Inyigisho yo ku wa kane w’ivu, tariki ya 18 Gashyantare 2021
Amasomo: Ivug 30, 15-20; Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6; Lk 9, 22-25
Bavandimwe muri Kristu Yezu, Igisibo cyiza kuri twese.
None ni umunsi wa kabiri w’igisibo. Ejo hashize hari ku wa gatatu w’ivu umunsi utangira igihe gikomeye cy’Igisibo. Muri iki gihe kidasanzwe Kiliziya Umubyeyi wacu idusaba kugendana na Yezu Kristu mu rugendo rwe yakoze rw’inzira y’umusaraba ajya kuducungura. Ni urugendo rw’iminsi mirongo ine rutuganisha kuri Pasika ya Kristu ari na yo Pasika yacu. None rero ni umunsi wa kabiri muri urwo rugendo rw’iminsi mirongo ine turebera kuri Kristu wababaye ngo aducungure. Tuzubakira ku mashyiga atatu nk’uko tubizi ari yo : Gusenga, gusiba cyangwa kwigomwa ndetse no gukora ibikorwa by’urukundo.
Mu ntangiriro y’igisibo usanga twese twafashe imigambi myinshi mu mubano wacu n’Imana tugamije kuyigarukira no guhinduka. Ibyo birakwiye, ni na ngombwa ko mbere yo guhimbaza Pasika twazisuzuma tukareba niba koko hari icyo twagezeho. Ndabatumirira ariko kudafata ingamba n’imigambi myinshi cyane. Igishuko tujya tugwamo ni ugutangirana imigambi myinshi n’umuvuduko muremure ariko nyuma y’igihe gito tugasubira ha handi twahoze cyangwa tukagwa munsi y’aho twari turi! Dufate imigambi micye ibiri cyangwa itatu y’ibyo twahindura mu buzima bwacu tugamije kugarukira Imana no gushimisha Yezu wababaye ngo adukize.
Amasomo matagatifu ya none arabidufashamo. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko turasabwa natwe uyu munsi guhitamo inzira ikwiye izatugeza ku mukiro.
Bavandimwe, mu buzima bwacu bwa buri munsi hahora hagaragara inzira ebyiri ku buryo tuba dusabwa guhitamo. Ndabatumirira guhitamo inzira nziza, inzira y’umukiro, inzira y’urukundo rw’Imana. Ibyo biradusaba kurebera kuri Yezu, biradusaba natwe kwikorera umusaraba wacu wa buri munsi kugira ngo tubashe guhitamo neza nk’uko Inkuru Nziza ya Yezu Kristu yabitubwiye. Ntitukagamburuzwe n’uducogocogo tw’ubuzima bwa buri munsi. Niba dushaka kurokora ubuzima bwacu, niduheke umusaraba wacu wa buri munsi tunyure mu nzira Yezu yanyuzemo kandi tumurebereho.
Ndabifuriza Igisibo gihire cyo guhinduka no kugarukira Imana.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Rémy Mvuyekure