Inzira y’Uhoraho mu butayu

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA II CYA ADIVENTI B

Amasomo: Iz 40,1-5.9-11; Zab  85(84); 2Pt 3,8-14; Mk 1,1-8

NIMUTEGURE MU BUTAYU INZIRA Y’UHORAHO

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

amasomo matagatifu ya liturjiya yo kuri iki cyumweru cya 2 cy’Adiventi aragaruka mu mizero tugomba kugira muri Nyagasani kandi akadushishikariza guhumurizanya no gukomezanya. Ibyo ni ukubera ko turi mu isi kenshi irangwa no kwiheba, aho usanga hari ahatari amahoro, aho usanga hari urwango, ibyago,…. Aho hose ni ho Ijambo ry’Imana riza kuduhumuriza, Nyagasani akatugezaho ubutumwa bw’amahoro : « Nimuhumurize umuryango wanjye.” Ayo ni amagambo atangira inyandiko y’igice cya Kabiri cy’igitabo cy’umuhanuzi Izayi, igitabo bakunze kwita igihumuriza umuryango wa Israheli: “livret de la consolation d’Israel.” Ayo magambo atangira iyi nyandiko, ubwayo ni inkuru nziza itunguranye cyane kubayabwirwa bari mu kaga.

Iyo umwanditsi agira ati: “ nimuhumurize umuryango wanjye, uwo ni Uhoraho ubivuze…” ibyo biributsa isezerano Uhoraho yagiranye n’umuryango we. Igihe umuryango w’Imana wari warajyanwe bunyago I Babuloni, hagati ya 587 na 538 mbere ya Yezu, imyaka 50 yose imbaga ikandamizwa; benshi bibazaga niba Imana itarabatereranye, itisubiyeho ku isezerano yagiranye n’abasekuruza babo; benshi batangira kudohoka ku isezerano. Ariko Uhoraho ntajya yisubira icyo yarahiye aragikomeza ubuziraherezo, turabyumva muri aya magambo: “ … nimukomeze Yeruzalemu/ imbaga yose ya Israheli, muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe.”Ibyo bishatse kuvuga ko ubucakara burangiye, ni itangazo rimenyesha ubwigenge no gusubira i Yeruzalemu ku gicumbi.

Icyo umuhanuzi yise “ amakosa”, mu by’ukuri ni uguteshuka k’umuryango ku isezerano ry’Uhoraho byagiye bibaranga muri icyo gihe cy’ubucakara; nko gusenga ibigirwamana, kutubaha umunsi w’Imana, kudakurikiza ubutabera ariko cyane cyane kutita ku bakene babo. Ni inkuru nziza ibamenyesha ko n’ibihano bari barikururiye bitewe n’amakosa/ibyaha bakoze bivuyeho, nta rubanza rukibabarwaho. Uwo muryango wagiye ugaragaza ko ubucakara n’akaga kose bagiye bahura na ko, ari ingaruka zo guteshuka ku itegeko/isezerano ry’Uhoraho. Muri icyo gihe bakekaga gusa ko Imana iduhana ikurikije ibicumuro byacu, nyamara bakiyibagiza ikintu gikomeye Kristu yatwigishije ko ari n’Umubyeyi urangwa n’Impuhwe byahebuje.

Igihe nk’iki cy’Adventi, nk’abakristu kiduhamagarira kongera kwibuka isezerano twagiranye n’Imana muri Batisimu twahawe, ryo kuyubaha no kuyikomeraho kuko ari byo byatuma dukomera natwe ntitube abacakara ba sekibi. Ni igihe cyo kumva ijwi rya Nyagasani rirangurura mu butayu, ridusaba gutegura inzira ya Nyagasani. Iyo umuhanuzi atubwira ubutayu, aba atwibutsa urugendo rw’umuryango ruvana mu bucakara ruganisha mu bwigenge nk’urwavanye umuryango mu bucakara bwa Misiri ruwuganisha mu gihugu cy’isezerano. Nk’uko rero Uhoraho yakijije umuryango we ubucakara muri icyo gihe cya kera, niko n’ubu n’iteka azakomeza kuwukiza kuko atajya na rimwe awutererana, ni Imana idahemuka ku isezerano.

Iyo umuhanuzi agira ati: “ Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya”; biributsa ukuntu mu gihe cya kera muri kariya gace Israheli ibarizwamo, wari umuco kandi wishimirwaga n’abatsinze, bategeka abatsinzwe gukora imirimo y’amaboko batunganya imihanda, baringaniza inzira aho umwami utahukanye itsinzi anyura yerekeza iwe.

Akandi gahomamunwa ku muryango wa israheli wari mu bucakara i Babuloni, ni uko rimwe mu mwaka hahimbazwaga umunsi mukuru w’ikigirwamana “ Mariduki/ Mardouk, maze abacakara bo mu muryango wa israheli bakaba aribo bategura inzira umutambagiro uzanyuramo nko gusibanganya utubande, gusiza imisozi n’utununga, inzira zirimo imikoki zigatunganywa n’ibindi hatunganywa inzira izanyuzwamo umutambagiro w’umwami n’imbaga imugaragiye n’ikigirwamana kibarangaje imbere. Ku bayisiraheli bemeraga Uhoraho, kwari ugucishwa bugufi n’agasuzuguro gakabije, gukora ibikorwa nk’ibyo, byari nko gusenga ibigirwamana kuri bo kandi batabona uko bacika. Hanyuma rero Umuhanuzi w’Uhoraho akabahumuriza ababwira ko noneho inzira itazatunganywa muri Babuloni, ahubwo ko ari mu butayu butandukanya Babuloni na Yeruzalemu kandi badatunganyiriza ikigirwamana ahubwo bo ubwabo bazitunganyiriza inzira, Uhoraho abarangaje imbere. Bityo rero kuringaniza amayira, bigasobanura kuvanaho ikintu cyose cyabuza Nyagasani kuza adusanga cyangwa kikatubuza guhura na We.

Umuhanuzi agakomeza agira ati: “ Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze,ibinyamubiri byose bizaribone icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.” Ng’uko uko Imana yacu ikora, ihindura amateka icyari ikimwaro kuri wowe ikagihinduramo ikuzo n’umutsindo. Icyo dusabwa ni ugukomera kuri Nyagasani Imana yacu tudacitse intege ngo tudohoke  nk’uko Petero mutagatifu abitubwira mu isomo rya kabiri ry’iki cyumweru. Ntabyo kuvuga ngo hashize imyaka runaka kuko Imana ikora igihe cyayo kigeze kandi igakora byose ku neza yacu.

Twebwe abantu dukunze kurangwa no kudategereza, kutihangana ariko Imana yo ihora itwihanganira bityo na twe tugerageze kuko ni twe bifitiye akamaro kandi tugahora twibuka ko ibitekerezo by’Imana ataribyo byacu abantu. Kuri twe tubarizwa mu gihe, tubona igihe cyarabaye kirekire tukaba twadohoka ku isezerano ry’Imana. Imana yo irategereza kandi ikatwihanganira kuko itifuza ko hari n’umwe warimbuka kuko umugambi wayo wo gukiza, ureba buri wese nta n’umwe uhejwe. Bityo rero niba dushaka ko Isezerano ry’Imana ryuzuzwa kuri twe, nidukomere ku mategeko yayo kuko ni byo bituma umugambi w’Imana usohora ku bayo kandi vuba. Ibyo kandi bikajyana no kwemera ko ibyo Imana itubwira mu ijambo ryayo ari Inkuru Nziza isumba izindi nkuru dushobora kumva kuri iy’isi. Iyo Ivanjili itubwira ngo nimuhinduke mwemere Inkuru Nziza, nk’ijwi ryuvugira mu butayu , ni nko kutubira ngo: “ twemere ko ibikubiye mu Ivanjili, Inkuri itubwira ari Nziza”, maze tuyikomereho dore ko n’ubundi inkuru dukunze nk’abantu tuyikomeraho kandi tukayamamaza.

Iyo Nkuru isumba izindi turi kubwirwa nta yindi ni uko Umwana w’Imana yaje muri twe nk’uko abahanuzi babihanuye; ahora aza muri twe mu ijambo rye no mu masakaramentu ya Kiliziya duhabwa kandi azagaruka mu ikuzo gucira urubunza abazima n’abapfuye nk’uko tubihamya mu ndangakwemera ya Kiliziya. Uwo mukiza nta wundi ni Yezu Kristu, Umwana w’Imana nk’uko Mariko yabitubwiye mu Ivanjili. Amaza ye yavuzwe kenshi mu nyandiko z’abahanuzi nka Izayi twumvise mu isomo rya mbere, Yohani Batisita amuteguriza amayira kandi aranamwerekana.

Bavandimwe, kuba Ivanjili uko yanditswe na Mariko itangirira mu butayu, bishaka kutwumvisha ko Inkuru Nziza ya Kristu na yo itangirira mu butayu butandukanye bw’ubuzima bwacu. Mu musenyi wo mu butayu nta buzima buba buhari, ariko iyo imvura iguye, ubutaka butwikirwa n’ibimera n’indabo. Ni na ko iyo tutari kumwe na Nyagasani ubuzima bwacu buba bwumiranye nk’indabo zitavomerwa, ariko Nyagasani iyo abwinjiyemo buratohagira, dore kandi ko atajya adutererana, icyo abibye mu mitima yacu ntikijya cyumirana. Twemere rero kumwakira maze ayobore ubuzima bwacu.

Bvandimwe, Yezu Kristu Umwana w’Imana nk’uko tumubwirwa n’ibyanditswe bitagatifu, ni We dukwiye kwemera kandi tukihatira gukurikiza ibyo atubwiye kuko ari we, we wenyine ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Ibyo atubwira ni Inkuru Nziza ikwiye kudukurura tukiyaka izindi nkuru z’amanjwe zitureshya zidushuka. Tubisabirane nk’abavandimwe. Adventi Nziza.

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare/Rwanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho