Inzira y’umusaraba, inzira y’urukundo n’ububabare

Inyigisho yo ku cyumweru cya Mashami, Umwaka C, 2013

Ku ya 24 Werurwe 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Inzira y’umusaraba, inzira y’urukundo n’ububabare (Lk 22,14-23-56)

Ivanjili y’uyu munsi mukuru wa Mashami iratwereka urugendo ruganisha ku musaraba Yezu yakoze atwitangira kubera urukundo adukunda. Arasingizwa n’imbaga y’abantu, azi neza urumutegereje. Kugira ngo aducungure, yahisemo inzira yo kwiyoroshya, yo kwihindura ubusabusa. Akurikiwe n’abigishwa be, abarangaje imbere, arinjira mu murwa wa Yeruzalemu. Nta bwoba, nta mususu. Azi neza ko urukundo Data amukunda rutatuma aheranwa n’urupfu. Arapfa yishyira mu biganza bye.”Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe”. Tumukurikire mu rukundo tugana Pasika.

Kuri Mashami y’uyu mwaka (Umwaka C, 2013), Kiliziya Umubyeyi wacu iratugaburira Ivanjili ya Luka. Uwo mwanditsi w’ivanjili muzi ko arangwa no kwerekana Yezu urangwa n’urukundo, imbabazi n’impuhwe byahebuje. Niwe wenyine utubwira inkuru ya wa mwana w’ikirara umubyeyi yakiranye ubwuzu n’impuhwe agarutse amaze gutagaguza ibye mu maraha (Lk 15, 11-31). Niwe utubwira inkuru ya Zakewusi, wa musoresha washakaga kubona Yezu, akamwakira iwe akamukoreshereza ibirori (Lk 19,1-10). Niwe utubwira abagore bakurikiye Yezu bakamufasha mu butumwa (Lk 8,1-3). Ni we utubwira umugani w’Umunyasamariya w’impuhwe (Lk 10,25-35) n’uw’umukungu na Lazaro w’umukene (Lk 16,19-31)

Mu bubabare bwe, Yezu ntiyahindutse; yakomeje kurangwa n’impuhwe no kwita ku bandi. Amagambo ye n’ibikorwa bye mu nzira y’umusaraba dukwiye kujya tubizirikana kenshi. Ni umurage yadusigiye twebwe abigishwa be. Ese Yezu yakoze iki, yavuze iki mu rugendo rwo kudupfira ?

Ikindi kiranga Ivanjili ya Luka ni uko yibanda ku mwigishwa wa Yezu. Itwereka ibiranga umwigishwa w’ukuri. Ishishikariza buri wese kwibona muri iyi nkuru y’ububabare n’urupfu rwa Yezu. Nimucyo natwe dukurikire Yezu mu nzira y’umusaraba bityo tuzazukane nawe. Tumurebe, tumurangamire. Tumutege amatwi twumve icyo atubwire. Turebe abantu bahuye nawe (Abakuru b’idini y’abayahudi n’abakuru b’umuryango, Pilato, abasirikare, Simoni w’i Sireni, abagore bakurikiye Yezu, Yozefu w’i Arimatiya, ibisambo byabambanywe na we, rubanda, mbese urebye nta cyiciro na kimwe cy’abantu kitari gihagarariwe mu nzira y’umusaraba). Ese njyewe, nkurikije uko mbaho, ibyo mvuga, ibyo nkora, ibyo ntekereza, imigambi mfite naba mpagaze he, nkora iki, mvuga iki ? Naba ndi mu kihe cyiciro ?

  • Abigishwa

Yezu arabashishikariza gusenga igihe cyose no muri byose. « Nimuhaguruke maze mwambaze kugira ngo mutagwa mu bishuko ». Arababuza kumurwanaho bakoresheje inkota. “Nimusigeho”. Arakiza ugutwi k’umugaragu w’umuherezabitambo mukuru umwe mu bigishwa yari amaze gutema ugutwi kw’iburyo.

  • Simoni w’i Sireni muri Afurika y’amajyaruguru

Ni umunyafurika. Papa Yohani Pawulo wa kabiri avuga ko yari ahagarariye abanyafurika mu nzira y’umusaraba. Aratwaza Yezu umusaraba. Ntiyari yabiteganyije muri gahunda ze. Yiviriye mu murima. Arananiwe. Arateganya kujya iwe, agakaraba, agafungura ubundi akaruhuka. Abasirikare baramufata ngo atwaze Yezu umusaraba. Ntajya impaka nabo arabemerera. Aratwara umusaraba akurikiye Yezu. Nguko uko yabaye umwigishwa wa Yezu. (agenda inyuma ya Yezu awumutwaje).

  • Abagore

Hari abagore b’i Yeruzalemu bakurikiye Yezu bari kumwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu. Bagendaga baboroga baririra Yezu. Yezu arabahoza, arabahumuriza. Hari abandi bagore bavanye na Yezu mu Galileya mu majyaruguru ya Israheli. (Ngira ngo muzi ko Yeruzalemu iri mu majyepfo). Ni intwari. Bakurikiye Yezu kugera ku ndunduro. Yezu namara gupfa, barakurikira Yozefu w’i Arimatiya bitegereze imva n’ukuntu bashyiramo umurambo. Barataha bajye gutegura imibavu n’ibindi bihumura bazaza gusiga umurambo wa Yezu isabato irangiye. Nibo bambere bazamenya ko Yezu yazutse, bamamaze Inkuru nziza y’izuka. No muri iki gihe abagore barangwa n’ishyaka n’ubutwari mu kwamamaza Ivanjili no mu kubaka Kiliziya Umuryango w’abana b’Imana. Urwo rukundo n’iryo shyaka Nyagasani abibakomereze.

  • Abishi ba Yezu

Twavuga nk’abatware b’abaherezabitambo, abakuru b’umuryango, rubanda, Pilato. Baramubeshyera. Pilato arabona ko ari umwere ariko akarenga akamutanga ngo abambwe. Aremeza ko icyo bashegeye gikorwa kandi azi neza ko Yezu arengana. Ararekura uwishe umuntu agateza n’imidugararo. Abishi ba Yezu baramutuka. Baramukubita. Baramwambika ubusa bakigabanya imyambaro ye. Baramunnyega. Abasirikare baramukwena. Baramuhekesha umusaraba bawumubambeho. Yezu yakunze kubwira abigishwa be ko bagomba kubabarira igihe cyose. Arabaha urugero ababarira abishi be “Dawe, bababarire, kuko batazi icyo bakora.”

  • Umwe mu bagiranabi bari babambanywe na Yezu

Aracyaha mugenzi we urimo gutuka Yezu. “Mbese ntutinya Imana, wowe waciriwe rumwe na we!Twebwe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze; naho we nta kibi yakoze.”Aremera ibyaha yakoze, akabona ko ari bibi, akemera igihano yakatiwe. Nta bikorwa byiza arata, yiringiye impuhwe za Yezu. Afite ukwemera. Arongera ati”Yezu, uranyibuke, igihe uzazira kwima Ingoma yawe “. Yezu aramugirira impuhwe amukize. Yezu ni ko kumusubiza ati “Ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana”

  • Umutware w’abasirikare

Ari ku kazi akurikirana ibyabaye abona bidasanzwe. Arasingiza Imana avuga, ati’”Koko uriya muntu yari intungane”. Ararenga ibyo bamubwiye kuri Yezu. Yihuriye na we aramwibonera, atega amatwi amagambo ye, abona imyifatire ye. Mbese mu yandi magambo yakoze urugendo rw’ukwemera. Arangije aba umuhamya wa Yezu.

  • Yozefu w’Arimatiya.

Ni umwe mu bagize Inama Nkuru yaciriye Yezu urwo gupfa. Ni umuntu w’imico myiza kandi w’intungane. Ntiyemeye imigambi mibi ya bagenzi be n’ibyo bari bakoze. Yari ategereje kubona ingoma y’Imana. N’ubutwari bwinshi arajya gusaba Pilato umurambo wa Yezu. Ntiyibaza ati “Ese abambona barantekerezaho iki, baramvuga iki?” “Ese ntibanyirukana mu Nama Nkuru?” Urukundo n’ubutwari biramuha kurenga izo nzitizi zose. Aramanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingireho umwenda maze awushyingure mu mva yacukuwe mu rutare.

Iki cyumweru gitagatifu dutangiye, kizabere buri wese umwanya wo kwisubiraho kugira ngo abe umwigishwa mwiza, utega amatwi umwigisha agakora icyo amusaba akanyura mu nzira amweretse dore ko nawe yayinyuzemo. Papa Fransisko mu nyigisho yatanze umunsi wakurikiye itorwa rye, yavuze amagambo dukwiye kuzirikana. “Niba Kiliziya itamamaza Yezu Kristu, niba itakira umusaraba wa Kristu, yaba ari nka ya miryango ifasha itegamiye kuri Leta (ONG)”.

Duharanire kumenya Yezu by’ukuri, kumumenyesha abandi no kumwubakaho ubuzima bwacu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho