Inzira turimo

Icyumweru cya gatanu cya Pasika, 10 Gicurasi 2020

Amasomo matagatifu :

Int 6, 1-7 ; Zab 33(32) ; 1 P 2, 4-9 ; Yh 14, 1-12

1.Twibuke uwa Kane Mutagatifu

Muri ibi byumweru byerekeza ku musozo w’igihe cya Pasika no ku munsi mukuru wa Pentekosti liturgiya y’Ijambo ry’Imana, mu ivanjili, iduha kuzirikana by’umwihariko ku kiganiro cya Yezu n’intumwa ku wa Kane Mutagatifu nimugoroba, Yezu araye ari budupfire. Iby’uwo mugoroba w’isangira rya nyuma, umwanditsi w’Ivanjili Yohani abitubarira ku buryo burambuye kurusha abandi. Atugezaho inyigisho zikomeye za Yezu, bene za zindi dushobora kwita mu kinyarwanda « Ijambo rya nyuma ry’Umubyeyi », risa nk’aho ribumbira mu magambo make ibyo yifuza byose ku bana bose, kugirango bazahirwe mu buzima, bagire umugisha abaha, kandi na we aruhukire mu mahoro. Iby’uwa kane mutagatifu iyo Yohani ateruye abitubwira atangira agira ati : « Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si ngo asange se… », birumvikana ko amagambo yose akurikiyeho ari amagambo natwe tugomba kwitondera niba dushaka gushimisha Imana no kugira umugisha muri iyi si. Ivanjili y’uyu munsi ni ikiganiro hagati y’umwigisha n’abigishwa bamuteze amatwi kandi  bamusobanuza ibyo batumva. Natwe twishimire kuba abigishwa kandi twumve neza amagambo y’Umwigisha.

2.Ntitugakangarane, turi kumwe na We

Kuwa kane mutagatifu nimugoroba abigishwa bari bafite impamvu zo kugira ubwoba, kuko isaha ya Yezu yari yegereje. Yezu atangira abahumuriza ati : « ntimugakuke umutima ». Nk’urukundo rushyitse Yohani atubwira mu ibaruwa ye ya mbere (1 Yh 4, 18), ibyo twizera na byo byirukana ubwoba. Guhuza isezerano ry’Imana n’ibihe abantu barimo biragora, kuko kamere yacu igira ubwoba idukurura ikatwibagiza ibyiza twahawe bihoraho tudashobora kwamburwa kubera ibihangayikishije by’aka kanya. Ni byo Yezu abwira abigishwa be b’icyo gihe, natwe tukumviraho kuko dufite ibiduhangayikishije muri iki gihe. Kandi nk’uko bari bamukikije, natwe ni uko ari kumwe natwe. Aratubwira ati : « Ntimukagire ubwoba ». Impamvu yo kutagira ubwoba ni uko mu nzu ya Data tuhafite ibyicaro. Icyo ni cyo gituma duhangana n’ibibazo ntibitubuze kubaho twishimye kuko tuzi neza ko bidashobora kuzimya ubuzima bw’Imana twifitemo, ko bidashobora kutugiraho ijambo rya nyuma. Kuva twaremwa dufite umwanya mu Mana, kuva twabatizwa uwo mwanya tuwurimo kandi turawishimiye, tuzi neza ko ntacyapfa kuwudukuramo tutacyemereye. Nta kigomba kudutera ubwoba mu buzima rero rero usibye icyawudukuramo ari cyo cyaha.

3.Tugume mu mwanya Uhoraho adushyiramo

Kugira ngo uwo mwanya tuwuhamemo rero nta rindi banga usibye kubana na Yezu. Ni byo Tomasi amusobanuza, Yezu akamusubiza agira ati : « Ni jye Nzira, n’Ukuri, n’Ubugingo ». Iyo dusoma Ijambo ry’Imana hari aho tugera bikadusaba gucukumbura cyane ngo twumve koko icyo rivuga, tugacengera no mu muco wa bariya bigishwa bumvaga Yezu. Aya magambo : « Ni Jye nzira, n’Ukuri, n’Ubugingo », usanga abenshi tuyazi mu mutwe, ariko tukumva cyane inzira, ukuri, ubugingo. Nyamara ku muntu w’umuyisraheli, wumva neza ururimi rwe kavukire, wifitemo umuco wo kuzirikana ibyanditswe kandi agashishikazwa n’iyobokamana, muri aya magambo yahitaga yumvamo ko irikomeye muri yo ari ukuvuga ngo « Ni jye ». Yezu uvuga ngo « Ni jye » abitsindagira abwira umuyisraheli bihita bimwibutsa « Izina », Izina ry’Imana, rya rindi ubwayo yahishuriye Musa mu butayu imubwira iti : « Ndi Uhoraho » (Iyim 3, 14). Mu by’ukuri ahenshi Yezu abwira abayisraheli muri rusange cyangwa intumwa by’umwihariko agaterura agira ati « Ndi » cyangwa ati : « Ni jye », aba ababwira mbere na mbere ko ari Imana. Iyo agize ati : « Ndi Inzira, Ndi Umushumba, Ndi irembo, Ndi Ukuri, Ni jye Zuka n’Ubugingo, Ni jye Rumuri… ». Yezu aba ahamije ko ari Umwana w’Imana, ko ari Imana nyirizina iri hagati yacu kugira ngo tuyimenye. Twebwe  dukunze kwifatira Inzira, Umushumba, Irembo, Ukuri, Ubugingo n’ibindi, ako kajambo gato k’inshinga « ndi » ntitwumve uburemere bwako, ntitwumve ko Yezu atubwira ko ari Uriho, Wahozeho kandi uzahoraho.

4.Kwigana ingiro n’ingendo bya Yezu

« Ni Jye Nzira ». Ni jye mwigana, ni jye mukurikira bikabageza ku Mana. Kugira ngo duse n’Imana nta bundi buryo usibye guhanga amaso Yezu Kristu, tukamwiga ingiro n’ingendo. « Ni Jye Kuri ». Ukuri avuga ni ukuri kw’Imana, muri kamere yayo. Aha Yezu arahamya ko ari we Mana iduhishurira by’Ukuri Imana Se. Ibitubuza kubona Imana itagaragara byose, ubumuntu bwe bubikuraho. Kumurangamira, kumumenya kurushaho, kumumenya yemwe no mu buryo bwacu bwa muntu n’uko ateye nk’Umuntu, ariko Muntu-Mana, biduhishurira by’Ukuri Imana nyirizina, kandi kuyimenya ni byo bitanga ubuzima : « Ni Jye Bugingo ». Yezu ni we buzima bwacu. Ubuzima bwuzuye, ibyishimo nyabyo tugomba kugira ni yo ntego ye. Yezu arabivuga muri iyi vanjili ya Yohani, ati : « Nazanywe no kugira ngo intama zanjye zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye ».

5.Urugendo rwo kumumenya

Ibi bisobanuro Yezu aduhaye asubiza ikibazo cya Tomasi birakomeye, kandi biteye ibyishimo mu mutima wa muntu. Ni Inkuru Nziza. Ariko Filipo ahise amubaza ikindi kibazo kigaragaza ko umutima wa muntu ufite inyota yo kubona Imana ku buryo busesuye koko. Ukwemera kwe ntikuracengera ka kajambo Yezu akoresha agira ati « Ni Jye », akajambo katwumvisha ko ari Imana koko. Filipo ati « twereke So ». Kugira ngo tumenye Imana tugomba kureba Yezu. Nk’abantu nta cyo dushobora kubona cyangwa se kumva ku Mana kirenze icyo yatweretse muri Yezu Kristu Umwana wayo. Ni we Shusho y’Imana itagaragara. Navuga nti ahari muri kamere yacu ntabwo twaremewe kureba Ishusho y’Imana gusa, ahubwo twaremewe kuyireba uko iri by’ukuri muri kamere yayo. Yezu arayitwereka, ariko bidusaba gutera intambwe ndengakamere y’ukwemera. Uwamubonye aba yabonye Imana koko ariko tuzi ko hari igihe cyo kuzayireba uko iri mu by’ukuri kuko tuzaba dusa na yo. Urwo rugendo ntiturarurangiza ariko tururimo.

6.Urugero rw’abakirisitu ba mbere

Isomo rya mbere, nk’uko tubimenyereye muri iki gihe cya Pasika riratubwira amateka ya Kiliziya mu ntangiriro zayo. Nta wabura gutangazwa n’imyitwarire y’intumwa : ukwemera, ukwizera n’urukundo byabateraga ubutwari bigatuma ubwenge bwabo bubereka inzira nshya zo kuyobora imbaga y’Imana. Iyo bavuga uko Roho Mutagatifu bahawe na Yezu wazutse yabayoboraga ugira ngo na We yigize umuntu ! Nta yindi mpamvu ni uko bamwemera nk’Umuperisona, nk’umwe mu batatu uri kumwe na bo, kandi ubayobora koko. Natwe dusabe ubwo bwenge n’ukwemera, byatumye babona igikenewe, bagatangiza murimo mushya w’abadiyakoni muri Kiliziya, kubera ibihe bishya bari bagezemo n’ibibazo bishya bahuye na byo.

7.Amabuye mazima yubaka

Uko kuyoborwa na Roho Mutagatifu ni byo bituma tuba amabuye mazima agira umumaro mu kubaka ingoro ndengakamere, dukikije kandi twisunze Ibuye ry’Insanganyarukuta ari ryo Kristu. Kwemera Kristu akatubera byose, akatubera inzira, bitugira imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo nk’uko na We ari umuherezabitambo witanzeho igitambo we ubwe. Natwe, muri Kristu, tugomba kuba ituro rizima rinogera Imana kandi tugahora twituraho igitambo kizima kiyinogeye. Turi imbaga y’abaherezabitanbo ba cyami, ni ukuvuga imbaga ifite umuhamagaro wo guhuza Imana n’Isi, maze iyi si yacu tugahora tuyamamazaho ibigwi by’uwaduhamagaye, atuvana mu mwijima, akatwinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza, ubu tukaba turi umuryango we.

Buri wese muri twe yongere yibuke ko ari umusaserdoti ku bwa batisimu yahawe kandi yumve uruhare rwe kuri uwo muhamagaro wa Kiliziya, Umuryango w’Imana. Ubuzima bwacu bufashe abavandimwe n’isi yose kwemera no kwakira agakiza gakomoka ku Mana.

Padiri Léonidas Karekezi

Par

Padiri Léonidas Karekezi, umusaseridoti wa Nyagasani muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.