Inzira ya Kristu ni yo ya muntu nyamuntu

Inyigisho yo ku wa Kane ukurikira uwa gatatu w’ivu

Amasomo matagatifu: Ivug 30,15-20; Z 1; Lk 9,22-25

Kuri uyu wa Kane wa mbere w’Igisibo, bamwe baracyafite ku mpanga ikimenyetso cy’ivu basizwe, ejo hashize ku wa gatatu ubwo batangiraga urugendo rutagatifu rubaganisha kuri Pasika ya Nyagasani. Mu Ivanjili Ntagatifu, Yezu atweretse inzira ibyiri: inzira ye y’Umusaraba agomba gucamo byanze bikunze kugira ngo aducungure; ndetse n’inzira y’uzamwemera wese.

Yezu ati: Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane…akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu (Lk 9,22). Iyo ni inzira ya mbere: inzira y’Imana-muntu, ari we Yezu Kristu Umwana w’Imana. Imana ubwayo yishushanyije na muntu muri byose nta na kimwe imwitandukanyijeho keretse icyaha. Yiyemeje kuvuka nka muntu; Imana ibyarwa na muntu ari we Bikira Mariya wasamye umwana w’Imana ku bwa Roho Mutagatifu. Imana ivuka nka muntu kandi ivukira mu bantu, ibaho nka twe kandi koko nk’umuntu rwose, kugera n’aho yishushanyije na muntu mu misaraba ye, mu miruho no mu rupfu rumeze nk’urwacu. Ibyo byose Imana yabinyuzemo igamije kugorora ibyagoramye muri kamere muntu kubera ibyaha byacu, maze idutsindira rwa rupfu rwari rwarigize rurangizamuntu! Yezu Kristu azutse ku munsi wa gatatu, yambuye urupfu ububasha-herezo rya byose rwari rwarabohoje ku bwo gucumura kwacu.

Mu buryo bubiri, Yezu yashegeshe urupfu rwari rwarigize ingunge na gaheza: mbere na mbere yarunyaze ijambo rya nyuma rwari rufite kuri mwene muntu; ruherukira aho kuba gaheza, ahubwo arutoboramo inzira nyabagendwa tunyuramo twese tujya ibudapfa mu Ijuru. Ubu rwose, ku bemera, kwa rupfu si ho herezo, ahubwo ni iteme nyabagendwa tunyuramo, tukambuka iyo mva, tukagera hakurya kwa Bugingo budashira: Yezu Kristu ni We Bugingo budashira (Yoh 10,10). Ubwa kabiri, Yezu yatsinze urupfu arunyaga urubori rwarwo, rumwe rwarumishaga abantu bigatuma babaho mu bwoba, mu gukebaguza, no mu rwikekwe.

Ese aho tuzi ko muri Batisimu ya buri wese muri twe, ariho Yezu yambuye ububasha urupfu kandi agahindura ubusa ubumara bw’urubori rwa rupfu? Ibi bituma uwabatijwe akemera ko Kristu aca intege urubori rwa rupfu, yemera guhamya ukuri, ubumwe n’ubwiyunge nyabwo ashize amanga, kabone n’aho yabizira. Abahowe Imana, abamaritiri bemeye guhamya ukuri n’urukundo by’Imana kuko bo batemeye kugengwa na rubori rwa rupfu ushaka guheza abantu mu bucakara bw’icyaha. Abo bose bapfa batigeze bahemuka cyangwa ngo bimike ikinyoma, badusiga turira, nyamara bo bibereye mu mahoro mu ijuru kuko biyambuye (ku bwa Kristu) imbaraga zose z’urupfu. Bimitse muri bo no muri bagenzi babo ubuzima butagatifu bw’Imana Data none bambitswe ikuzo bimikwa mu buzima buhoraho iteka, bitwa Abatagatifu.

Natwe rero abagitaguza muri ubu buzima duhamagariwe kunyura inzira ya kabiri Kristu yaturangiye. Iya mbere, ari yo twakwita inzira-ncungu cyangwa inzira-rugero ni inzira y’umusaraba ya Kristu. Iya kabiri ni iyacu twe abakristu kandi ivuka ku ya mbere akaba ari no muri yo ivoma imbaraga. Ni yo Yezu yaturangiye agira ati: ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire…kuko uzahara ubugingo bwe ari njye agirira, azabukiza (Lk 9,23-24).

Uwahitamo neza yahitamo inzira ya Kristu kuko ari yo ya muntu nyamuntu cyangwa muntu w’ukuri, w’amahoro n’ubutungane. Iyi nzira ya Kristu ni yo yonyine itanga uzima bw’iteka. Ineza ya Nyagasani Yezu Kristu iduhoreho ariko kandi natwe amizero yacu ahore amushingiyeho.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho