Inyokomuntu yibagirwa vuba

TUZIRIKANE KU IJAMBO RY’IMANA RYO KU WA 28 WERURWE 2019: UWA KANE W’ICYUMWERU CYA GATATU CY’IGISIBO: Jr 7,23-28; Lc 11,14-23.

Bakristu namwe bantu b’Imana muyishakashakana umutima utaryarya, nimwishimire ko Imana ibakunda kandi ibafiteho umugambi: kubabera Imana namwe mukayibera umuryango w’abana yishimiye. Icyo musabwa ni ukubahiriza amabwiriza yayo no guhora muzirikana ibyiza n’ibitangaza ihora ibagirira.

Aka gahinda Imana igaragaza mu magambo y’umuhanuzi Yeremiya, gafite ireme kandi ni ibintu bibaho kenshi kuko inyoko muntu yibagirwa ubuntu bw’Imana vuba. Ni bangahe bibagiwe uko Imana yabarinze inkota y’urupfu ubu bakaba babaho nk’abatazi Imana? Ni bangahe Imana yakijije indwara n’ubumuga bunyuranye nyamara bakaba barisubiriye mu ngeso zanduriramo izo ndwara cyangwa se zikurura ubwo bumuga? Ni bangahe bibagiwe aho Imana  yabakuye mu ijuri ry’ibibazo n’ingorane baracemerewe, barihebye, barabuze ayo bacire n’ayo bamira, ubu bakaba bitwara nk’abadashaka kumenya ukuboko kw’Imana mu buzima bwabo, bemeza ko bihagije badakeneye ubuvunyi bw’Imana? Ingero ni nyinshi buri wese yakwiha ize.

Bantu b’Imana, ese muzishimira ko Imana ibabwira iti: “uyu muryango ufite ijosi rishingaraye, nta kuri kubaranga, unyubahisha akarimi gusa”? Oya ntibikwiye rwose! Igikwiye ni ukuyigarukira maze mukagendera mu nzira ze! Ngaho rero bantu b’Imana “nimwumva ijwi rye ntimwinangire umutima”. Bantu b’Imana dutakambire Yezu Kristu atwirukanemo roho mbi zidutera kwinangira umutima.

Ububasha n’ubushobozi bwo kwirukana roho mbi, Yezu abukomora ku bumana bwe, kandi nta shitani n’imwe yamurusha imbaraga. Yezu Munyabushobozi, sura abantu bawe ubirukanemo roho mbi y’urwango, roho mbi y’ubwibone, roho mbi y’ubwikanyize, roho mbi y’ubusambo, roho mbi yo gukenesha abandi, roho mbi y’ubugambanyi, roho mbi y’ubugiranabi, roho mbi ibashumuriza ingeso mbi z’amoko yose (uburaya n’ubwombanzi, ububandi n’ubusuma, ubusambanyi n’ubusambo, ubuhahara no guhaya, ubwirasi n’ubwinazi,…). Duhe kurinda ubuzima bwacu nk’uko umunyabwenge arinda inzu ye, abantu be n’ibintu bye.

Ndagushimiye Nyagasani Yezu kuko wemeye kubohora ihanga ryawe, ca imirunga y’ibidutanya wubake ikiraro kiduhuza, sibanganya isoko y’intonganya uvubure isoko y’imico myiza n’imvugo nziza, maze Nyagasani utubumbire hamwe kugira ngo turwane dushyigikiwe nawe.

Mwese mukomeze muhate inzira ibirenge mu mitima yanyu mugana guhimbaza mu byishimo ibirori bya Pasika ya Kristu. Pasika 2019 ntizasige ukiri mu kahise wahozemo warabaswe n’imbaraga za Sekibi. Mu izina rya Yezu Kristu, bohoka, bohoka, bohoka!!!!! Hinduka urangamire umukiro Kristu yakuronkeye ku rupfu n’izuka bye bitagatifu.

Padiri NKUNDIMAMA THÉOPHILE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho