Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya kane cya Pasika 08/05/2020
Amasomo: Intu 13,26-33; Zab 2,1.7 bc, 8-9, 10-11 ;Yh 14,1-6
« Yezu ni We nzira rukumbi igeza ku Mana Data »
1.Ibikorwa by’intumwa nyuma y’urupfu rwa Yezu
Bavandimwe, dukomeje gusoma igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, aho tuzirikana muri rusange ikorwa by’intumwa nyuma y’urupfu rwa Yezu, n’inyigisho ya Pawulo intumwa kuri Sabato ubwo yari i Antiyokiya ho muri Pisidiya ku buryo bw’umwihariko. Nk’uko iki gitabo cyibitubwira kandi, Paulo uyu ni we iki gitabo cyitaga Sawuli mbere yihinduka rye. Ni wa wundi watotezaga Kiliziya ya Kristu, ajujubya kandi yica abigishwa ba Nyagasani (Intu 9, 1). Pawulo yaranzwe n’ibikorwa byinshi kandi bigayitse nko kumunga ukwemera kw’abakristu, afata abagabo n’abagore akabaroha mu buroko (Intu 9, 2). Ni wa wundi wemeye ko Stefano yicishwa amabuye ahorwa izina rya Kristu (Intu 8, 1). Ariko kuva aho ahuriye na Yezu wazutse mu nzira yerekeza i Damasi (Intu 9, 1-19), yarahindutse kandi koko abikora atari nk’umucancuro ! Yarahindutse, yemera Yezu Kristu kandi anamumeyesha abandi. Yasobanukiwe neza ko Yezu ari We koko “Inzira, Ukuri n’Ubugingo”. Dore nguyu rero aramamaza ashize amanga kandi agashyikiriza abandi Inkuru nziza y’umukiro. Arahamagarira abatari bamenya Yezu Kristu kumumenya no kumwemera kugira ngo na bo baronke umukiro muri We.
Pawulo rero, mu nyigisho ye ya mbere twumvise ku munsi w’ejo, arahamya ashize amanga ko Imana yazuye Yezu Kristu, wishwe amanitswe ku giti cy’umusaraba. Arahamya ko muri Yezu wapfuye akazuka Imana yasohoje Isezerano yari yaragiranye n’abasokuruza ingoma ibihunbi: Iyo ni yo Nkuru nziza aje kubamenyesha. Ni ryo jambo ry’umukiro agejeje haba ku ba Israheli, bo rubyaro rwa Abrahamu, haba no ku batinya Imana. Arahishura ku buryo bwuzuye urukundo Imana yageneye bene muntu muri Yezu Kristu nk’uko byanditswe muri Zabuli “Uri umwana wanjye nakwibyariye uyu munsi” (Intu13, 33).
2.Akuzuye umutima gasesekara ku munwa
Burya koko ngo «akuzuye umutima gasesekara ku munwa». Natwe abamenye Yezu Kristu, natwe abahuye na We mu nzira z’ubuzima bwacu, natwe abakiriye umukiro atanga, ntidushobora kwihererana iyo Nkuru nziza: ibyiza ntibihishwa ! Nka Petero na Yohani, natwe “ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira” (Intu 4, 20). Duhamagariwe gushyikiriza abandi iyo Nkuru nziza. Duhamagariwe kumenyesha Yezu abatari bamumenya. Uyu munsi ni twebwe intumwa za Yezu Kristu muri bagenzi bacu cyane cyane mu bataramumenya, ndetse n’abamumenye ariko ibishuko by’isi iyi bikabahuma amaso bakamwirengagiza. Nitwebwe Imana yasohoreje Isezerano, kandi ni twebwe dutwariye Kristu iyi Nkuru nziza kugira ngo n’abandi ibagereho.
3.Yezu, Inzira, Ukuri n’Ubugingo
Bavandimwe, iyo umuntu ari ku rugendo cyane iyo agana aho atazi neza, hari ubwo ayobagurika! Ariko kandi iyo agize amahirwe akaba azi gusoma, yifashisha ibyapa byo ku mu handa bikamuyobora cyangwa se akayoboza. Mu rugendo rero ingorane umuntu yahuriramo na zo hari ubwo zijya ziba nyinshi: gucika intege, kunanizwa n’urugendo, ndetse n’ibindi byinshi. Natwe rero mu buzima bwacu nk’abakristu turi mu rugendo rugana Imana, kandi ntituzatuza tutararusohoza!
Ingorane natwe hari ubwo zitubana nyinshi, ariko uyu munsi Yezu Kristu araduha ihumure kandi akatwereka ko mu rugendo turimo inzira ari nyabagendwa! Ivanjili ntagatitu twumvise uyu munsi igaruka mu yandi magambo kuri iyo ngingo. Yezu ati: “Ni njye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo” ( Yh 14, 6). Aya magambo Yezu yayavuze mu kiganiro yagiranye n’abigishwa be nyuma yo kuboza ibirenge. Yezu yari arimo abasezeraho, ababwira ko akiri kumwe na bo igihe kigufi (Yh 13, 33) kuko yari azi ko igihe cye kigeze “cyo kuva kuri iyi si agasubira kwa Se” ( Yh 13, 1), ndetse ari na bwo yahitaga abasezeranya Umuvugizi Roho Mutagatifu (14,15ss). Kugira ngo abigishwa be badatwarwa n’agahinda ko kubona agiye, Yezu yarabahumurije, abasaba kumwera no kwizera ko agiye kubategurira umwanya: “Ntimugakuke umutima. Nimwere Imana nanjye munyemere… Ubu ngiye kubategurira umwanya… kugira ngo aho ndi namwe abe ari ho muba. Aho ngiye murahazi n’inzira yaho murayizi “(Yh 14, 1-4). Ni bwo Tomasi, muri kwa gushaka gusobanukirwa bidasubirwaho, agize ati “Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona twamenya inzira dute?” Ikibazo cya Tomasi cyatumye natwe tumenya kurushaho Yezu uwo ari we cyane cyane mu gisubizo yamuhaye. Yezu ati “Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho” ( Yh 14, 6).
Yezu ni We Nzira.
Ku cyumweru cy’umushumba mwiza,Yezu yatubwiraga ko ari irembo ry’intama ( Yh 10, 7). Uyu munsi arongeraho ko ari n’inzira. Ni We nzira itugeza kuri Data. Ni We tugomba kunyuraho kugira ngo tugere kwa Data. Ni We Nzira izatugeza mu ijuru. Ni inzira idatana, itazimiza. Ni inzira itayobagurika. Ni inzira y’ubutungane. Ni inzira itarangwamo umwijima, ahubwo ni inzira y’urumuri. Ni We herezo ry’inzira. Ni We nzira nziza izatugeza mu nzu ya Data.
Yezu ni We Ukuri.
Ni We Kuri ku Mana no ku bantu. Ni We Kuri kw’amateka y’ugucungurwa kwa bene muntu. Ni We cyuzuzo na musozo w’Isezerano ry’Imana. Ni We utumenyesha Data. Ni We utwereka uko muntu nyakuri ateye, uko agomba kunogera Imana n’uko agomba kubanira abavandimwe be mu kuri no mu rukundo.
Yezu ni we Bugingo.
Muri Yezu ni ho hari ubuzima buzima, ni ho hari ubuzima bwuzuye; ubuzima butazima. Umwemera wese amuha ubugingo “busagambye” (Yh 10, 10); ubugingo bw’iteka kandi ntateze gupfa bibaho (Yh 10, 28), ndetse n’aho yaba yarapfuye, azabaho (Yh 11, 25). Bavandimwe, mu gusoza reka buri wese yisuzume atihenze maze yibaze: Niba ndi mu rugendo, inzira yanjye ni iyihe? Ndagana he? Ndashaka iki? Mu by’ukuri mu nzira ndimo nyobowe na nde? Yezu ni We nzira imwe rukumbi kandi y’ukuri ijyana mu bugingo. Mugane. Ntuzikorera amaboko, ntuzaruhira ubusa, ntuzakorwa n’ikimwaro. Ahubwo nubaho urangwa n’ukuri, uzagira ubugingo busagambye muri We. Mwizere rwose ntacyo uzicuza!
Padiri Prosper NIYONAGIRA
GITARAMA, KABGAYI