Inyigisho ziboneye

Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya 9 Gisanzwe A, 6/06/2020

 2 Tim 4, 1-8; Zab 71 (70), 8-9,14.15ab,16-17, 22; Mk 12, 38-44.

Tumaze inyigisho iboneye Pawulo intumwa yageneye Timote. Uwo mwana yibyariye ku bwa roho, ashishikajwe no kumugezaho impanuro zijyanye n’ubutumwa yatorewe akiri muto. Tubizirikane maze natwe dushake inyigisho ziboneye zakiza aho dutuye.

1.Timote Umukuru wa Kiliziya ya Efezi

Amateka atubwira ko Timote yaramburiweho ibiganza na Pawulo maze aba umukuru wa Kiliziya ya Efezi. Birazwi ko Timote yabaye Umwepisikopi wa Efezi ndetse atorerwa kuba umukuru mukuru mu turere twari dukikije ako gace.

Mu gihe Pawulo yiyumvagamo ko ibihe byo kurangiza ubu buzima byegereje, yihatiye gusigira abakuru bose amabwiriza ahamye ashingiye ku Nkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Ayo mabwiriza ye na n’ubu tuyagenderaho. Akubiye mu mabaruwa menshi yandikiye za Kiliziya yari yarashinze hirya no hino.

2.Atanga inyigisho ziboneye

Mu gace twasomewe none, Pawulo yibutsa Timote kuzakomera ku nyigisho ziboneye. Ni mu gihe hari hagwiriye ibitekerezo byinshi bibusanye n’Ivanjili ya Yezu Kirisitu. Inyigisho ya Pawulo natwe idufitiye akamaro kuko inyigisho z’ubuyobe ntizigeze zitezuka mu isi. Umukuru wa Kiliziya we icyo agomba gukora, ni uguhagarara ku kuri kw’inyigisho iboneye. Umukuru wa Kilziya ntashobora kwituramira mu gihe aho ahagarariye hakwira ibitekerezo bigamije kuyobya abantu.

Pawulo ati: “…hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo, n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha, maze ukuri bakakwima amatwi yabo, ngo bahugukire ibitagira shinge”. Pawulo intumwa yarebaga kure. Abwirijwe na Roho Mutagatifu yaraduhanuriye.

Ni byo koko, kenshi na kenshi mu isi hagwiramo inyigisho z’amanjwe zidafasha abantu kubaho mu bwisanzure n’ubwigenge bw’abana b’Imana. Kandi abakwiza izo nyigisho usanga ari abantu bakomeye ku isi. Ni abafite amafaranga basa n’abagenga iyi si. Abo kandi ni n’abafite imbaraga za gisirikare bashaka ko icyo bavuze aba ari cyo gikorwa mu isi kabone n’aho cyaba gihindanya izina ry’Imana kigapyinagaza bene muntu!

3.Ntayobowe n’isi

Mu bihe byose umukuru w’ikoraniro, asabwa kwemera kumurikira isi. Isi si yo igomba kumurikira abatorewe imirimo ya gitumwa. Abo bahamagrirwa kumenya ububasha bahawe igihe baramburirwaho ibiganza bakirinda gupfukirana ibyo Roho wa Nyagasani ashaka kubakorerana. Bahmagarirwa kwigisha no gutota. Pawulo ati: “…amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura”. Izo mbaraga ntawe ushobora kumenya ko azifitemo iyo yagize ibyago, uburangare cyangwa ubujiji agahoberana n’isi. Na none iyo iby’isi ari byo byamukuruye akiberaho yaranywanye n’isi imutamika ibyayo, arazindara akabura imbaraga zo kuvuga mu izina ry’uwamutumye Yezu Kirisitu.

4.Ni maso muri byose

Pawulo agira inama intore y’Imana ati: “Wowe rero urabe maso muri byose, wiyumanganye ibitotezo, ushishikarire kogeza Inkuru Nziza, urangize neza ubutumwa bwawe”. Kurangiza neza ubwo butumwa, kuri benshi byabaye kwicwa. Bamamaje Yezu Kirisitu barwanya inyigisho z’ubuyobe maze isi irabanga ibabamba nk’uko yabambye Umwami w’Amahoro Yezu Kirisitu. Muri iki gihe, isi iratureshya akenshi tukazindara tukibagirwa icyo twatorewe.

5.Si umufarizayi

Yezu Kirisitu ntashaka ko duhinduka nka ba Bafarizayi yakomeje kwiyama. Abo ni abigishaga iby’iyobokamana bakiga kandi bakigisha amategeko nyamara Yezu aje baramurwanya batangira kumutega imitego. Ibyo bize byose byabaye imfabusa kuko barwanyije Ukuri k’Umwana w’Imana. Ikindi kandi iby’isi byari byarabazindaje batakimenya umukene ngo bamuvuganire. Bari barisinziriye mu byubahiro byabo bakibwira ko ubwo bubaha Imana.

6.Dukurikize intumwa n’aba-Kirisitu ba mbere

Ibihe turimo basaba ko tugaruka ku ngingo zikomeye Intumwa zasize zidusobanuriye. Dukwiye kumenya ubuhamya bw’intumwa n’abakirisitu ba mbere. Intambara barwanye, ntaho natwe twayihungira. Twemere tuvuge mu izina rya Yezu Kirisitu. Duhore dusaba imbaraga zo kumukomeraho. Twese aba-Kirisitu dutabaze Roho Mutagatifu adushoboze gukomera kuri Yezu Kirisitu tutazavaho tumira bunguri ibyo isi ishaka kudutamika kandi nyamara nta mukiro bituzanira.

Yezu Kirisitu wadupfiriye nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Noruberi, Klode, Bonifasiya Rodirigezi, Rafayile Gizari, Mariselini Shampanya, Aritemiya na Pawulina bahowe Imana, bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho