Inyuma ya Yezu, wowe urashaka iki?

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 2 cya Pasika, ku wa 17 Mata 2015

AMASOMO: Intu 5, 34-42;  Yh 6, 1-15

« Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi zizira izina rya Yezu. »

Amasomo yo kuri uyu wa gatanu w’icyumweru cya kabiri cya Pasika, araduha umwanya wo kuzirikina kucyo tugamije mu gukurikira Kristu wazutse duhimbaza muri ibi bihe bya Pasika akanadufasha kumva neza uruhare rwacu mu mukiro w’abavandimwe bacu atwereka ko Imana ihera kubyo yaduhaye maze igasesekaza ibyiza mu bana bayo.

Inyuma ya Yezu, wowe urashaka iki ?

Bavandimwe muri ibi bihe turimo tubona benshi bagaragaza ko bakurikiye Yezu. Ni ngombwa rero kuzirikana ku mpamvu z’ubwo buyoboke bwacu, kuko uranyura aha ugasanga itsinda rivuga Yezu uwo, waca hirya ukabona irindi, ibyo bikadutera kuzirikana neza icyigamijwe nyuma y’ibyo tubona inyuma.

Reka tubirebe dufashijwe n’amatsinda abiri twumvise mu masomo ya none :

  1. Itsinda ry’Intumwa twumvise mu isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa

  2. Itsinda ry’abantu benshi twumvise mu Ivangili bari bakurikiye Yezu babitewe n’uko babonaga ibimenyetso yezu yerekanaga akiza abarwayi.

Ayo matsinda yombi akurikiye Yezu ariko ibyo tubona bagambiriye biratandukanye. Intumwa nyuma yo guhabwa Roho Mutagatifu, zahisemo kutagira ikindi zizirikaho kitari ukwamamaza Inkuru Nziza y’izuka rya Yezu, wishwe amanitswe ku giti. Bemera kubabazwa no gutotezwa ku buryo bwose ariko ntibahwema kwamamaza ibitangaza by’Imana mu Mwana wayo w’Ikinege Yezu : « Tugomba kumvira Imana kuruta abantu » (Intu5, 29). Nta kindi rero barangarije kitari kitari ukwamamaza hose iyo Nkuru Nziza y’Izuka rya Kristu.

Ku rundi ruhande turahabona ikivunge cy’abantu cyomye mu nyuma Yezu kubera ko cyamubonagamo inyungu (indonke) zitandukanye n’icy’ikingenzi bagombye kumushakira. Ikimenyimenyi ni uko byarangiye Yezu abacitse ahungira ku musozi (Yh6, 15).

Bavandimwe, natwe twese dukurikiya Kristu muri iki kinyejana cya makumyabiri na kimwe, aka ni akanya tubonye ngo tuzirikina impamvu dukurikiye uwo Mukiza. Ese aho naba ndi mu ruhande rw’Intumwa cyangwa mu ruhande rw’ikivunge twabwiwe ?

Aha buri wese akwiye kwibaza impamvu yakurikiye Yezu. Kuki ndi umukristu? Kuki nsenga? Kuki mpabwa amasakaramentu ? Kuki ndi muri korali ? kuki ndi mu muryango uyu n’uyu ? Kuki nabaye padiri ? Kuki nabaye umubikira cyangwa nshaka kuba we ? Aho sinaba nshishikajwe n’inyungu zo kuri iyi si gusa? Yezu adusaba gukomeza urugendo, ntiduhagararire ku bimenyetso gusa. Tugatera intambwe mu rugendo rw’ukwemera tukagera ku kuri ibyo bimenyetso bishushanya tuzirikana ko icyazanye Kristu mu isi atari ugukemura ibibazo by’imibereho y’abantu. Icyamuzanye ni ukuyobora abantu ku Mana.

Niba rero nawe wemera imibabaro n’ibitotezo, ukemera kubaho utarwanya Imana mu mibereho yawe : mubyo uvuga no mubyo ukora ; ahubwo ugashishikarira kwamamaza Inkuru Nziza y’Izuka rya Kristu, ishime unezerwe !

Niba kandi ukurikiranye izindi nyungu, amafaranga, icyubahiro, kuvugwa no kugaragara neza, kurya imigati ugahaga, kubaho mu buzima butakugoye, guhunga umusaraba n’ibindi nkibyo by’amanjwe ; hinduka wemere Inkuru Nziza !

Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri

Bavandimwe burya Imana yifashisha abantu ngo igeze kuri bose ibyiza byayo. Yezu Kristu mu gitangaza twumvise yakoze cyo kugaburira kiriya kivunge cy’abantu yifashishije imigati n’amafi umwe mu bari bamukurikiye yari yitwaje, nuko arabitubura agaburira imbaga y’abantu.

Ibyo biradufasha kumva neza ko Imana ikoresha ibintu bisanzwe ikabihindura isoko y’umukiro. Niko ibigenza mu masakramentu. No mu buzima bwa buri munsi, ikoresha ururimi rwacu igahoza abababaye, igahumuriza abihebye, ibitangaza bigakorwa mu izina rya Yezu. Ikoresha amaguru yacu igasura abarwayi n’imbohe, ikagirira neza bagenzi bacu.

Kuva kera kugera n’ubu, Yezu akeneye amaboko yacu, amaguru yacu, ubwenge bwacu, ubukungu bwacu kugira ngo umukiro atuzaniye ugere ku bandi.

Bavandimwe natwe dukurikize urugero rwa kariya gahungu kemeye ko impamba kizaniye itunga ikivunge cy’abantu maze natwe tureke Imana itwigarurire, iduhindure ibikoresho byayo mu gusesekaza umukiro wayo kuri bose nta zindi nyungu tugamije zitari uko ingoma ya Kristu wazutse yogera hose, muri bose kandi ku buryo bwose budushobokera, turangwa n’ukwemera n’umurava nk’ibyaranganga intumwa za Kristu. Nuko nkuko itiyo inyuramo amazi avuye ku isoko akagera kubayakeneye bose, natwe twemerere Imana itunyuzeho ingabire zayo zisesekare kubo yazigeneye.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE.

Padiri Emmanuel NSABANZIMA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho