Inzogera ya Adiventi

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA  1 CYA ADIVENTI, A, KU ITARIKI YA 27/11/2022

Amasomo:  Iz 2,1-5; Zab 122(121) 1-9; Rom 13,11-14a; Mt 24,37-44  

Inzogera ya Adiventi iravuze

Bakristu bavandimwe, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki Cyumweru cya mbere cya Adiventi, cya gihe duhimbazamo imyiteguro y’Ukuza n’Ukwigaragaza kwa Nyagasani Yezu, araturarikira kuba Maso mu gihe tugitegereje ukuza k’Umwana w’Umuntu cyane cyane ko tutazi umunsi n’Isaha. Bityo rero ni ngombwa kuzamuka tukajya ku ngoro y’Imana kandi tukava mu bisa n’ibitotsi bishaka kutujyana cyangwa kutugumisha mu bikorwa by’umwijima.

Mu isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Umuhanuzi Izayi, Umuhanuzi aravuga ko hari ubwo abantu b’ibihugu byinshi bazabwirana bati: “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uhoraho, ku ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze tuzikurikire” (Iz 2,3). Uyu mugambi ni mwiza. Igihe dutangiye natwe ni igihe cyo kwibuka gutumira abo dukorana, abo tubana, abo duturanye ngo baze tujyane gusenga ku cyumweru, baze tujyane gusengana mu makoraniro duhuriramo ya gikristu, ngo baze tujyane mu bikorwa by’urukundo n’Impuhwe. Ubutumire bujyanye na Noheli twitegura guhimbaza ntuzabure kubutanga muri ibi bihe kuko Imana ihora yiteguye gukoresha ibyo ukoranye ukwemera ngo ihindure benshi na byinshi.  Ibyo turabyumva nk’ubuhanuzi bw’inkota zicurwamo amasuka, amacumu akavamo ibihabuzo, intambara zigahosha ariko ni ko kuri kuko abajyanye gusenga mu ngoro y’Uhoraho barindwa intambara zibasira abatajyana.

Mu isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa yandikiwe Abanyaroma, Pawulo Intumwa aravuga ko igihe turimo ari icyo gushiguka mu bitotsi, kwiyaka ibikorwa by’umwijima no kugendana mu murava. Buri mwaka duhimbaza iminsi n’ibihe bitandukanye muri Kiliziya. Nta munsi udaheka ubutumwa kandi nta n’igihe kiba kidatwaye ubukungu. Iki gihe twinjiyemo cya Adiventi ni nk’inzogera ivugijwe ngo tube maso twivugurure kandi twiyake ibishobora kuturangaza byose tukazibona twaragiye kure y’Imana. Hari benshi bazize ubusambo n’umururumba bashyirwa aho batashakaga, hari benshi bazize ubusinzi batakaza iby’agaciro bari baragezeho, hari benshi bazize ubusambanyi bahinduka uko batifuzaga kuba, hari benshi bandagariye mu biterasoni batakarizwa icyizere, hari benshi bazize ishyari bakomeretswa ahatabasha gukandwa, yewe hari n’ibirenze ibyo twabonye biba, tukagira ngo hari uwaba akingiye ku buryo ingaruka zabyo zitamwigera.  Ibi byose Pawulo avuga muri iyi baruwa yandikiye Abanyaroma 13,13 ni ingero z’ibishobora gutwara umuntu mu mayeri buhoro buhoro akazibona yarageze aho atakekaga.  Iyo rero Pawulo avuze ati nimushiguke mu bitotsi, ni nko kutubwira ngo Inzogera ya Adiventi iravuze ngaho kanguka wisuzume urebe aho ubukristu bwawe buhagaze, urebe niba iwawe hateguye neza ku buryo wahakirira Yezu nk’Umwami kuri Noheli twiteguye utanibagiwe ko ujya unamwakira mu biganza byawe Umuhazwa muri Ukaristiya ntagatifu rwose.

Turi mu ntangiriro z’Umwaka no mu mpera z’undi. Iyo duhimbaza imisimburanire y’ibihe biba ari na ngombwa ko tuzirikana ku bugenga bw’ibihe ku buzima bwacu. Uko wabigenza kose igihe hari ibyo kigukoraho iyo utagize icyo wowe ugikoraho. (Kugitegekesha umugenga wacyo).

Umutsindo w’ibihe n’ibyo biheka bikatugora nta wundi ni Ukuba maso. Kuba maso binavuga kutarangara ari na byo Ivanjiri ya none itwibutsa. Ngo mu gihe cya Nowa hari byinshi abantu bari barangariyemo. Kurya, kunywa, gushaka abagore, gushaka abagabo n’ibindi nk’ibyo. Na n’ubu hari abantu bashaka ibibarangaza. Hari abantu basigaye bageza ku wa gatanu bagahita bajya mu yindi si baremye aho bazi kandi baziranyeho n’abo bahurirayo.  Bakajya mu Isi yorohera Shitani gutemberamo bagerayo bagahura na yo ikabana na bo kugeza week- end irangiye.  Umuntu umaze gufata bene ako kamenyero ntaba akibuka ko kujya gusenga ku Cyumweru bibaho kuko aba afite ibimurangaza nyine nk’ibyarangaje abo mu gihe cya Nowa.

Hari abarangara bagahabwa ubutumire bubajyana aho bibagirwa Imana, hari n’abagira amahirwe bagahabwa ubutumire bw’ababajyana aho bibukirizwa iby’Imana.  Ba maso nawe rero hatazagira umuvandimwe ugucika akagupfana kuri Roho kandi washoboraga kumutabara umubwira nawe uti  Ngwino tujyane gusenga, ngwino tujyane mu ikoraniro ryacu, ngwino  tujyane  mu nyigisho ….« Ngwino tuzamuke tujye mu Ngoro y’Uhoraho » nk’uko isomo rya mbere ryabivuze. Ba maso kandi hato utazatumirwa ahaguye benshi bari bameze nkawe maze ukarangara ukarundumukirayo.  Hari ubwo utumirwa mu byishe benshi ukagira ngo wowe ntiwahagwa bikarangira nawe ubaye nk’abandi bahasize agatwe, akazi, ubutunzi, bahasize icyubahiro, bahasize ubupfura, bahataye ibaba n’ibindi.

Dusabe Yezu aturinde abatwoshya n’abadutumira mu bidakwiye, aduhe kurangamira ibifite akamaro kandi aturinde ibirangaza bishobora kuba byadutwarira igihe kitari gikwiye tukazibona twarahindutse uko tutabyifuzaga Yezu yazaza agasanga tutari aho yaduhaye randevu yo kuba.

Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi Abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

Padiri Jean Damasce Habimana M.

Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho