Inzira y’ubwigenge

Ku wa 3 w’ icya 5 cy’igisibo, A, 1/4/2020

1º. Dan 3, 14-20;(Zab) Dan 3, 52-56; Yh 8, 31-42

Inzira igana Pasika, ni inzira y’ubwigenge. Muri kameremuntu handitsemo itegeko ntakuka, rya rindi ryo kwishyirukizana. Umuntu wese wavutswa ubwo burenganzira yabaho nabi adafite umutima ukeye. Nyamara iki ni ikibazo gikomeye. Uwakora ubushakashatsi neza, ndahamya ko yasanga hariho abantu batigenga. Ibyo twabishingira he? Ababuza abandi ubwigenge bahoraho kuva kera. Haboneka ariko n’intwari zirangwa n’Urukundo rwa Yezu Kirisitu.

1.Nabukodonozoro n’abandi bami

Mu isomo rya mbere twatangajwe n’ukuntu umwami Nabukodonozoro w’i Babiloni yashatse kwambura abayahudi uburenganzira bwabo. Yababajije n’agasuzuguro kenshi: “Mbese byaba ari ukuri koko, Shadaraki, Meshaki na Abedinego, ko mwaba mudakorera imana zanjye kandi ntimuramye ishusho rya zahabu nimitse?”.

Nabukokodonozoro uwo yari umwami w’igihangange. Yishyize hejuru mu bwami bwa Babiloni kuva muri 605 kugera muri 562 mbere ya Yezu Kirisitu. Uwo muntu yakuze afite amashagaga menshi. Yabaye indrwanyi ikomeye maze aho asimburiye se ku ngoma atera ibihugu byinshi arasenya asahura ajyana kubaka Babiloni. Muri 597, yinjije ingabo ze i Yeruzalemu arayihungabanya arasahura ategeka umwami kumuyoboka. Yoyakini (598-597) wa Yudeya yihagazeho ndetse yitabaza abanyamisiri bamutera ingabo mu bitugu. Mu mwaka ukurikiraho (596) Nabukodonozoro yaraje  amujyana bunyago i Babiloni ashorera n’abandi benshi bari bakomeye i bwami. Mu myaka yakurikiyeho, i Yeruzalemu hemejwe umwami w’Abayahudi Sedekiya (597-587). Buhoro buhoro yafashije abantu be gukomeza umutsi banga amabwiriza n’agasuzuguro bya Nabukodonozoro. Nabukodonozoro yaraje yugariza Yeruzalemu ayirwanya imyaka igera ku icumi. Yakoze ubugome bwo kuyikikiza aheza abayahudi imbere abicisha inzara maze n’ibyorezo biraboreka. Benshi bagize ngo baracika arabakurikirana. Umwami Sedekiya yamufatiye i Yeriko amutsinda aho muri 586. N’ububisha bwinshi, Nabukodonozoro yategetse ko Sedekiya acibwa umutwe akanogorwamo amaso imbere y’abana be n’ingabo ze! Iryo ryabaye ishyano ry’agahomamunwa maze bose uwo mubisha Nabukodonozoro abashorera abajyana bunyago i Babiloni. Aho ni ho bicaraga bakaharirira iyo bibukaga Siyoni.

Ngaho aho umuntu aburira ubwigenge uburenganzira bukayoyoka. Bitewe n’abami bigira abagome. Ni uko byakomeje kugenda mu mateka y’isi. Na n’ubu kandi ruracyageretse. Hirya no hino ku isi uhasanga amahanga ari mu marira n’imiborogo kubera abantu bavutswa uburenganzira bwabo. Babaho bapfukiranywe kugeza igihe habonetse abantu b’intwari baharanira urukundo rwa bagenzi babo rwa rundi Imana itanga mu mwana wayo Yezu Kirisitu. Rwa rundi rubohora ababoshye rugahabura abahabye.

  1. Intwari ku rugamba

N’ubwo mu isi habonetse abantu babi bapfukirana abandi, ni na ko mu mateka y’isi hagaragara n’abandi bantu b’intwari bakomera ku bwigenge bwabo bagaharanira uburenganzira bwabo kandi bagakora uko bashoboye ngo hubahirizwe “agatekaka zina muntu” nk’uko Abarundi babyita.

Tugaruke mu isomo rya mbere. Abantu bose b’umutima ukunda, bishimira ubutwari bwa bariya basore batatu, Shadaraki, Meshaki na Abedinego. Baratinyutse berurira umwami Nabukodonozoro ko batazigera basenga imana ze. Banamukuriye inzira ku murima ko batazigera bunamira igishusho cye cyubakiwe kumuha ikuzo kandi ari mwenemuntu nka bo. Bo bahisemo gusenga no gukorera Imana isumbabyose, Umuremyi n’Umugenga wa byose, Imana ya Isiraheli ya yindi yabakuye mu bucakara bwa Farawo wo mu Misiri.

Abagome batsikamira abandi bakunda gukangisha urupfu dore ko ari rwo baba bakorera. Ruba rubuzuyemo ni rwo batanga nta cyiza kindi bagira! Nabukodonozoro yakangishije abo basore kubaroha mu muriro. Bo baramusetse kuko bemeraga ko Imana ya Isiraheli izamwaza rukarabankaba Nabukodonozoro. Yabataye mu itanura. Tuzi uko byagenze. Abo bana b’Imana y’Ukuri by’ukuri ntibigeze bakongoka ahubwo baririmbye ibisingizo by’Uhoraho. Abo ikibatsi cy’umuriro cyababuye bakamyoka, ni inkozi z’ibibi zari zemereye Nabukodonozoro gukora ibara yazitegetse!

Abo basore b’abayahudi, babaye intwari bakomera ku kwemera kwabo. Bizeye ijana ku ijana uburokozi bw’Imana bemera. Yari yarabahishuriye ibanga ry’ubuzima buhoraho. Mu bihe byose kuva kera kugeza none, isi ntiyabuze kugira ibyago byo kuvukisha abantu bateye nka Nabukodonozoro. Ariko kandi mu bihe byose ab’intwari ntibabuze. Isi irimo intwari ikabamo n’ibigwari. Amateka dusoma arabitwigisha. Intwari ni abantu bakunda ukuri, bagakunda kumurikirwa n’Ijambo ry’Imana bakarwanya ikibi cyose cyane cyane ikivutsa abandi ubuzima, ikibatsikamira, ikibagondeka ijosi, icyo cyose kibashyira ku ngoyi n’ubucakara. Intwari ni abo bose bakunda ukuri bakakwigisha isi. Intwari ku rugamba ni abamenya gushyira imbere urukundo nyakuri. Ni abiyoroshya bakicuza ibyaha byabo. Ni abo bose badashobora gushyigikira no gushyigashyiga amafuti. Ibigwari ni ba bandi buzuye urwango n’inabi. Ibigwari ni abo bose bari mu mwijima w’ibyaha. Ni abo bose batubaha ubuzima n’uburenganzira bw’abandi. Ibigwari ni abo bose bafata icyiza bakakita ikibi maze ikibi cyimonogoje kikitwa icyiza.

3.Kirisitu yaratsinze

Intwari yo ku rugamba ni Kirisitu kuko yatsinze isi. Mu ivanjili yatubwiye ati: “Nimukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri. Kandi muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga” (Yh 8, 31-32). Muri iki gihe, ba bantu b’intwari, aho bakura imbaraga z’urukundo rutuma barwanya inabi n’akarengane gatsikamira abandi, ni muri Yezu Kirisitu. Barahirwa abantu bose bafite ishema ryo gukurikira Yezu Kirisitu bakitwa abigishwa be, abakirisitu by’ukuri. Rwose birihutirwa ko uwabatijwe wese atekereza k’Uwavuze ko ari Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Ni agahomamunwa kubona uwasizwe kirisima abaho abebera ahunza amaso urukundo n’ukuri, yigira umucakara w’isi n’ab’isi. Ba basore b’abayahudi batubere urugero: nta mukirisitu ukwiye kubaho anywana n’amafuti y’isi. Iyo ahisemo kuba umuhereza wa Nabukodonozoro aba yiyambuye umwambaro wera de yambitswe muri batisimu.

Turusheho kuzirikana cyane izi ngingo mu gihe twitegura Pasika. N’ubwo uyu mwaka tuyihimbajwe turi mu bwihisho twihishe agakoko katagaragara (Koronavirusi), ntituzabura buri wese mu mutima we no mu rugo rwe kwibuka Yezu Kirisitu no kwishimira ko aho tugana ari heza. Ni muri Kirisitu Yezu. Ni mu ijuru aho tuzatura tugasenderezwa ikuzo ry’abatagatifu. Tuzazirikane ko nta kintu na kimwe kizatubuza ijuru. Tuzasabire cyane abantu bagitsikamiwe n’icyaha cyane cyane icy’inabi n’urwango. Tuzisabire dusabire n’abandi urukundo nyakuri rwigaragaza aho Yezu yatsindiye ku musaraba.

4.N’abatagatifu baratsinze

Inzira y’ubwigenge ni yo nzira ya Pasika. Ni inzira y’urukundo. Yezu Kirisitu asingizwe kuko ahora atwigisha inzira y’urukundo. Dusabe ingabire yo kutavunira ibiti mu matwi. Bikira Mariya na we ni Umubyeyi w’impuhwe n’Urukundo. Naduhakirwe tube abana be bababazwa n’ubwandavura bakihatira kubutsinda. Abatagatifu batashye mu ijuru batsinze inabi yo mu isi. Abo duhimbaza none by’umwihariko, Hugo, Valeri, Welarisi, Nunyo Aluvaresi, Selisi, Venansiyo n’abahire bahowe Imana Yohani Bretoni na Yozefu Jiroti, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho