Inzira yo gucibwa n’inzira yo guhirwa

TUZIRIKANE KU IJAMBO RY’IMANA RYO KU WA 27 WERURWE 2019: UWA GATATU W’ICYUMWERU CYA GATATU CY’IGISIBO: Ivug 4,1.5-9; Mt 5,17-19.

Bakristu namwe bantu b’umutima ushakashaka Imana n’umutima utaryarya! Mukomeze mugire Igisibo gitagatifu kandi kibatagatifuza: nimusenge, mwicuze, mwigomwe mugamije gusangira ibyiza by’Imana.

Liturujiya y’Ijambo ry’Imana yo kuri uyu munsi iributsa agaciro k’amategeko y’Imana, ibyishimo biba mu kuyubahiriza no kuyakurikiza. Gukurikiza amategeko y’Imana bitanga umugisha, bigatanga icyubahiro mu bandi, bitanga kuba Mwizerwa na Mujyanama kandi bikarinda guhungabanywa n’ikibonetse cyose.

Bantu b’Imana, ahantu hose hateraniye abantu barenze umwe hagomba kugira amategeko akurikizwa kugira ngo hatagira ubangamira undi. Abagiranye amasezerano na bo bagomba kuyubahiriza kugira ngo hatagira inyungu zibangamirwa. Byari ngombwa rero ko Imana igena amategeko yo kubahiriza nyuma yo kwigarurira umuryango wayo wa Isiraheli. Ayo mabwiriza akubiye mu bitabo byitirirwa Musa by’umwihariko mu gitabo cy’Ivugururamatego.

Bantu b’Imana , Musa arizeza umuryango w’Imana ko kumvira amategeko y’Imana bizawuha kuba ihanga rikomeye kandi ryubashywe. Arabibutsa kandi ko batangomba kwibagirwa uburyo Imana yabakijije ikabakura mu nzâara za Farawo ikabatuza mu gihugu gitemba amata n’ubuki: igihugu cy’isezerano. Bantu b’Imana twakwigira iki kuri iri somo?

Muntu w’Imana iga kandi witoze gushima Imana ikubakira urukuta rw’amabwiriza meza agamije kukurinda ikibi n’ubuhemu maze uyihembe kuyakurikiza! Ntukihe kwiberaho uko ushaka bitewe n’uko waramutse ubyita uburenganzira bwawe! Nta bubasha na bucye ufite bwo kurenga inzira waharuriwe n’amabwiriza y’Imana: Ubaha Imana na yo izakubaha ikubahirize, iyubahe abandi na bo bazakubaha kandi bakurwanire ishyaka mu izina ry’Imana. Rangamira Kristu waje kuzuza no kunoza amabwiriza ya Se agiriye wowe nanjye.

Bantu b’Imana Yezu ntiyaje gukuraho amategeko y’abasokoruza, ahubwo yaje kuyuzuza no kuyaha icyerecyezo gishya maze ayabumbira mu itegeko ry’URUKUNDO: gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe. Kuri Yezu nta rindi tegeko ryasumba iryo. Yezu arifuza ko buri wese wamenye ayo mategeko yayakurikiza kandi akayigisha abandi. Ndagowe niba mfasha abandi mu bikorwa byo gusuzugura amategeko y’Imana kuko nta rindi zina rinkwiriye uretse “Igicibwa” mu ngoma y’Imana. Ndahirwa cyane niba nihatira gukurikiza ayo mategeko no kuyatoza abandi kuko nzitwa “Igikomerezwa” mu bwami bw’Imana.

Bantu b’Imana, mwese mbatumiriye guhagurukira gukurikiza amategeko tweguriwe n’Imana kugira ngo twibikeho ubuzima bw’iteka: Haranira icyiza wamagane akarengane, haranira urukundo wamagane urwango, haranira gusangira wamagane ukwikubira n’ukwikanyiza, haranira ineza wamagane inabi, haranira kuba intyoza mu mico myiza wamagane ubwiyandarike bwose, haranira kuba intore y’Imana wamagane kuba umucinyankoro kwa Sekibi. Uhoraho Imana agucire icyanzu maze uhunge sekibi.

Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho