Inzu mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi

Mutagatifu Tomasi, 03/07/2021

Amasomo: Ef 2,19-22; Zab 117 (116), 1,2; Yh 20, 24-29.

Inzu mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi

Ikoraniro ry’abakirisitu ni nk’inzu nziza yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi. Ni uko Pawulo intumwa yise Abakirisitu b’i Efezi. Kuri uyu munsi w’intumwa Tomasi, duhereye kuri icyo kigereranyo Pawulo aduha, twongere tuzirikane ku ruhare intumwa zagize kuva kera na kare muri Kiliziya.

Intumwa zatubereye urugero mu kwemera Yezu Kirisitu, kumukurikira no kumwamamaza. Umwe muri bo, Yuda Isikariyoti, yatsinzwe na Sekibi aba umugambanyi. Nyamara abandi bakomeje ubutumwa kugeza ku ndunduro. Abatotejwe bakicwa, ntibigeze baterwa ubwoba n’urupfu. Bakomeye kuri Yezu Kirisitu kuko bari bararangije gusobanukirwa n’ibanga ry’imenyabake: Yezu ni Muzima, yatsinze urupfu arazuka, abamwizera na bo bazazukira kubaho iteka hamwe na we mu ijuru.

Intumwa zagiye zishinga amakoraniro hirya no hino aho Roho Mutagatifu yazerekezaga. Tuzi ko nka Tomasi uyu yigereye mu Buhinde akigisha Inkuru Nziza kugeza bamubambiyeyo. Ikoraniro ryashinzwe na Tomasi mu Buhinde rifite Liturujiya y’umwihariko. Bavuga ko bayikomora kuri Tomasi intumwa.

Intumwa ni zo zatunganyije ikibanza Kiliziya yubatsemo n’ubwo ibuye nzanganyarukuta ari Yezu Kirisitu ubwe. Kiliziya Yezu yashinze, ni imwe, itunganye yogeye ku isi yose (Gatulika) kandi ishingiye ku Ntumwa. Ni ukuvuga ko Yezu yayishinze ku Ntumwa. Intumwa ni na zo zari zifite uruhare runini mu migendekere myiza y’amakoraniro yemera Yezu Kirisitu.

Intumwa burya ni icyitegererezo. Uko ikoraniro rikora neza biranga abaritangije bakariyobora neza mu musabano na Yezu Kirisitu ari byo gukora byose mu izina rye. Riba koko ikoraniro rihanurira isi ikareka ibitaboneye ikumvira Yezu Kirisitu. Amakoraniro menshi yakunze kugira ibibazo bitewe n’urunturuntu ariko umurongo w’umwimerere intumwa zatanze ni wo watumye Kiliziya itayobagurika. Abagiye bivumbura bagiye batorongera bagashinga amadini anyuranye. No kugeza uyu munsi twumva hirya no hino abantu bashinga amadini maze agashidukirwa. Imyigishirize y’ayo madini yandagaye mu isi, usanga igoragora ikagoreka ingingo zimwe na zimwe z’Ijambo ry’Imana. Ikindi kiyaranga, ni umwete agaragaza mu kuvuga nabi Kiliziya Gatulika. Bibwira ko ari yo igwiriyemo abanyabyaha. Ibyo bigenda bigabanuka kuva aho amakuru y’abiyita ba Pasitoro na ba Bishopu agenda asandara hanze. Tuzi neza ko intumwa n’abakirisitu ba mbere bitwararikaga ku buryo hari ibyaha bitabavugwagamo nko guhakana ukwemera, kurangwa n’ubwicanyi, kurenganya n’ubusambanyi. Uko imyaka yagiye yigira imbere no kugeza muri ibi bihe turimo, ababatijwe na bo bagiye badohoka muri rusange ku buryo nko ku cyaha cy’ubusambanyi, nta wamenya umubare w’abagisezerera burundu. Ibyaha by’inabi byo bireze cyane. Usanga no mu makoraniro bigwiriyemo. Haba n’ubwo ubona abashumba bagakwiye kurenegera intama barebera ibirura biziremberana nta jwi rizivuganira. Imana ubwayo ni yo izi muntu n’ikira rye. Gusa mu bo yahamagariye kwamamaza Umwana wayo, buri wese akora uko ashoboye kugira ngo atange umuganda we mu kubaka Umuryango Mutagatifu w’Imana. Ni yo izi uburyo izababarira abayo bayitwaraho kenshi n’uburyo bazahazwa (bashegeshwa) n’intege nke ziranga kamere muntu yangiritse ku bwa Adamu na Eva.

Intumwa Tomasi izwi cyane kubera ugushidikanya kuri Yezu wababonekeye amaze kuzuka. Ubwa mbere Tomasi ntiyari kumwe n’izindi ntumwa. Aho yumviye ko babonekewe na Yezu ubwe, yanze kwemera ataramwibonera ku giti cye. Ni icyo akunze kuvugwaho. Cyakora nk’izindi ntumwa, Tomasi yagaragaje ubutwari mu kwamamaza Yezu aho yanyuze hose no mu Buhinde.

Intumwa zose zitumurikire maze urugero zaduhaye turwitegereze. Uko zakomeje amakoraniro zashinze, natwe amakoraniro dushinzwe tuyakomeze. Muri Kiliziya, abasimbura b’intumwa ni bo basabwa mbere y’abandi kwitangira intama baragijwe. Abo basimbura b’intumwa ni Papa n’abepisikopi. Abapadiri babunganira bakora ibyo bashinzwe bakurikije umurongo izo ntumwa za none zitanga. Ahari Umwepisikopi mwiza, haboneka n’abapadiri bafite umurava. Ahari umwepisikopi urangaye, wa wundi winywanira n’abanyapolitiki gusa, wa wundi wifitemo ubugwari ku buryo adatinyuka kuvuganira abarenganywa, bene aho ngaho umuryango w’Imana urahakomerekera cyane. Ni yo mpamvu tugomba gusabira abepisikopi bacu: bagire ubutwari bwo gushyira ku ruhande ibyubahiro by’isi, bavunikire ubushyo baragfijwe. Birinde kunywana n’abanyapolitike cyane cyane abahonyora uburenganzira bwa muntu (Agateka ka zina muntu nk’uko abarundi babivuga).

Yezu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Tomasi Mutagatifu intumwa abe hafi abamusimbuye bose. Abatagatifu bandi duhimbaza none ari bo Lewo wa 2, Eliyodoro, Rayimundo Gayirari, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.   

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho