“Inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi”

Inyigisho yo ku munsi Mukuru w’Itahwa rya Bazilika ya Laterani

Amasomo: Ez 47,1-2.8-9.12  Yh 2,13-22

Yezu naganze iteka.

Uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru BAZILIKA YARAGIJWE YOHANI  YA LATERANI yahaweho umugisha. Iyo duhimbaza uyu munsi hari ibango rikomeye tuba twibuka. Ni uko Yezu ubwe atwibutsa ko Kiliziya atari inzu ibonetse yose. Abivuga neza muri aya magambo: “Nimuzikure aha ngaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi”.

Ingoro y’Imana, yerekana kandi ikibutsa ko ari ahantu hatagatifu, aho Imana ubwayo yigaragariza. Kuri twe abemeye Kristu, Kiliziya ni ahantu hatagatifu, aho umuryango w’Imana duhurira tugasingiza, tugasenga Imana kandi tukumva Ijambo itugezaho ngo tumenye icyo idushakaho, mu buzima bwa buri munsi. Ni ho duhimbariza igitambo cy’ukaristiya, kitwibutsa urukundo Yezu yadukunze yemera kuba igitambo gihongerera ibyaha byacu kandi akatubera ifunguro ritunga roho zacu.

Kugira ngo twumve neza igikorwa Yezu yakoze biradusaba kugira icyo tuvuga ku byaberaga mu Ngoro y’Imana y’ i Yeruzalemu. Abantu bose bajya gusengera i Yeruzalemu, buri wese yagombaga kugira ituro ahereza Imana. Kubera guturuka kure benshi bitwazaga amafaranga ni uko inyamaswa bari butureho ituro bakarisangayo bakarigurira aho.  Buri wese akurikije uko yifite, yaguraga itungo abasha. Bamwe bahanjuraga ibimasa, intama, ihene, inuma cyangwa intungura kimwe n’andi matungo babonaga hafi aho. Mbese buri wese yashakaga ituro rihuje n’ubushobozi bwe.  Aha buri wese akwiye kwibaza: Ese ituro ngenera Nyagasani rimvuye ku mutima ni irihe? Buri wese yibaze yisubize. Ituro uhereza Imana kubera ibyiza ikugirira ubona rihuye n’ibyo igukorera?

Benshi mu bageraga i Yeruzalemu, bagwaga mu kayubi iyo babonaga ibibera mu Ngoro y’Imana. Ibyo ni byo byateye Yezu gufatwa  n’ishyaka rigurumana, maze hakuzuzwa Ibyanditswe Bitagatifu: Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya. Iri shyaka rya Yezu, ritwereka uburyo yakunze muntu kandi agaharanywa no kumucungura. N’ubwo yasanze abantu barahinduye Ingoro y’Imana inzu y’ubucuruzi, nta muntu yahutaje, ahubwo yahiritse ameza, asaba ko ayo matungo akurwa aho, aho kuba ihuriro ry’ubwambuzi n’ubujura kuko abacuruza babaga bishakira inyungu, yabasabye kubaha Ingoro y’Imana, ikaba aho bayisenga, bakayikuza aho kuba aho bahura bambura abakene.

Intumwa za Yezu zabonye icyo gikorwa Yezu akoze, zikibonamo igikorwa cy’impangare, cy’ubuyoboke n’urukundo akunda SE, wamutumye gucungura inyoko muntu. Nyamara abayahudi ntibumvaga impamvu y’iyo myitwarire cyangwa se ububasha bwamuteye gukora icyo gikorwa.

Yezu wari uzi ubutumwa bwamuzanye  mu isi, we yivugiraga umubiri we, kuko azawuhara kugira ngo isi ironke umukiro. Abivuga neza agira ati: “Nimusenye  iyi Ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka”.  Abo yabwiraga ntacyo biyumviyemo kuko iyo Ngoro yari yaratwaye imyaka isaga mirongo ine n’itandatu kugira ngo yuzure. Ntibigeze bumva uko yakongera kuyihagarika mu minsi itatu gusa.

Iyo mvugo n’abigishwa be ntibigeze bayumva, basobanukiwe ari uko Yezu yizuye mu bapfuye. Mwibuke ko mu birego bazarega Yezu imbere ya Kayifa na cyo kizagarukamo. Nyamara Yezu yarivugaga we bwite, kuko yaje mu isi kubera inshungu ya benshi.

Bavandimwe nimucyo turebe icyo Inkuru Nziza tumaze kumva yakungura ubuzima bwacu. Nta kindi uretse gukunda Ingoro y’Imana. Ikatubera aho duhurira n’Imana ubwayo ndetse n’abo yaduhaye ngo dufatanye urugendo, rugana ijuru: ubugingo bw’iteka. Muzi neza ko kenshi tujya mu Kiliziya tugiye gusenga no gusingiza Imana. Nyamara kenshi usanga tuzindurwa no kujya kugira ibyo twisabira Imana kuruta uko tuzindurwa no kuyishimira ibyiza ihora itugirira.

Bavandimwe, hari ikintu gikomeye abemera Kristu dukwiye kuzirikana. Mu gihe cye, Yakurikiwe n’imbaga itabarika, ariko ntiyigeze abizera, kuko yari azi imitima yabo n’ibiyirwaniramo. Natwe aratuzi neza nta mpamvu yo kwishushanya cyangwa kwiyoberanya, aratuzi neza, nimucyo duharanire kumubera inshuti n’abigishwa bamwizihiye. None se ubona Yezu akwiye kutwizera cyangwa kukwizera?

Twebwe ababatijwe mu izina rye, tujye twibuka ko turi Ingoro ye. Mu mutima wacu ni ho akeneye ko tumusingiriza, tumukuriza, tumushimira kandi tukamusaba ibyo twifuza byose bikwiye.

Tugarutse ku itahwa ry’iyi Bazilika, ni uko yubatswe n’umwami  w’Abami Konstantino, akayihereza Papa Silivesitiri, na we akayiha umugisha ayigira Kiriziya (Katedrali) nkuru ya Roma. Iyi Ngoro ifatwa nka Kiriziya ikuriye izindi. Ni yo ibarizwamo intebe ya Papa nk’umwepiskopi wa Roma.

Dusabe Yezu kugumana natwe maze, tujye duhora twibuka ko Ingoro inogeye Imana, ari umutima wacu. Nitubaho turangwa n’urukundo, ineza, ubuntu n’ubumuntu, ubupfura, impuhwe n’ubutabera, tuzaba turi ingoro nyayo yizihiye Nyagasani.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho