bahawe intebe y’ubukuru mu Ngoma y’ijuru.

Turahimbaza rwa rubyiruko, narwo rwaharaniye ubuziranenge. Ntirwapfushije ubusa ingabire Umuremyi yaruhunze. Maze baharanira guhindura isi nziza bakoresheje ubumenyi, ubuhanga n’imbaraga zibaranga. Bamwe batabarutse barababaye cyane, ariko ntibigeze batatira igihango bagiranye n’Uwabatoye. Batabarutse bavuye ku rugamba rw’ubu buzima, barwanya ikibi aho kiva kikagera, bimika ineza, urukundo n’amahoro. Barwanyije irari ry’umubiri n’iry’isi, bimika ubusugi n’ubumanzi ; banyurwa n’ibyo batunze. Nyagasani yabagororeye kwicarana na Ntama.

Uyu munsi, turahimbaza ba babyeyi, abagore n’abagabo ; ba bandi baharaniye kwimika urukundo mu ngo zabo, mu miryango yabo, mu baturanyi babo, byose babigirira Nyagasani. Ntibavugije impanda ngo barebwe cyangwa bavugwe n’ibinyamakuru by’amoko yose. Ariko babaye ababyeyi beza, maze batoza abana babo umuco w’ubupfura n’ubudahemuka kuko nabo bari imfura n’indahemuka kuri Nyagasani. Ntibigeze birengagiza ababaganaga bose, basangiye na bose nta we baheje. Wenda barababaye, cyangwa barababajwe, ariko ntibigeze bijujutira ubuzima, ahubwo biyemeje kubera abandi abatabazi no kubereka imbabazi n’impuhwe. Imana yarabahamagaye isanga bayinogeye. None yabambitse ikamba ry’abatsinze.

Bavandimwe,

Uyu munsi, turahimbaza abantu bose, abakire n’abakene, abana n’abakuru, abihayimana n’abalayiki, abashatse n’abatarashatse ; turahimbaza abantu b’ingeri zose, b’amoko yose, b’indimi zose, b’amahanga yose, b’amateka yose… bagerageje kugera ikirenge cyabo mu cya Yezu Kristu. Maze igihe bahamagawe n’Uwabahanze, asanga barabayeho mu bwizere bwo gutungwa na We, bakeye ku mutima, basonzeye ubutungane, barabibye amahoro, barabaye intumwa z’impuhwe, baratotejwe bazira ubutungane, none ngabo baranezerewe, barishimye kuko bahawe ingororano mu Ngoma y’ijuru.

Bavandimwe,

Duhimbazanye ibyishimo bitagatifu ibi birori byahuje isi n’ijuru. Duhimbazanye ibyishimo amizero y’uko ubutungane duhamagariwe butarenze ubushobozi n’imbaraga byacu. Nimuze dusabe abo bavandimwe bacu dushagaye uyu munsi. Batubwire rya banga ryabaranze. Badutere ishyari n’inyota by’ubutungane. Badutere imbaraga zo gukurikira Yezu Kristu ubudasubira, ubudasubira inyuma. Maze twese imbaga y’abemera, niturangiza urugendo rwacu hano ku isi, tuzahurire i Jabiro kwa Jambo, tumushengerere ubuziraherezo.

Nimugire mwese umunsi mwiza w’Abatagatifu bose.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

(Mushobora no gusoma indi nyigisho ijyanye n’uyu munsi yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho